Itondere urukundo rufite ibi bimenyetso 10
Bijya bibaho ko ukundana n’umuntu igihe kikagera ntabe akikwiyumvamo ariko akabura uko abikubwira bitewe n’intera mwari mugezeho mu rukundo.
Iki gihe rero hari igihe ibimenyetso aribyo byivugira. Ni byiza rero kumenya no kugenzura imihindagurikire y’ibimenyetso by’umukunzi wawe.
Urubuga ausujet.com rurakugira inama zo kwita no gukenga ku rukundo urimo igihe utangiye kubona ibi bimenyetso 10.
1. Ntakigira ubushake bwo kuvugana na we .
2. Ntagishaka kukwereka no kukubwira ibyiyumviro bye .
3.Ntakifuza kuba hamwe na we cyangwa kugendana na we.
4. Ntacyikwisanzuraho usigaye ubona yikandagira imbere yawe ndetse anifata nk’umunyamahanga imbere yawe.
5. Ntakiganira na we ibiganiro byihariye by’abakundana.
6.Asigaye akwiyenzaho akomeza ibidakomeye, niba hari agakosa gato uguyemo wumva yakagize karekare cyane ndetse adashaka no kumva ibisobanuro byawe.
7.Ntakiguha agaciro yaba igihe muri kumwe ndetse no muri gahunda ategura.
8.Ntakigira ubushake bwo kukwiyegereza.
9.Ntagishaka ko bagenzi be, abavandimwe be n’ababyeyi be bamenya ko mukundana.
10. Nubwo akwereka ibi bimenyetso byose, ntashaka kukwereka ko hari ikitagenda nunamubaza arakubwira ko nta kibazo na gito gihari.
ausujet.com via umuryango.com
UM– USEKE.COM
0 Comment
ibyomuvuganibyo mujye mutanga ninamazuko umuntu yahangana ningaruka yaterwanabyo
muzajye mutubwira igihe ibyo bibaye uko uzagomba kwitwara kugira ngo ubivemo neza
Izi nama 10 uzigendeyeho cyane ntanubwo wabona uwo mwazahuza kuko Abakundana mur ik igihe bose bigize abantu ba cyane!bumvako umwe ariwe ukenewe cyane kuruta umwe mujyenzi we bakundana!ntibibukeko bose bagomba kuzuzanya mu urukundo rwabo,mbese ugasanga: ushoboye!usa neza! yishyizeho!bigatangira gutyo gutyo ugasanga umwe arimo agenda ahinduka cyane!, MBONA BISABA KWIHANGANA.
ibi bintu nibyo gukunda nukwitonda njye byambayeho
kbsa.uretse ko harinizindi mpamvu nyinshi zishobora gutera ibyo bimenyetso nku munaniro[stress]
Ego rwose ibyo muvugaga ni byo! Nanjye natangiye kumubonaho ibimenyetso nkibyo ngibyo ndetse we yaranabigaragazaga! Gusa none ko byagenze uko njyew ubwanjye mbyifatemwo gute?
Comments are closed.