Digiqole ad

Izamuka ry’ibiciro by’ingendo i Kigali

Igiciro cya essence cyongeye kuzamuka kuva 1015 ubu ni 1060

Mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri petroli bikomeje kuzamuka, aho Kuva  mu mpera  z’  umwaka  ushize  bimaze kwiyongera   inshuro  zigera kuri 4, ndetse n’ abashoferi b’ amamodoka atwara abagenzi bakavugako kutazamura ibiciro by’ingendo ku bagenzi bibateza igihombo, ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, kiratangazako iki kibazo kigiye gushakirwa umuti mu minsi ya vuba.

Bamwe mu bashoferi bakorera mu mugi wa Kigali baravugako ngo mugihe bagitegereje ko ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro Rura cyakongera ibiciro by’ingendo. Bo ngo baracyari kwishyuza amafranga asanzwe aba ni bamwe muribo bavuganye na contact fm

Umushoferi twavuganye utashatse ko izina rye rimenyekana akaba akorera kuri ligne ya Nyamirambo aragira ati :  “ twashakaga ko I Nyamirambo bashyira byibiua ku mafaranga 150, ariko kubera abantu benshi bakennye ndetse abenshi  basigaye bagenda n’amaguru, tubona dushyize ku 150frws bose bajya bagenda n’amaguru!”

Si iki kibazo kigaragara muri aba bashoferi kuko mugihe bagiye gutanga raporo kuri banyir’imodoka batabumva  kuko ngo esanse bakoreshaga ubu byahindutse bityo bakagira icyo basaba Rura uyu nawe aragira ati “ Dutegereje igisubizo cya RURA ko yatuzamurira ibiciro by’ingendo. “

Naho ku ruhande  rw’ikigo kigihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro Rura, kivugako mbere yo gufata icyemezo cyo kuzamura ibiciro by’ingendo hazabanza kubaho isuzuma rizakorwa kubufatanye n’inzego bakorana nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’agateganyo wa Rura Francois Regis Gatarayiha Aragira ati “Twumvaga yuko nubwo tutari twabireba, twumvagako bishobora kugira ingaruka mu guhindura ibiciro twari twarashyizeho mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, aho mvugira aha ntabwo turabibara ngo turebe igiciro k’ingenzi twashyiraho.’’

Regis Gatarayiha
Francois Regis Gatarayiha, Umuyobozi w'agateganyo wa RURA/ Photo Izuba rirashe

Iri zamuka ry’ibiciro rikaba ari iryasohotse mu  itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ministeri y’  ubucuruzi n’ inganda    rivuga ko  guhera taliki  ya 19  ibiciro  bya Essence ndetse na  mazout ari amafrs  1060  kuri litiro .

Iryo  tangazo  rikomeza rivuga ko  iri  zamuka rikomeje  guterwa nuko   ku masoko  mpuzamahanga  naho  ibiciro  bikomeje  kuzamuka  aho mu  gihe  kitagera  ku  kwezi  n’ igice byazamutseho 12%..

kigali-bus-Park
Ahategerwa imodoka Nyabugogo/ Photo Internet

Claire U

Umuseke.com

1 Comment

  • ibi byose ntacyo twabihinduraho kuko ariya mavuta ntayo ducukura mu butaka bwacu,tuzajya tugenerwa nabanyirayo nta kundi

Comments are closed.

en_USEnglish