Urugendo rwo kwibuka muri NUR
Kuri uyu wa 13 Mata umunsi wo gusoza icyumweru cy’ icyunamo, abanyeshuri, n’abakozi ba kaminuza nkuru y’u Rwanda bazindukiye mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu muhango watangiwe n’urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, aho biteganijwe ko ruri buze kurangirira ku rwibutso rw’abazize jenoside muri iyi kaminuza.
Uru rugendo rwatangiriye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda rwakozwe mu mihanda y’umujyi wa Butare mu karere ka Huye. Aba banyeshuri n’abakozi ba kaminuza babarizwa mu mashami n’amahuri atandukanye yo muri iyi kaminuza bakaba bari bitwaje ibitambaro bimenyerewe nka banderole ndetse n’ibibaho byanditseho ubutumwa bwo kwibuka bujyanye n’insanganyamatsiko “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi dushyigikire ukuri , twihesha agaciro.” igenderwaho mu kwibuka ku nshuro ya 17 abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Nyuma y’uru rugendo abanyeshuri, abarimu, abayobozi n’abandi bakozi ba kaminuza n’inshuti zayo bakaza kurusoreza ku biganiro byo gusoza icyumweru cy’icyunamo bunamira abazize Jenoside ku rwibutso rw’iyi kaminuza rushyinguwemo abari abanyeshuri n’abakozi ba kaminuza bazize jenoside yakorewe abatutsi.
Mu biganiro bijyanye n’icyunamo mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya cumi 17 abazize jenoside yakorewe abatutsi, umuryango wa kaminuza (abanyeshuri, abakozi n’abandi) bamaze igihe cy’iminsi 7 bakurikirana inyigisho zitandukanye mu nsanganayamatsiko igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi dushyigikire ukuri , twihesha agaciro.”
Kuri uyu munsi wo gusoza icyumweru cy’icyunamo, abitabiriye uyu muhango barimo n’umuyobozi w’iyi kaminuza Profeseri Silas Rwakabamba, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo n’abandi, bakaza kunamira no gushyira indabo ku mva z’abaruhukiye muri uru rwibutso.
Johnson Kanamugire
umuseke.com
1 Comment
intiti nizo zambere zikwiye gufata iyambere mu kwibuka ndetse no gukumira abashaka gupfobya genocide, dore ko ari nazo zakoze kandi zikaba zaranateguye genocide yakorewe abatutsi. kwibuka ni ngombwa bituma tudashobora kwibagirwa abacu bajyiye tukibakeneye.
Comments are closed.