U Bufaransa bwasamiye hejuru ibyo kohereza ingabo 3000 muri Mali
Akanama k’Umutekano ka Loni gashinzwe kubungabunga Amahoro ku isi kemeje kohereza mu buryo bwihuse ingabo 3000 z’Abanyafururika , muri Malingo barebe ko bagarura umutekano mu gace k’Amajyaruguru kamaze iminsi kibasiwe n’abarwanyi biyise Ansar Dine bashyigikiwe n’Umutwe w’Iterabwoba wa al-Qaeda.
Ibi byo kohereza ingabo mu Mali byasamiwe hejuru n’igihugu cy’u Bufaransa bwavuze ko nabwo bwiteguye kujya muri iki guhugu guhagarika aba barwanyi bakomeje gushaka kwigarurira igihugu.
Mu ijambo Perezida w’u Bufaransa yagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo bari mu gihugu cye nk’uko Russia Today ibitangaza, Perezida Francois Hollande yavuze ko igihugu cye cyiteguye gukora ibishoboka byonse ngo amajyaruguru ya Mali agire amahoro.
Nubwo atigeze avuga ubufasha bazatanga uko bungana, Francois Hollande yagize ati “u Bufaransa bwiteguye guhagarika ibikorwa ibyo aribyo byose by’iterabwoba.”
Aya magambo ya Francois Hollande aje nyuma y’uko mugenzi we uyobora Mali, Dioncounda Traore yari yamutakambiye amusaba ko u Bufaransa bwakora iyo bwabaga ngo bubafashe guhagarika inyeshamba zigaruriye agace k’Amajyaruguru k’iki gihugu gikungahaye kuri Uranium muri Afurika.
Andi makuru yatangajwe n’Ibito Ntaramakuru by’Abongereza aravuga ko Perezida Francois Hollande azahura na Dioncounda Traore kuwa gatatu w’icyumweru gitaha mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo.
Nubwo u Bufaransa bwahagurukiye gukemura ikibazo cyo muri Mali, abakurikiranira hafi politiki muri Afurika baravuga ko bidakwiye ko ibihugu by’ibihangange bikomeza kwivanga mu bibazo by’Afurika. Basanga byari bikwiye ko Afurika yimenyera ibibazo byayo ndetse ikabyikemurira aho gutegereza amahanga.
Uyu mwanzuro watowe n’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku isi wemeje mu buryo budasubirwaho ko u Bufaransa bushobora kohereza ingabo muri Mali nk’uko Reuters ikomeza ibivuga.
Umudipolomate w’Umufaransa utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “Hashingiwe ku mwanzuro w’Umuryango w’Abibumye ndetse no gutakamba kwa Mali hamaze gushyirwaho uburyo bwihuse bwo gutabara iki gihugu. Turimo gukurikirana amakuru isaha ku isaha, turareba niba ibitero by’inyeshyamba bikomeza kwiyongera cyangwa bihagarara, kuko ubufasha bw’u Bufaransa buraterwa n’uko byifashe ahabera imirwano.”
Nubwo bimeze gutyo ariko uyu mutwe w’inyeshyamba witwa Ansar Dine nawo ntiwicaye ubusa dore kuwa kane w’iki cyumweru wafashe umujyi ukomeye wo mu Majyaruguru ya Mali witwa Konna nk’uko Umuvugizi w’uyu mutwe Sanda Abu Mohammed yabitangarije yabitangarije AFP.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM