Digiqole ad

Théoneste Bagosora na bagenzi be 7 bajyanywe gufungirwa muri Mali na Benin

Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriwe gucira imanza abagize uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda rwohereje abafungwa bane gukorera igifungo cyabo mu bihugu bya Mali na Benin.

Theoneste Bagosora we yoherejwe muri Benin
Theoneste Bagosora we yoherejwe muri Benin

Abo ni Théoneste Bagosora, Yusuf Munyakazi, Tharcise Renzaho na Dominique Ntawukukukyayo boherejwe muri Mali

Naho Aloys Ntabakuze, Ildephonse Hategekimana, Gaspard Kanyarukiga na Callixte Kalimanzira bo boherezwa gufungirwa muri Benin.

Uru rukiko rumaze kohereza abakatiwe 14 gufungirwa muri Benin naho abagera kuri 19 bo bamaze koherezwa mu gihugu cya Mali.

Mu itangazo ryasohowe n’uru rukiko ryibukije ko Jean Bosco Barayagwiza wari warakatiwe imyaka 32 na George Rutaganda wari warakatiwe igifungo cya burundu bitabye Imana umwe muri Mata 2010 undi mu Ukwakira k’uwo mwaka aho bari barajyanywe gufungirwa muri Benin.

Theoneste Bagosora ufatwa nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye muri Genocide yakatiwe imyaka 35 y’igifungo, Yusuf Munyakazi akatirwa imyaka 25, Tharcise Renzaho we akaba yarakatiwe gufungwa burundu.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish