UNR: Yoga yabavuye trauma, umutwe udakira, igifu, amaso…
Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ya Yoga yaberaga muri Kaminuza y’u Rwanda yasojwe kuri uyu wa gatatu tariki 4 Nyakanga, bavuga ko bayajemo kuko mu mwaka ushize ubwo yari yabaye nanone bari babonye ibyiza bya siporo ya Yoga aho bakize indwara za Stress, umutwe wari waranze gukira, amaso, igifu n’ibindi.
Aya mahugurwa ku mukino wa Yoga yitabiriwe ahanini n’abanyeshuri biga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mashami ya pyschologie Clinique, social work na medicine yari agamije kubahugurira kwigisha abandi uyu mukino ukunzwe cyane muri Kaminuza y’u Rwanda.
Phocas Mazimpaka, umwe mu bateguye aya mahugurwa bakora iyi siporo banayihuguwemo ku rwego mpuzamahanga, yavuze ko mu mwaka ushize ubwo bene aya mahugurwa yabaga yafashije abari bayitabiriye ndetse bituma YOGA imenyekana cyane mu mujyi wa Huye.
Aya mahugurwa akaba yaratangwaga n’inzobere muri YOGA y’umunyamerikakazi Suzanne Levy wari ugarutse kongera kubaha ubumenyi bugezweho kuri uyu mukino ufatwa nk’umuti ukomeye ku Isi.
Suzanne Levu avuga ko YOGA ari siporo ifite ufite akamaro kanini ku buzima bwa muntu, uyu munyamerika avuga ko YOGA bayifashishije mu kuvura ihungabana ry’abarokotse ibitero by’i New York ku nzu ndende za World Trade Center zaturikijwe n’umutwe wa Al Qaeda 11/09/2001.
YOGA kandi Levy avuga ko yafashije abayapani barokotse Tsunami, abanya Haiti basizwe iheruheru n’umutingito mu kugarura agatima impembero nyuma y’ibyari byababayeho.
Ku Rwanda, igihugu cyanyuze mu bintu bibi bikomeye mu mateka y’Isi (Genocide) ngo YOGA n’ubu yafasha benshi guhangana n’ihungabana, ariko kandi igafasha na buri wese guhangana na “Stress” no gukira no gukumira ziriya ndwara zavuzwe ruguru.
Maitre SINZI Tarcisse, ubusanzwe umutoza w’inararibonye mu mukino wa KARATE, akaba ari mu bitabiriye ayo mahugurwa yatangaje ko Yoga ari displine ya sport “ifite akamaro kuri muntu kugirango ubuzima bwe bugende neza kuko irinda indwara zitandukanye no gusaza by’ imburagihe” akaba asanga abantu bose kwitabira uwo mukino udasaba amikoro menshi.
Abateguye aya mahugurwa batangarije Umuseke.com ko bari gukora ibishoboka ngo batangize mu Rwanda ikigo cyo kwigisha umukino wa YOGA.
UM– USEKE.COM