Jemima yamuritse amafoto y’imideri na Tableau akora
Jemima, ku myaka 21 y’amavuko amaze kuba umunyabugeni ukomeye ku myaka ye. Kuri uyu wa 20 Mutarama Umuseke waramusuye awereka bimwe mubyo amaze kugeraho mu bugeni bwe.
Mu magambo ye avuga ko bishoboka ko nawe yazagera aho abakora uyu mwuga bamamaye ku Isi nka Sean John cyangwa Dolce&Gabana.
Jemima Akimana ati “ numva nshaka kwiga Kaminuza zigisha ibi bintu kuko niyo mpano yanjye, ariko ikibazo ni uko hano iwacu ntazo. Ariko ntibizambuza gukomeza kubikora kuko mbikunda cyane.”
Kugeza ubu uyu mukobwa, uvukana n’umuhanzi King James, amaze kwambika imyambaro yakoze bamwe mu bazwi mu Rwanda nka Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore, umunyamuzika Pastor P, ndetse na musaza we King James igihe yari agiye mu bitaramo muri Belgique na France.
Ubwo yatwerekaga imideri n’ama ‘tableau’ akora yatubwiye ko uyu mwaka azihatira cyane kongera ibikorwa bye, birimo imideri ya kinyafrica ndetse n’amatableau agaragaza u Rwanda na Africa.
Jemima ati “ Aho kugirango abantu bajye bareba cyangwa bagura imideri ya Africa kuri Internet birakwiye ko bamenya ko no mu Rwanda hari ibyiza dukora kandi bifite umwimerere wabyo, kandi byiza”
Uramutse ukeneye servisi za Jemima wamwandikira kuri Email adress ye : [email protected]
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM