Uburezi bwa make bwatumye bigira DRC
Impinduka mu burezi mu Rwanda zirimo nine years basic education mu mashuri abanza, imyigire yavuye mu rurimi rw’igifaransa ijya mu cyongereza, ihagarikwa ry’inguzanyo y’abanyeshuri ariko cyane cyane ngo ikiguzi cy’uburezi cyazamutse cyane mu Rwanda, ngo zimwe mu mpamvu zituma benshi mu banyeshuri bo mu Rwanda bari gukomereza amashuri yabo muri Kaminuza zo muri Congo.
Hagati y’umujyi wa Rubavu (Gisenyi) na Goma usanga hari urujya n’uruza rw’abanyeshuri babanyarwanda bava cyangwa bajya kwiga mu mujyi wa Goma
Izamuka ryibiciro muri za kaminuza zitandukanye mu Rwanda zaba iza leta cyangwa izigenga ryaba ariryo ntandaro abanyeshuri batagira ingano bambuka kwigira muri Congo aho amashuri adahenze .
Umwe mu banyeshuri b’abanyarwandakazi wanze gutangaza izina rye wiga kuri Universite de Goma Campus du Lacs mu mwaka wa 2 Labo yatangiye avugako atigeze yanga kwiga mu rwamubyaye ngo ariko ubushobozi bwe butamwemerera kwiga mu Rwanda.
Uyu mwari yagize ati : « Sinumva uburyo ki natanga ibihumbi 500,000Rwf ku mwaka mu Rwanda kandi hano nishyura amadorari 200 ahwanye ni 110,000 Rwf kandi amasomo twiga ari amwe »
Avugako ahora yifuza kwiga muri KHI ariryo shuri ry’ubuzima rya Kigali ariko na none yareba ikinyuranyo cy’amafaranga bikamutera ubwoba agahitamo kwiyambukira i Congo.
Nubwo benshi mu banyeshuri bagaruka ku kibazo cy’ubushobozi buke, Patient Malekera wiga mu mwaka wa mbere, kuri we impamyabushobozi zitangwa n’igihugu cya Congo zihabwa agaciro ku ruhando mpuza amahanga kurusha izo mu Rwanda.
Nubwo aba banyeshuri bavugako bishimiye ubuzima bw’ishuri muri Congo, bavugako ikibazo nyamukuru bahura nacyo ari uko babazwa ibibazo byinshi ku mupaka wa Congo n’u Rwanda cyane cyane kuruhande rwa Congo aho badatinya rimwe na rimwe kubita ba maneko b’u Rwanda bagiye gutara amakuru muri Congo.
Eddy S. Ramses
Umuseke.com
7 Comments
ese nuko bimeze???ko nazana famille yanjye yose ikiga niba koko ari uko bimeze
ibya make nabyo buriya biba ari bike.
billy reka kunsesa ngo ngwiki ibya make?
Nsekejwe nawe uvuga ibya make, abalimu bigisha mu Rwanda bose s’aba Congoman none ngo ibya make icyo dukeneye n’ubumenyi kandi ikindi nuko umunyamakuru yabivuze Diplome za Congo zisumbya agaciro izo mu Rwanda murwego mpuzamahanga, ubwo rero no mu Rwanda nibarebe uko babigenza
nibasubizeho bourse kugirango n,abakene bige
ntimu kagereranye ngo ibintu n’ibyamake ubuse ko nido icongo ari 8000frw murwanda si 24000frw nonese bazirangura he si congo urwanda turakiyubaka kandi nitwe amabuye y’agaciro,ikibazo sibyigwa cyagwa abigisha ikibazo n’imisoro ariko nayo igendana n’ubukungu bw’igihugu mwibuke ko iyi leta yatangiranye ni 1995 ahubwo ikibazo n’uko nabo bapfobya ibyo bihugu mugihe murwanda batanga diplome nationnal abandi batanga internationnal ari nayo mpamvu uzasanga abacongoman n’abandi bigisha murwanda ariko ntamunyarwanda wigisha muribi bihugu duturanye keretse wenda uwajyanayo isomo rwa politique ese n’uko abanyarwanda ari abaswa kuburyo ntacyo bakwigishayo? or barakize cyane?nka leta izabyigeho
kuba bariha make simpamvu yogutanga bike aribyo urwanda ntirwabiyambaza mumashuri anyuranye kandi bigisha neza
wagizengo bourse niyo yakemura ikibazo??cyangwa kugabanya ibiciro mu burezi
Comments are closed.