Digiqole ad

Umwaka utangiranye ibiciro bishya bya lisansi na mazutu

Nkuko byatangajwe na Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya Mbere Mutarama 2013, igiciro cya Essence na Mazutu i Kigali ntikigomba kurenga amafaranga 1000 kuri litiro imwe.

Iyi nkuru y’igabanuka by’ibikomoka kuri petrole, ni inkuru nziza ku bafite ibinyabiziga bose, muri make batangiye 2013 n’akanyamuneza.
Iyi nkuru y’igabanuka by’ibikomoka kuri petrole, ni inkuru nziza ku bafite ibinyabiziga bose, muri make batangiye 2013 n’akanyamuneza.

Umwaka wa 2012 urangiye igiciro cy’ibikomoka kuri Petrole (Essence na Mazutu) byaguraga amafranga 1050 kuri litiro ariko kubera n’imanuka ry’ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga mu mezi atatu ashize byabaye ngombwa ko amafaranga 50 avaho, litiro igasigara igura amafaranga 1000 nk’uko byatangajwe na MINICOM.

MINICOM iti “Igiciro fatizo cya Essence i Kigali nti kigomba kurenga amafaranga 1,000 kuri litiro; igiciro fatizo cya Mazutu i Kigali nacyo ntikigomba kurenga amafaranga 1,000 kuri litiro.”

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2010 ibiciro by’ibikomoka kuri petrole byagiye bizamuka ndetse bikamanuka ku isoko mpuzahanga, kubera impamvu zitandukanye zirimo iza politiki n’intambara hamwe na hamwe mu bihugu biyitunganya.

Mu Rwanda naho igiciro cyagiye kuzamuka kugera n’aho litiro imwe ya lisanzi yaguze amafaranga 1060 mu kwezi kwa kane 2011.

Tariki 10 Gicurasi 2012; igiciro cya lisansi cyavuye ku mafaranga 1000 kuri litiro imwe kijya ku mafaranga 1030, kiza kongera kumanuka nyuma kigera ku mafaranga 970 kuri litiro imwe; none umwaka wa 2013 nawo utangiranye n’igabanuka ry’ibikomoka kuri petrole.

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.COM

 

en_USEnglish