Kenya – Walk to remember i Nairobi
I Nairobi muri Kenya habereye urugendo rwo kwibuka abazize Genocide mu Rwanda rwiswe “Walk to remember”
Uwo muhango wabaye kuri wa gatandatu, muri Kaminuza yitwa Strathmore University iba ahitwa Madaraka.
Uyu muhango witabiriwe n’abanyarwanda batandukanye baba mu mugi wa Nairobi cyane cyane urubyiruko. Mu bashyitsi bakuru harimo Nyakubahwa ambassadeur w’urwanda muri Kenya HE Bill Kayonga, vice chairman wa diaspora ya Kenya MR Richard Munyaneza, uhagarariye urubyiruko muri diaspora Mr Christian n’umwe mu barium uhagarariye ishuri.
Abitabiriye Walk to remember muri Kenya (Photo Umuseke.com)
Umuhango watangiwe namasengesho nyuma habayeho gufata umunota wo kunamira abazize Genocide, hakurikiraho ijambo ryo kwakira ababyitabiriye ryavuzwe n’uhagarariye walk to remember team yavuye mu Rwanda arinayo yateguye uwo munsi.
Herekanywe kandi documentary yitwa “the story of Rwanda and the planning of genocide” ivuga kuburyo Genocide yateguwe.
Mu ijambo rye ambassadeur w’u Rwanda muri Kenya Bill Kayonga yasabye abari aho ko bagira umuco wo gukundana batitaye kubindi kugira ngo Genocide itazongera kubaho n’ahandi usibye no mu Rwanda.
Abari aho bagize umwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo. Mu byifuzo byatanzwe harimo niba abanyarwanda basanga abanyakenya baba mu nkambi bakabaganiriza ku byabaye mu Rwanda kuko ngo bijya nibyabaye muri Kenya.
Nyuma yabyo habayeho urugendo rwo kuzenguruka iryo shuri rinini maze bacana urumuri rw’icyizere (candle lighting) ar nabyo byasoje umuhango.
Umuseke.com
6 Comments
urubyiruko rwacu rwagakwiye kurebera kurundi ruri mu mahanga mu gukumira genocide ngo ntizongere ukundi !!!!!!!!!
ibi bizabere n’abandi isomo kuko genocide yakorewe abatutsi ni icyaha gikorerwa inyokomuntu,never again
sha ni byiza natwe vturikumwe
abantu bose barashaka ko u rwanda rutera imbere kandi tugomba kwibuka ariko nti duheranywe na gahinda kandi tukihesha agaciro
Mu gihe muri ino minsi leta ya FPR yibasiye abatavuga rumwe nayo mu kubaharabika ku buryo bunyuranye, bamwe bagahindurwa ibigarasha, abajura, imiyugiri, abanyamanyanga ndetse ko bafite utubazo two mu mutwe, hari benshi bicara bakicecekera, atari uko babuze ibitekerezo byo gutanga, ahubwo ari uko bareba ibintu bikabarenga, bikarenga imyumvire yabo. Ese koko wavuga iki aho ugira gutya wajya kubona ukabona bukeye bakubwira ko uri interahamwe nyuma y’imyaka 17 yose wicaranye umunsi ku wundi n’abo baguhinduye interahamwe ? Ese ko tuzi nez ako interahamwe zishe abantu inyinshi zaguye mu ntambara, izindi zigahitanwa na macinya mu nkambi muri Kongo (niba zitari muri ya Mapping Repport ya UN !), noneho ababa interahamwe muri iyi minsi mu myaka 17 yose ntibari babicaye iruhande ? Kubakira ubutegetsi ku kinyoma ntaho bizageza uru Rwanda rwacu.
Ese hari icyo warenzaho iyo abambari ba Cyama bakubwiye ngo bazi neza ko wifatanya na FDRL kandi ibikorwa byawe byose babizi kurusha uko wowe ubizi ? Gusa kugira ngo bashakire abantu ibyaha ndetse babateshe umutwe mu mikorere yabo ya buri munsi, bati turabizi neza ko ukorana na FDRL!
Burya ngo umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose. Ubu umuyobozi wese ufashe ijambo ntavuge kuri Kayumba, Karegeya, Rudasingwa, Twagiramungu, Rusesabagina cyangwa se Gahima kandi abavuga abatuka uwo ntaba ari umuyobozi wakwemerwa na Cyama ! Ese koko iyo niyo ya discipline bajyaga batubwira iba muri Cyama ? Gutukana ! Erega nimwemere ko na nyina w’undi abyara umuhungu ! Ejo bundi ku itariki ya 11 Mata turi i Nyanza ya Kicukiro, ni uko Mayor w’umujyi wa Kigali nawe ati « abo bose ni imiyugiri » ! Ese yiyibagije ko abasekuruza bacu bajya bavuga ko uwo umuyugiri udwinze atagomborwa ? Urubori rwawo iyo rudwinze rurinjira rukagarukira mu bwonko, ntirukurwamo! Ese Ndayisaba niba koko we ari uruyuki ruzima, yiyibagije ko n’ubuki bw’ubuhura bubaho ? Azabaze neza uko turiya tuyugiri dukora ubuki bw’ubuhura tungana ! Wenda ntitubasha kudwinga nk’uruyuki Ndayisaba, ariko natwo dufite icyo dushoboye gukora muri biodiversity.
Ba nyakubahwa rero mukomeye kuri Cyama, mumenye neza ko na ba Gbagbo bari abagabo, dore ko tujya twumva ko mwaba mwaragiranaga amasezerano y’ubufatanye y’amabanga ! Nimumenye ko abanyarwanda ari abantu batekereza kandi bafite agaciro, aho bava bakagera. Baba abahutu, ubwoko RPF itifuza ko bukomeza kuvugwa ku isi, baba abatutsi, twese tubizi ko bakorewe jenoside, ariko si ngombwa ko bumva ko kubaho kwabo bivuga gutesha agaciro abahutu mu buryo bunyuranye, baba abatwa, bahora bahezwa kandi bakandamizwa mu buryo bunyuranye, abo bose bafite agaciro ntabanduka bahabwa nuko ari abanyarwanda, kandi bagakwiye kwiyumva mbere na mbere nk’abanyarwanda kurusha kwiyumva nk’abacitse ku icumu rya jenoside, nk’abakoze jenoside cyangwa se nk’abasigajwe inyuma n’amateka ! N’abo mwita ibigarasha, mwibuke nez ako ibigarasha biva mu makarita mazima ! Ejo ejo bundi mu wundi mukino cyangwa mu ipaki nshya naho hashobora kubonekamo ibindi bigarasha ! Mwitonde rero gukoresha amagambo agayitse kandi ataramba, kuko amateka yakwiye kuba yarabigishije ko ntawe uvuma iritararenga.
Abanyarwanda bariyubahaga kuva mu bisekuruza bya kera, bariyubaha ndetse bakwiye kubahwa, aho bava bakagera ! Nta mpamvu rero yo kubatesha agaciro !
Charles ONANA: “Ces tueurs Tutsi”.
sasa wowe ndabona nta gitekerezo cyubaka ufite, uri kuyobya abantu gusa, vana amateshwa yawe aho
Comments are closed.