Dr.Kirabo- Kurandura imyaka sibyo
Mu kiganiro kigenewe abanyamakuru cyateguwe n’intara y’uburasirazuba, Governor Dr Aisa Kirabo Kakira yamaganye igikorwa cyo kurandura imyaka y’abaturage byarakozwe mu karere ka Kayonza, ahubwo avuga uburyo byakorwa.
Nyuma yo kwerekana aho intara y’uburasirazuba igeze mw’iterambere muri rusange, abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo. Ibibazo byiganje cyane ku mibereho myiza y’abatuye iyi ntara.
Habajijwe ku bijyanye n’ibikorwa byo kurimbura imyaka y’abaturage byabaye mu karere ka Kayonza, nyuma y’ibisobanuro bya Mayor w’ako karere bitanyuze gouverneri n’abanyamakuru, Dr Aisa Kirabo yavuze ko ibyo bintu bidakwiye gusubira na gato, atanga inama y’uko abaturage ahubwo bazajya bahabwa ingero zigaragaza umusaruro utubutse nabo bakazigana ariko batarimburiwe imyaka kuko bibaca intege.
Ku kibazo cy’amazi meza adahagije mu karere ka Nyagatare, mayor w’akarere ka Nyagatare yasobanuye ko kiri mu nzira zo gukemuka ko ubu 64% byabatuye Nyagatare bafite amazi meza. Yongeyeho ko bitewe n’umuyoboro w’amazi wa Nyabwishongezi uri gukorwa, uzatwara Miliyari imwe na miliyoni 600 z’amanyarwanda, ukazatanga amazi meza ku mirenge itanu mu karere ka Nyagatare, ngo bizatuma byibura 80% by’abatuye Nyagatare bazaba bafite amazi meza mu myaka 3 iri imbere.
Hagarutswe ku kibazo cy’umusaruro w’ibikomoka ku bihingwa, aho Dr Kirabo yavuze ko mu minsi iri imbere intara ayoboye izaba ikigega k’igihugu cyose, aho ngo mu gihe kiri imbere bateganya gusarura toni 21.000 z’umuceri mu bishanga bifite ubunini bwa 1500ha, uyu musaruro ngo uraruta umuceri usanzwe winjizwa mu gihugu uvuye hanze.
Uhagarariye Police muri iyi ntara yatanze imibare igaragaza ko muri iyi ntara ingengabitekerezo ya Genocide yagabanutse ku buryo bugaragara, aho ngo bafunze abantu 8 gusa kubera amagambo yo gupfobya Genocide, mu gihe mu myaka ishize wasangaga hari benshi bafungiwe guhohotera abarokotse, kwandika za tract n’ibindi ariko ngo uyu mwaka bikaba ntabyabaye.
Mu bindi bibazo byabajijwe, ibisubizo byagiye bitangwa na Dr Aisa Kirabo Kakira afatanyije n’abayobozi b’uturere tugize iriya ntara, byerekanye ko hari gahunda ndende yo guteza imbere iyi ntara nini kuruhsha izindi zose mu Rwanda.
Umuseke.com
5 Comments
Iyi ntara biragaragara ko ifite icyerekezo gisobanutse. Niba abayobozi batinyuka kujya imbere y’itangazamakuru ry’igihugu cyose, bigaragaza ko bazi icyo bashaka kandi bagomba no kukigeraho. Ubu se kuki izindi ntara zidakoresha inama n’abanyamakuru ngo twumve ibyo bavuga?ni uko se i burasirazuba ariho hari radio nyinshi cyangwa? ibi bikwiye kubera urugero n’abandi bayobozi b’intara ndetse na za minisiteri.
Kurimbura imyaka si mu burasirazuba gusa kuko ibi bintu by’imihigo abayobozi bashaka kubigeraho ku kibi n’icyiza. ariko wa mugani hagomba kubaho inzira nziza yo kugera ku mihigo udahutaje abo uyobora. Mukomereze aho bayobozi b’iburasirazuba
Ibi bintu byo ni byiza,ndetse bikuraho amakosa akorwa n’ubuyobozi kuko burya akenshi usanga mu byaro barapfuye. umuyobozi abangamira abaturage uko ashatse,kubera ko nta tangazamakuru ryanabivuze ugasanga bibaye umuco,Erega biba binakenewe ngo n’ibyo biza mukora tubimenye. iki kintu ubuyobozi bwakoze ni cyiza. babaye aba mbere!
Ni byiza rwose,wenda nubwo atazagera ku byo yifuza 100% ariko urabona ko afite gahunda nziza. itangazamakuru ndabna ryari ryaje ryose. twizereko ibyo yemeye azabikora
nibyiza kuba ugira ighe cyo kugeza kubaturage ibyiz
ibi ni byiza kuba ugiri igihe cyo gusobanurira abo uyobora ibyo ubateganyiriza. komereza aho bica akarengane kuko abayobozi baturenganya bazagaragara!
Comments are closed.