Digiqole ad

11 Mata icuraburindi ku Kicukiro

Kigali – Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere 11 Mata hibutswe ku nshuro ya 17 uburyo abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro.

Nabwo hari ku wa mbere tariki 11 Mata 1994 ubwo nyuma yo gutereranwa n’ingabo za Loni (UN) zari ahitwa kuri ETO Kicukiro, abatutsi benshi bakoze urugendo ruva aho bajyanwa i Nyanza ya Kicukiro aho ahagana saa kumi nimwe batangiye kwicwa nkuko Rafael waharokokeye yabivuze mu buhamya bwe.

Rafael atanga ubuhamya

Photo: Rafael wavuye mu mirambo atanga ubuhamya bw’uko yarokotse

Uyu muhango wari witabiriwe n’imbaga y’abantu, watangijwe no gushyira indabo kuhashyinguye imibiri yabahiciwe.

Mu magambo y’abavuze, benshi bagarutse ku butumwa bwo guhumuriza abarokotse, Mayor w’akarere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage na president wa Ibuka bombi nibyo bagarutseho. Naho Senateur Mugesera Antoine we yagarutse ku buryo amahanga yateranye abicwaga mu Rwanda ndetse akanga no kubyita Genocide.

Mayor w’umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba we yamaganye abagambanira u Rwanda abagereanya n’imiyugiri (Inzuki zidafite urubori), ati”Imiyugiri irasakuza gusa ntiryana, iyo ikubangamiye urayiyama ariko ntikubuza kujya aho ugana

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Ministre w’umuco Protais Musoni akaba nawe yagarutse ku butumwa bwo gutanga ihumure, kwihesha agaciro, ndetse no gukunda igihugu no kukirinda ngo kitazasubira mw’icuraburindi nkiryo mu 1994.

Iri joro ryo kwibuka abiciwe i Nyanza ya Kicukiro ngo byaba ari ubwambere rihuruje abantu bangana nkabari bahari nkuko presida wa IBUKA yabivuze. Abahanzi nka Eric Senderi na Munyanshoza Dieudoné bakaba baririmbiye abari baje muri iri joro ryo kwibuka.


Paul Julles

Paul Jules Ndamage yunamira abashyinguye ku rwibutso rwa Kicukiro


Amarira yari yose ku bafite abo bashyinguye aho

Ministre Musoni Protais acana urumuri

Abayobozi bacana urumuri rw’icyizere

Abantu bari benshi

Mayor w’umugi ati « ni Imiyugiri »

Jean Noel Mugabo
UM– USEKE.COM

5 Comments

  • Nta muhutu wari ukwiriye kwihambira ku bwoko bwe ngo akomeze yihambiranye n’abishe abantu.
    Umuhutu wese wabonye ibyakozwe n’abitwa bene wabo yakagombye kwitandukanya n’ ikibi cyane cyane icyo kuvusha amaraso. bitihi se abantu bazajya bavuga ko kubua umuhutu ari ukuba umwicanyi

  • Ariko Abahutu tutishe twagorwa pe! ubu koko umuvumo wa bene wacu bakoze biriya tuzawikorera na ryari. Rwose iyi Leta ya Kagame ige igeraho itubabarire, abahutu bose tni turi babi kandi n’abatutsi nti muri shyashya

  • Myasiro rwose ceceka gatoya, abantu barapfuye, kandi ikosa ryakozwe n,abahutu. None se nkubaze koko, umwana, umukecuru w’umututsi wishwe ntibamwicaga bamaze kumwita ngo ni inkotanyi cyangwa inyenzi? Bibiliya se yo ntivuga ko Imana ihora abana gukiranirwa kwa base?(itegeko rya kangahe, sinibuka).
    Mujye mugereranya, muhe abantu igihe babanze bakire inkovu. Jye ukubwira ibi ndi umuhutu, waruri mu gihugu 1994, mba hanze ariko ntabwo nshyigikiye umwicanyi uwo ariwe wese.

  • Umva uyu nawe ngo ni Alice! iyaba wari ku Kicukiro muri ririya Joro bibuka, ngo wumve ubuhamya bw’uriya mwana w’umusore. Abahutu yaradukomerekeje pe, ngo turi babi twese, ngo ntamuhutu mwiza. Sha uziko byatumye numva ko ndi mubi koko, kandi ntarigeze mfata n’umuhoro ngo nteme n’igiti basi. Icecekere byihirere. iki gihe nange kirangora

    • ndakumva rwose, kubabara nibyo nanjye hari igihe nishyira mu mwanya w’umwana w’umuhutu waba adashyigikiye iriya jenoside nkibaza uburyo yakira ibivugwa kubwoko akomokamo, ntiyabuhindura! kandi ntiyanahisemo no kuvukira mubwoko nkubu bw’abaicanyi! ariko na none nkasanga ari bimwe ni igihe umwana w’umututsi bajyaga kumwica akavuga ati ni mumbabarire sinzongera bati se nti uzongera iki, akabasubiza ati kuba umututsi! birababaje ko umuntu yazira icyo aricyo atanahindura. niyo mpamvu igihe nkiki kiba gikwiye kubabaza buri wese umuhutu cg umututsi, bose bagafataniriza hamwe kurwanya amahano nkaya ko yazongera kubaho ukundi mu rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish