Niwe mugore ufite ‘ibisusu’ binini kurusha abandi ku Isi
Birashoboka ko hari abandi cyane bamurusha, icyo abarusha cy’umwihariko ni uko we ikimero cye ari umwimerere. Yitwa Mikel Ruffinelli umuzunguruko w’amayunguyungu ye ni Metero ebyiri na centimeter 40 (2.40cm).
Uyu mugore ubyaye kane ikimugora mu buzima busanzwe ni ukwinjira mu miryango myinshi, akenera intebe ebyiri mu modoka no mu ndege.
Ku myaka 39 y’amavuko yitwarira imodoka nini kuko izi modoka nto zisanzwe zimugora kuzicaramo ngo yitware.
Nubwo iyi ‘taille’ye itangaje kandi igoranye kuyibana, we ngo nta gahunda yo kuyigabanya afite nubwo ntaho anyura ngo baceceke.
Ati “ Aho nciye buri wese agira icyo avuga, cyiza cyangwa kibi. Abamfata amashusho batangaye, abiyamira ko babonye ikibuno cyiza n’ibindi. Ariko tna pfunwe mfite kuko niko nteye ntabwo ari ibyi nigize.”
Nyuma yo kubyara umwana wa mbere afite imyaka 22, nibwo mu amayunguyungu ye yatangiye kwikuba inshuro aba manini cyane bikomeza kurushaho uko yagiye abyara abandi bana be batatu bakurikiye uwa mbere ubu ufite imyaka 18.
Nubwo afite ibyo ino bakunda kwita amataye (Taille) angana atya afite uburebure bwa 1.62m gusa.
Mu ndege, muri gari ya moshi (train) uyu mugore w’i Los Angeles yishyura imyanya ibiri, mu bwogero naho ngo ntabasha gukinga urugi kuko ngo hari igihe yigeze guheramo neza neza kuvamo biba intambara.
Umugabo we bamaranye imyaka irenga 10 avuga ko usibye umutima mwiza, ngo anamukundira icyo kimero cy’umwimererekandi cy’umwihariko arusha abandi.
Umugabo we ati “ Iyo tugendagenda mu muhanda mbona insoresore zimureba zikarabya indimi zishaka kumukoraho nkumva binteye akanyabugabo. Bamwe iyo bashatse kumunnyega kandi hari abo nereka ko ndi umugabo.”
The Sun
Egide RWEMA
UM– USEKE.COM