Digiqole ad

Yiregura none yavuze ko ijambo rye ryasesenguwe nabi

Kuri uyu wa 22 Mutarama, Mugesera Leon yongeye kugaragara imbere y’Urukiko Rukuru yiregura, uyu munsi yiregura yagaragaje agahinda ndetse avugana ikimeze nk’ikiniga, avuga ko ijambo yavuze mu 1992 ryasesenguwe nabi bityo adakwiye gukorerwa ibyarikurikiye imyaka ibiri nyuma.

Ijambo yavuze iki gihe ngo ubu risesengurwa nabi nkuko abivuga
Ijambo yavuze iki gihe ngo ubu risesengurwa nabi nkuko abivuga

Leon Mugesera yavuze ko ijambo rye yavugiye ku Kabaya mu 1992, ubushinjacyaha bwagiye burifatamo uduce duto tugahunzwa hagamijwe kumugusha mu cyaha.

Yemeza ko kandi ko nubwo ngo byamera bityo, ijambo yavuze yumva adakwiye kubazwa ibyarikurikiye mu myaka ibiri, cyane kandi ko we ngo ibyabaye muri icyo gihe nta ruhare na ruto yabigizemo kuko yari yarahungiye muri Canada.

Ku ijambo rye, Mugesera yagize ati “abantu bajye batandukanya Discours Religieux ndetse na Discours Politique, Discours Religieux ni ibintu bavuga bashingiye ku bya kera ariko bigahabwa agaciro ariko Disours Politique ni ibintu bivugwa bikarangira ako kanya. Cyeretse ubivuze bagiye kumanika umuntu ako kanya nibwo ryahabwa agaciro. Naho njye ibyo navuze sinari nzi ko indege ya Habyarimana izahanurwa, kandi sinarinziko hazapfa abantu bangana kuriya.”

Hutu Power na LTRM yabigarutseho
Mu bwiregure bwe kuri uyu wa kabiri, Mugesera yavuze ko ibyo yigeze kubazwa bya Radio RTLM ndetse na Hutu Power yavuze ko byombi ntaho ahuriye nabyo.

Yemeza ko nubwo bavuga ko ari mu bashinze iriya Radio yabibaga urwango, we atari ahari ivuka mu 1993 kuko yari yaramaze guhungira muri Canada, kandi ko kuva yava mu Rwanda atakomeje politiki.

Ku ijambo Hutu Power ho yagize ati “ Sinjye warizanye, sinari no mu Rwanda igihe ryavugwaga mu 1993 rizanywe na Karamira Froduard i Nyamirambo” ( uyu yahaniwe icyaha cya Genocide)

Avuga asa nufite ikiniga, uyu mugabo w’imyaka 59 yagize ati “ ntabwo nakwikorera umusaraba w’iki gihugu mu gihe ibyabaye byabaye ntahari, RTLM yaravutse ntahari, ibyakozwe byabaye ntahari.

President Habyarimana muri 1991 yari yaranyirukanye ku kazi, naje kugasubizwaho na Mathieu Ngirumpatse wari Ministre, imyanya nabonaga nayihabwaga n’abaturage mu matora ntabwo guverinoma yigeze impa umwanya, ntabwo rero nkwiye kubazwa ibyo iyo Leta yakoze.”

Umucamanza abonye Mugesera avugana ikimeze nk’ikiniga kandi agatinda, yamubajije impamvu kuvuga atyo, maze Dr Mugesera ati “ Ni uko nibutse ibya cyara bikantera emotions.”

Nubwo yongeye gufata amasaha agera kuri atanu yisobanura, ntabwo yarangije. Ejo kuwa gatatu saa mbili za mugitondo azakomeza kwiregura ku byaha bitanu aregwa bikubiye mu ijambo yavugiye ku Kabaye mu burengerazuba bw’u Rwanda kuwa 22 Ugushyingo 1992.

Updates (23 Mutarama2013)

Byari biteganyijwe ko Leon Mugesera akomeza kwiregura kuri uyu wa gatatu, yahageze saa mbili n’igice za mugitondo asaba abacamanza ko bamureka akajya kwivuza kuko yasabye gahunda yo guhura na muganga.

Abacamanza bemereye Mugesera icyifuzo cye, bamusaba kugenda akivuza bategeka ko azagaruka gukomeza kwisobanura ku byaha aregwa tariki 28 Mutarama uyu mwaka saa mbili za mugitondo.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish