Digiqole ad

Cote d’Ivoire: 61 Bazize ibyishimo bya Bonane

Igihugu cya Cote d’Ivoire cyatangiranye amarira n’agahinda umwaka wa 2013 nyuma yo gupfusha abantu barenga 60; bapfuye mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2012 rishyira iya Mbere Mutarama 2013.

Iyi ni imyenda yajugunywe na bamwe birukaga bahunga igikundi cyaje kibasanganira bigatuma hapfa n’abantu 61. Photo/AFP
Iyi ni imyenda yajugunywe na bamwe birukaga bahunga igikundi cyaje kibasanganira bigatuma hapfa n’abantu 61. Photo/AFP

Abantu barenga 60 bapfuye abandi barenga 50 barakomereka bikabije, bitewe n’umubyigano wabereye kuri Sitade d’Abidjad ahari hateraniye imbaga y’abantu benshi bari baje kwizihiza itangira ry’umwaka wa 2013.

Iyi mpanuka yahitanye abantu 61 nk’uko byemejwe na Lieutenant-colonel Issa Sakho, umwe mu bayobozi ba gisirikare mu gace ka Abidjdan. Abapfuye bose ni urubyiruko kuko bari mu kigero cy’imyaka 18, nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byabitangaje.

AFP ivuga ko ibi byabaye ahagana mu ma saa mu nani z’ijoro ubwo abari muri Sitade basohokaga bataha bagahura n’ikindi kivunge cy’abantu maze bakabyigana basubira inyuma.

Avuga kuri ibi byago byahitanye abari kuzaba abayobozi b’ejo mu gihugu cye, Perezida wa Cote d’Ivoire Alassane Ouattara yagize ati “Ni agahinda gakomeye cyane muri izi ntangiriro z’umwaka, twese dufite intimba.”

Alassane Ouattara wanigereye aho aba bantu baguye yahise ategeka ko haba iminsi itatu y’icyunamo mu rwego rwo kwibuka no kunamira abapfuye. Icyunamo cyatangiye kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Mutarama 2013.

Uretse abantu 61 bapfuye batabonye ibyiza bya 2013 nk’uko babyifuzaga abandi 49 bakomeretse, muri bo babiri bararembye cyane ariko ngo abaganga bakomeje gukora iyo bwabanga ngo basubirane ubuzima.

Muri aba bakomeretse abana bari mu kigirero cy’imyaka 10 nibo benshi ndetse bahise bajyanwa mu bitaro biri hafi y’Abidjdan byitwa Cocody aho banasuwe na Perezida wa Cote d’Ivoire.

Kugeza ubu icyateye uyu mubyigano wahitanye aba bantu ntikiramenyekana neza ariko inzego z’iperereza zirimo gukoresha ubunararibonye bwazo ngo bimenyekane nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Hamed Bakayoko.

INKINDI Sangwa

UM– USEKE.COM

 

en_USEnglish