Digiqole ad

Ibintu 10 ushobora kuba utari uzi kuri Bob Marley

Bob Marley, ntabwo azibagirana n’abakunzi b’umuziki ku Isi, by’umwihariko abakunzi ba Reggae n’abo bita aba Rasta, uyu muhanzi yatangaga ubutumwa bw’umwihariko butuma bamwe bamwita Umuhanuzi. Ibi ni ibintu 10 bitamenyekanye cyane mu buzima bwe. Kuri uyu wa 06 Gashyantare, uyu muhanzi yari kuba yujuje imyaka 69.
Bob Marley wapfuye ku myaka 36 gusa, bamwe bamwita Umuhanuzi
  1. Yizeraga ko kunywa agatabi kurumogi ngo bibohora. Aha twibutse ko mu gihugu cyacu kunywa urumogi ari icyaha gihanwa n’amategeko.
  2. Amazina yiswe akivuka ni Nesta Robert Marley ariko ubwo yafataga urupapuro rw’ingendo (passport) nk’umuturage wa Jamaica izina rye Robert barikuyemo.
  3. Se umubyara ni umuzungu nyina akaba umwirabura ariko we yiyumvagamo kuba umwirabura.
  4. Bob marley yarerewe mu muryango w’abagatolika nawe ari umugatolika mbere y’uko aba umu Rasta. Yayobotse idini rya Rastafarism, we yitaga iry’urukundo, mu myaka ya za 1960.
  5. Igihe yarushingaga n’umugore we wa mbere Rita, yahise ajya kuba muri America (USA) aho yamaze igihe akora muri Hoteli DuPont i Miami no mu ruganda rw’amamodoka rwa Chrysler icyo gihe yakoreshaga amazina ya Donald Marley.
  6. Uyu muhanzi wa Regea wakunzwe cyane ku Isi burya ngo abana be ntibagira umubare, ariko abemewe ni cumi n’umwe, abazwi cyane ni Ziggy Marley na Damian.
  7. Burya Bob Marley ntiyaryaga inyama, yari umu ‘Vegetarien’ yiriraga imboga gusa, Bob yitaga imiti yo kwa muganga ko ariyo ‘drugs’, bitandukanye n’uko ngo bamushinjaga kunywa drugs we yitaga ibyatsi gakondo.
  8. Bob Marley bamubajije umuhanzi yemera yavuze Bonny Wailer, abandi bahanzi yavuze ko ari “Skanks” iyi akaba ari ‘slang’ yo muri Jamaica ishaka kuvuga ikintu rusange kidafite umwihariko.
  9. Itsinda yabagamo the Wailers umunsi umwe batumiwe mu birori bahageze ababiteguye barabirukana kuberako bari bakunzwe kurusha ba nyiri ibirori.
  10. Bob ajya gupfa, ijambo yabwiye umuhungu we Ziggy Marley yagize ati: “amafaranga ntagura ubuzima” uyu ukaba ari nk’umurage yamuhaye ubwo yitabaga Imana ku myaka 36 gusa azize kanseri.
Bunny Wailer, ubu ni umusaza w'imyaka 65, niwe watangije group ya The Wailers na bagenzi be Bob Marley na Peter Tosh
Bonny Wailer, ubu ni umusaza w’imyaka 67, niwe watangije group ya The Wailers na bagenzi be Bob Marley na Peter Tosh. Niwe muhanzi Bob yemeraga, abandi ngo ni “Stanks”
Ritha, umugore wa mbere wa Bob Marley
Ritha, ubu wibera muri Ghana, niwe mugore wa mbere wa Bob Marley babyaranye abana bane
Imfura ya Bob, Ziggy Marley
Imfura ya Bob, David Ziggy Marley

Oscar Ntagimba
UM– USEKE.COM

5 Comments

  • Yabyranye n’umukobwa wa President OMAR BONGO.

    indirimbo yatumwa atangira gukundwa cyane ni : SIMMER DOWN.

  • Imana ikomeze imuhe iruhuko ridashira

  • Iryo dini ni Rastafarianism si rastafarism, uriya muririmbyi wundi nawe ni Bunny not Bonny…

  • uziko na last year mwanditse ibyo bintu 10 tutari tuzi kuri Bob Marley

  • imana imwakire mubayo jah rastafari

Comments are closed.

en_USEnglish