Muri Congo havutse undi mutwe witwa M26
Uko bwije n’uko bukeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo havuka imitwe yitwara gisirikare, ubu uvugwa cyane ni uwitwa M26.
Uyu mutwe urimo gukorera ibikorwa byaho mu gace kitwa Mpati muri Kivu y’Amajyaruguru ngo ufitanye isano n’undi mutwe witwa Nyatura nawo wegeranye bya bugufi n’umutwe wa FDLR.
Kuva watangira ibikorwa byawo mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ngo wakuye umutima abantu bose batuye muri ako gace cyane cyane urubyiruko, abanyeshuri n’abarimu kuko babajyana mu gisirikare ku ngufu.
Byageze aho bikomera ku buryo ngo abarimu n’abanyeshuri batakijya ku ishuri kubera gutinya ko bashobora guhura n’izo nyeshamba zigahita zibaroha mu gisirikare ku ngufu.
Umwe mu bana bagize ubwoba bw’uyu mutwe mushya wa M26 nk’uko bitangazwa n’urubuga greatlakesvoice.com yagize ati “Dufite ubwoba bwo kujyanwa mu gisirikare na M26 cyangwa FDLR.”
Undi mwarimu we yagize ati “Umutwe wa M26 waraje ufata bamwe ubujyana mu gisirikare ku ngufu ndetse ubategeka kurwana.”
Gusa uyu mutwe uvuga ko utajyana abana bato mu gisirikare ahubwo ngo ukoresha abantu bafite imyaka iri hagati ya 17 na 50.
Ibi byateye ubwoba abayobozi bo mu gace ka Mpati kuko amashuri yahagaze umwaka utarangira bahita basaba ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira icyo bakora ngo uyu mutwe ushaka kwigarurira abanyeshuri n’abarimo ukubitwe incuro.
M26 ni umutwe witwaje intwaro wavutse kuwa 26 Ukwakira 2012 (Ahi niho havuye izina M26) uyu mutwe wiganyemo abari abarwanyi b’Umutwe wa Nyatura, bashinze umutwe wabo wa 26 nyuma yo kwanga kwihuza n’igisirikare cya Leta FARDC nk’uko bari babisabwe.
M26 irimo gukorerera mu bice bitandukanye birimo Basisi muri Masisi ndetse no bitse bituranye nayo
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM