SFAR igiye gushakisha ukuri mu midugudu
Mu mpera z’umwaka w’amashuri wa 2010, nibwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko itazongera gutanga inguzanyo y’amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000) yajyaga iha abanyeshuri yo kubatunga, iyanyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda (SFAR). Gusa yongeyeho ko abanyeshuri bizagaragara ko badashobora kwitunga izakomeza kubaguriza.
Abanyeshuri baganiriye n’umuseke.com bamwe bemeza ko batabayeho mu buzima bwizabubafasha kwiga neza. Bamwe bavuga ko hari abavanywe ku rutonde rw’abagomba gukomeza gufashwa barenganijwe abandi bakaba bararugumyeho mu gihe bifashije.
Ubu ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda cyasubiye mu ngo, kugira ngo kirebere koko abakwiye gukomeza gufashwa bagurizwa ayo mafaranga yo kubatunga. Ibi bikaba bishobora kuzatanga umusaruro ndetse bikaba binaha abavuga ko bari bararenganye ikizere cyo kuzarenganurwa.
Ikindi kibazo ngo gishobora kuzagaragara ni abanyeshuri bari baremerewe kuzahabwa inguzanyo yo kubatunga, bakaba bashobora gukurwa ku rutonde rw’abazafashwa ruzakorwa nyuma yuko SFAR irangiza ubushakashatsi bwayo.
Aba banyeshuri kugeza ubu nubwo bari barayemerewe ntibarahabwa aya mafaranga, mu gihe bari barikopesheje amafunguro ndetse n’amacumbi bateganya kuzishyura “bourse” ije.
Emmanuel NSHIMIYIMANA
Umuseke.com
2 Comments
ni imanuke mu midugudu niho bazabonera amakuru ahagije yo kubona abo gufashwa byukuri ariko bazirinde gufata inyoroshyo ngo bashyirwe ku rutonde rwabaza fashwa nkuko byagiye bigenda nko muri farg aho umuntu yatangaga amafaranga kugirango ajye ku rutonde !!!!
@rwakana
ariko muge mwirinda kwitiranya ibintu?none se ubwo iyo uvuze ko muri FARG basaba amafaranga kugirango bagaushyire ku rutonde ubwo ni ukuvuga ko biba ari gahunda ya farg nk’ikigo?cyangwa ni ibyo ushobora kuba warunvise byabaye ahantu nka hamwe nawe ugafatiraho ukagirango nibyo bigenderewe?ibyo ni ugukabya muge mushishoza.
Comments are closed.