Miliyoni zisaga 400 z’abaturage zigiye guhurizwa mu isoko rimwe
Abaturage babarizwa mu bihugu bigize isoko rusange rya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) kugeza ubu bamaze kurenga miliyoni 400, bagiye guhurizwa ku isoko rimwe hifashishijwe ikoranabuhanga, aho bazajya bagura cyangwa bamenyekanishe ibicuruzwa byabo ku muyoboro umwe wiswe Electronic Market Exchange System (CEMES).
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu muhango wo kumurika uyu mushinga, François Kanimba avuga ko CEMES izagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu bigize COMESA mu gihe izaba ishyizwemo ingufu.
Minisitiri Kanimba yagize ati : «Umushinga wa CEMES uzagira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ubucuruzi byo muri aka Karere by’umwihariko, ndetse n’ahandi muri rusange hifashishijwe e-business.»
Biteganyijwe ko muri iri soko abaturage bo mu bihugu bigize COMESA ndetse n’abatuye isi muri rusange bazajya bahuzwa n’umuyoboro umwe, aho bazajya bakora ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi nko kugura, kugurisha, gushaka isoko, gufata ubwishingizi, gutanga no kwakira ibicuruzwa ndetse na serivisi aho bari hose, kandi ku giciro gito; bikaba bizafasha mu kugabanya ubukene muri aka Karere.
Umunyamabanga Mukuru w’isoko rusange ry’ibihugu byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo by’Afurika (COMESA), Sindiso Ngwenya yatangaje ko mu bihugu bigize iri soko hari ibicuruzwa byinshi kandi byiza ariko usanga bitazwi ku rwego mpuzamahanga.
Sindiso aragira ati : «Umushinga twashyize ahagaragara ugiye kuzagira uruhare mu kumenyekanisha ibicuruzwa byacu nk’Abanyafurika mu ruhando mpuzamahanga; umuntu azajya abasha gutumiza mu bindi bihugu, yishyure hifashishijwe umuyoboro wa interineti aho bakoresha amakarita yo kubikuza cyangwa kuzigama nyuma ashyikirizwe ibyo yatumije byose bikurikiranywa hifashishijwe ikoranabuhanga kandi bikamugereraho ku gihe.»
Sindiso yakomeje agira ati : «Mu gihe abatuye Umugabane wa Afurika tuzashyira hamwe mu gushyigikira iterambere rirambye binyuze mu gushyira mu bikorwa imishinga yacu bwite nta kabuza tuzatera imbere; mu gihe umushinga ushyizwe ahagaragara ntabwo aba ari uw’umuntu ku giti cye aba ari urubuga ku Banyafurika bose mu kuwuteza imbere; uyu Mugabane wa Afurika uzazamurwa n’abana bayo. »
Muri gahunga ya CEMES kandi umuturage wo muri aka Karere azaba ashobora kuba yakifashisha umuyoboro wa interineti akoresheje mudasobwa cyangwa telefoni ngendanwa, ibi bizagabanya igihe abantu bafataga byajya kuzana ibicuruzwa mu bihugu by’abaturanyi, aho ushobora gukora ubucuruzi utagombye kuva mu rugo mu gihe ufite ikoranabuhanga rya interineti.
©Izuba
UM– USEKE.COM