Film nshya kuri Genocide I Butare
Mu cyumweru cyo kwibuka mu nzu mberabyombi ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda herekanywe film igaragaza Genocide yakorewe abatusi mu 1994 muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda no mu cyahoze ari perefegitura ya Butare.
“Gukora muri Butare” ni wo mutwe w’iyi Film. Gerrard Mbabazi umunyeshuri mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ari na we wakoze iyi Film
photo:Muri Auditorium ya kaminuza harebwa bwa mbere iyi film nshya
avugako yayise “Gukora muri Butare”, kubera ko “gukora” ari ijambo ryakoreshwaga mu gihe cya Genocide aho byavugaga kwica abatutsi.
Avugako yagize iki gitekerezo kugirango agaragaze uburyo Genocide yakorewe mu cyahoze ari perefegitura ya Butare cyane cyane muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Mu gihe yavugaga muri make iyi film Gerrard Mbabazi yagize ati : “ Natekereje ku cyo nasigira AERG(umuryango uhuza abanyeshuri bacitse ku icumu biga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda) ndetse n’umuryango w’abanyeshuri ba kaminuza muri rusange mbereka ukuri kubyabaye muri iyi Kaminuza”
Iyi Film igaragaza uburyo nyuma y’Ijambo ry’uwari perezida w’inzibacyuho Sindikubwabo Theodore Genocide yatangiye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare. Igaragaza uko uwahoze ari prefet wa prefegitura ya Butare yanze ko hakorwa Genocide aho yayoboraga, nyamara kubera igitutu yashyizweho na Sindikubwabo Theodore wari perezida, uwari minisitiri w’intebe mu gihe cya Genocede Kambanda Jean, ndetse n’abandi banyapolitiki bari bafite ijambo rikomeye muri icyo gihe byatumye Genocide itangira gukorwa guhera tariki ya 19 Mata 1994 ubwo uyu mu prefet yicwaga.
Muri iyi film kandi hagaragaramo ubuhamya buvuga uko abatutsi babagaho ku rwicyekwe mbere ya Genocide, inama zitegura Genocide zabereye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda zategurwaga na bamwe mu bayobozi ba Kaminuza n’abanyeshuri, ndetse n’ubuhamya bw’abarokotse Genocide muri kaminuza nkuru y’u Rwanda buvuga uko Genocide yahakorewe uko yagenze.
Nkuko nyuma ya Genocide hirya no hino mu gihugu hagiye hubakwa inzibutso zashyinguwemo imibiri y’abazize Genocide muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda naho hubatswe urwibutso rushyinguwemo abayobozi, abarimu, n’abanyeshuri bazize Genocide muri iyi kaminuza uru Rwibutso rukaba runagaragara muri iyi film “Gukora in Butare.”
photo:Gerrad Mbabazi umunyeshuri mu ishuri ry’itangazamakuru akaba ari nawe wanditse iyi film
Munyampundu Janvier
Umuseke.com
3 Comments
Muzayitugezeho natwe tutirebe, cg niba ari no kuyigurisha, muzaturangire aho bayigura! murakoze!
MUKOMEZE AHO MUTARATANGA AMAKURU MEZA.
COURAGE.
yes ibintu muvuga byo turabyemera kabisa buriya bibaye byiza mwaturangira aho iyofirimi twayibonera kugirango natwe dukomeze kwibuka ok thank u
Comments are closed.