Bumbogo: Ikibazo cy’amazi cyari cyarabaye akari aha kajyahe cyakemutse
Nyuma yo kwinuba no kwijujuta by’abaturage bo mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo kubera kutagira amazi meza, kuri uyu wa 29 Nyakanga ikibazo cyabo cyakemutse. Abaturage bagiye kujya bakura amazi hafi .
Abaturage bahawe umuyoboro w’amazi wa kilometero 17 watwaye miliyoni zisaga maga cyenda (900 000 0000 Frws), wubatswe ku bufatanye n’abaturage.
Abatuye Umurenge wa Bumbogo n’ibyishimo byinshi bashimiye ubuyobozi bw’igihugu muri rusange kuko ngo ubwabanje butigeze bwita ku kibazo cyabo.
Umuturage witwa Uwiduhaye Theodore yatangarije Umuseke ko aho atuye kubona amazi byari ikibazo kuko ngo byabasabaga kujya kuvoma mu mu birometero bitatu, mu gihe kuyagura ijerikani bagucaga amafaranga 200.
Ndizeye Willy umuyobozi w’Akarere ka Gasabo nawe mu ijambo yavuze yashimiye abaturage uruhare bagize bafatanya n’ubuyobozi kwikemurira ibibazo.
Yagize ati “Iri ni itandukaniro ry’ubuyobozi, bari barabemereye amazi muri za 79 na n’ubu mwari mutarayabona ariko nyuma y’igihe gito mwongeye kuyemererwa mubonye ko imvugo ariyo ngiro.”
Akomeza abashishikariza gufata neza ibikorwa remezo bahawe no kubicungira umutekano kugira ngo hatazagira ubyononona kuko yaba ahemukiye abaturage bose babikoresha.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidel nawe wari witabiriye umuhango wo gufungura uyu muyoboro ku mugaragaro yibukije abaturage ko byose babikesha ubuyobozi bwiza.
Agira ati “Iki n’igihango mwahanye na Perezida wa repuburika kandi mubonye ko imvugo ariyo ngiro, izi ni impinduka zo kuva mu buzima bugoye mujya mubworoshye byose bikorwa kubera urukundo ubakunda si uwabasize mu bibazo by’ingutu akajya kuvugira i Bwotamasimbi, ubakunda n’uwemeye mukanambana.”
Aya mazi umurenge wa Bumbogo uhawe bayemerewe na Perezida Paul Kagame ubwo yahasorezaga gahunda yo kwiyamariza mu matora ya 2010. Aje asanga ibindi bikorwa remezo nk’umuriro w’amashanyarazi ahamaze imyaka ibiri.
Ubu ngo ikibazo basigaranye ni ukuvugurura imihanda ihuza uyu Murenge n’igice cy’Umujyi kugira ngo abaturage barusheho guhahirana.
Uretse uyu muyoboro w’amazi watashye, hanatashywe ku mugaragaro amazu yubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye n’inzu y’icumbi ry’abarimu.
Birori Eric
UM– USEKE.RW
Photos/Eric B.