AERG/KIE yunamiye i Kigese-Kamonyi
Kuri uyu wa 10 Mata, mu masaa tatu za mugitondo nibwo bisi ya KIE yari isesekaye mu murenge w’Urugalika Akagali ka Kigese umudugu wa Kigese Akarere ka Kamonyi mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 17 jenoside yakorewe abatutsi hitabwaho abo yasize iheruheru.
Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wa AERG/KIE Kayiranga Theobard ngo iki ni igikorwa kibaye ku nshuro ya kabili aho AERG/KIE yifatanya n’umuryango waguye wa KIE nk’ikigo cy’ishuri, bagafasha abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abazirikanywe kuri iyi nshuro bakaba ari abapfakazi bibumbiye muri cooperative yitwa “GIRIMPUHWE” bose batuye m’umudugudu wa Kigese, iyi cooperative igizwe n’abapfakazi 104 aho bafashanya mu kwiteza imbere .
Itsinda rigizwe n’abantu 80 rikigera aha Kigese, ryahitiye m’umudugudu w’aba bapfakazi uherereye nko mu bilometero 2 uvuye kuri cooperative girimpuhwe y’aba bapfakazi, rirangajwe imbere n’umuyobozi mukuru wa KIE Professor Njoroge, ndetse n’umuyobozi mukuru wa AERG ku rwego rw’igihugu Gatari Egide ryerekeje muri uyu mudugudu murugendo rw’amaguru mu gihe k’iminota nka 30,
bahageze bashuhuje aba bapfakazi nuko batangira akazi ko kubakira uturima tw’igikoni, aba bapfakazi biteganyijwe ko mugihe cy’ibyumweru bibili tugomba kuzajya tubafasha kwihaza mu mboga zitandukanye, aha hakaba hubatswe utugera kuri 10. Aka kazi kakaba katwaye igihe cy’amasaha 3;
ntabwo kandi aba bapfakazi bubakiwe uturima tw’igikoni ngo baturebe kuko impuguke mubyerekeye kubaka uturima tw’igikoni akaba n’umunyeshuri muri KIE Martin nyuma yo gutanga umwayi w’ibitunguru, karoti, amashu yasobanuriye aba bapfakazi uko bazatera imbuto muri utu turima bubakiwe n’uko bazajya batwitaho.
Mu gushaka kumenya imibereho yaba bapfakazi umuseke.com wegereye umukecuru umwe mububakiwe uturima tw’igikoni awutangariza uko abayeho nyuma yo kugirwa umupfakazi na jenoside yakorewe abatutsi , yagize ati:”nyuma yaho jenoside intwariye umuryango, umugabo wanjye ndetse n’abana batanu ubu nkaba nsigaranye babili gusa, mbona ubuzima bugenda bugaruka ndahingisha nkabona amafaranga atuma nohereza ku mashuri imfubyi nasigiwe n’abana banjye bazize jenoside, kandi namwe murabareba ntacyo babaye ” aha twabatangariza ko uyu mukecuru yasigaranye abana batatu, abakobwa babili umukuru yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye,umukurikira yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ndetse n’umuhungu umwe yiga mu mwaka wa kabili w’amashuri yisumbuye bose b’umuhungu we w’imfura yishwe na jenoside.
Nyuma yo kubaka uturima tw’igikoni, berekeje kuri ya cooperative nuko bagirana ibiganiro birambuye n’aba bapfakazi, mu ijambo rye ugarariye abandi bapfakazi yagize ati :“turabashimiye cyane kuko nta muntu yajyaga atugeraho mubihe nk’ibi, twumvaga ngo abandi barasurwa iyo za Kigali ariko twe bikamera nkaho tutazwi. Aha twakwibutsa ko tubaza umuhuzabikorwa wa AERG/KIE Kayiranga Theobard ikigenderwaho batoranya aho bajya gusura yatangarije umuseke.com ko bareba ahantu hari abacitse kwicumu hadakunzwe gusurwa.
Mu ijambo rye umuyobozi mukuru w’AERG ku rwego rw’igihugu yagize ati:”mugomba gushyira imbaraga mu kwishyira hamwe. Aba basore n’inkumi mureba aha kugira ngo baze aha ni uko bari hamwe mucyo twise AERG, namwe rero nyuma yo kurokoka jenoside umwanzi ukomeye mufite ubu ni ubukene, uyu muzamutsinda ni mushyira imbaraga muri cooperative yanyu”.
Afata ijambo umuyobozi mukuru wa KIE, professor Njoroge murwongereza rwinshi kuruhande hari umusore umusobanura mu kinyarwanda, yagize ati:”mu shingano zacu harimo gufatanya n’abaturage; mu gihe nk’iki rero cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, tuba tugomba kwegera abo yasize iheruheru , haba hari icyo dushoboye tukakibafashamo ni muri urwo rwego mutureba aha ngaha.” Yongeye na none ati “bizanshimisha cyane ningaruka hano nkasanga utu turima tw’igikoni dusize twubatse hari icyo twabafashije ”.
Aba bapfakazi bakaba bahawe agaseke karimo amafaranga y’ u Rwanda angana n’ibihumbi Magana ane na mirongo itatu na bitatu(433.000), azabafasha kuzamura iyi cooperative yabo kuri ubu itari ifite imbaraga nyinshi. Aha aba bapfakazi bashishikarijwe gufasha bagenzi babo batabashije kubakirwa utu turima, kuzafasha bagenzi babo nabo bakagira uturima tw’igikoni.
Umuseke.com
1 Comment
Turabashyimye cyane kuricyogikorwa mwakoze nubundi abashyize hamwe ntakibananira nimuhaguruke twiyubakire igihugu dusana imitima yashyegeshwe na jenoside yakorewe ABATUTSI 1994. twiheshye agacyiro nyako.
Comments are closed.