Muhanga-Impanuka muri Rugeramigozi
Ahagana mu ma saa tanu n’igice mu gishanga cyitwa Rugeramigozi urenze gato i Kabgayi habereye impanuka y’ikamyo itwara mazutu yavaga muri Kenya yerekeza i Bukavu muri Congo.
Impamvu yateye iyi mpanuka ntabwo irasobanuka kuko umusheferi wayirikotse afite ikibazo cyo mu mutwe ku buryo atashoboye gutangaza icyateye iyi mpanuka, icyo yadutangarije ni uko umutandiboyi (Kigingi) yahise yitaba Imana .
Ku mugoroba ahagana mu ma saa mbiri n’igice nibwo hari imodoka yagisikare yagenewe guterura izakoze impanuka (Break down) n’abapolisi bahagaritse imodoka zinyura mu muhanda Kigali- huye iki gikorwa cyikaba cyamaze igihe kitari gito imodoka zerekeza cyangwa ziva i Kigali zitegereje.
Mu bibazo iyi mpanuka yateye harimo nuko abatuye mu karere ka Muhanga bashobora kuzagira ikibazo cy’ibura ry’amazi kubera mazutu yamenetse mu gishanga cyigaburira ibigega bitanga amazi muri Muhanga, ibi byatangajwe nuhagarariye sosiyete EWASA iyahoze ari electrogaz mukarere ka muhanga.
Plaisir M, Oscar N.
Umuseke.com
5 Comments
abo baturage bihangane kandi IMANA ihe uwayitabye iruko ridashira.
abo banyamahnga bajye bitondera uriya muhanda naho amzi electrogaza cyangwa reco-rwasco igerageze itabare twe abnyamuhanga
polisi yigihugu ni yongere imbaraga impanuka zigabanuke
sinon ntacyo twaba dukora abanyarwanda bakomeje kugwa mu mpanuka !
ni amahirwe kuba nta bantu benshi yahitanye,naho imyaka ihinze muri kiriya gishanga ndibaza ko nayo yangiritse kuko hamenetse petrol nyinshi ishobora kwangiza ahantu hanini
Njye mbona igitera impanuka ahanini ari uko abashofeur bagenda bacunga police aho idahagaze bakagenda bacirana amasiri hagati yabo ngo barahari cyangwa nti bahari ubundi akamariramo yajyera aho police ihagaze akagenda buhoro natwe tuba turimo tugenda dufite ubwoba ko dushobora gukora impanuka.
Comments are closed.