Digiqole ad

Inzu ndende kwisi izagira 1.6km

Iyi nzu izagira metero 1609 yitwa “Kingdom Tower” iri kubakwa muri Arabie Saoudite ikazasumba cyane iyari ndende kurusha izindi ubu kwisi yose ya Burj Khalifa izwi cyane kw’izina rya Burj Duubai.

Igikomangoma Al Waleed Bin Talal akaba na patron wa Kingdom Holding Company niwe wemeje iyubakwa ry’iyi nzu idasanzwe.

Dubai muri Emirats Arabes Unis niho hamenyerewe cyane bene izi nzu ndende, ariko iyi yo izaba ikubye hafi kabiri uburebure bwiyari ndende kugeza ubu. Iragaragaza guhangana hagati ya Emirats Arabes Unis na Arabie Soudite munyubako.

Igishushanyo mbonera cyayo cyakozwe na Architect Adrian Smith, umunyamerika kabuhariwe mu gutekereza no kubaka inzu ndende kuko ubu amaze kurangiza inyubako 25ndende cyane, zirimo na Burj Khalifa (Burj Dubai) ubu ndende kwisi, niwe wayubatse, n’izindi nyinshi.

Kugera hejuru ya Kingdom Tower ngo bizaba bisaba iminota 12 na un ascenseur idahagaze. Iyi nyubako ngo izatwara asaga miliyari 30 z’amadorari(30 milliards $). Wagereranya na Burj Dubai ugasanga yo yatwaye 1,5 milliard $.

Muri Vision 2020 ya Dubai ngo bafitemo indi nzu nayo izarenza 1km y’uburebure izaba yitwa Tower of Dubaï.

Umuseke.com

2 Comments

  • Ariko se bariya bantu ko mbona bari gushaka kwiyegereza Imana? (I am kidding)

    Yeah, ibi bintu njye birantangaje. Ubwo nahise ntekereza ukuntu umuhanda wa km uba ureshya kugirango niyumvishe uko iriya nzu izaba ireshya. Birarenze.

    Ndi kwibaza niba koko izaba ifite umutekano. Waba ari uwo kuyirindi ibiza cyangwa se ibyihebe. Kuko ibyihebe umunsi byayiboneje, kizaba ari igihombo

  • Sha iyi nzu yo izaba nka ya yindi y’Ibaberi. Ariko rero ikoranabuhanga rigeze kuere.

Comments are closed.

en_USEnglish