Digiqole ad

Nyamasheke: Yakatiwe iminsi 365 azira gukora imibonano mpuzabitsina n’inka

Kuwa 04 Mutarama 2013, Urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwahamije umusore w’imyaka 22 witwa Nsengimana Habiyaremye icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’itungo, maze rumukatira igifungo cy’umwaka umwe.

Mu Murenge wa Kagano niho ayo mahano yabereye
Mu Murenge wa Kagano niho ayo mahano yabereye

Iki cyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’itungo, Nsengimana yagikoze mu ijoro ryo ku itariki ya 23 Ukuboza 2012 agikorera mu Mudugudu wa Gasharu, Akagali ka Gako, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, nk’uko bitangazwa n’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko uyu musore yagiye mu rugo rw’uwitwa Ncogoza Daniel akajya mu kiraro cy’inka maze agatangira kuyikoresha imibonano mpuzabitsina.

Muri ako kanya yahise agubwa gitumo na nyir’inka ubwo yari aje guyiha ubwasti agasanga uwo musore arimo kuyikorera ayo mahano y’urukozasoni. Bahise bamufata bamushyikiriza Polisi Station ya Kanjongo dosiye ihita ikorwa urubanza rutangira ubwo.

Iki cyaha gitegenywa kandi kigahanishwa ingingo y’186 y’Itegeko Ngenga N°01/2012/OL ryo kuwa 02/05/20 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana; ikaba iteganya igihano cy’igifungo kiva ku mezi 6 kugera ku myaka 2.

©NPPA

UM– USEKE.COM

 

en_USEnglish