Karekezi Olivier yahesheje APR FC igikombe cy’Amahoro
Nubwo yinjiye mu gice cya kabiri asimbuye Ngoma Hegman, kuva yagera mu kibuga ibintu byahindutse ku ikipe ya APR yahise itangira kubona uburyo bwo gutsinda ibitego kugeza ubwo ubwe Karekezi atsinze igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera.
Nyuma y’uko Police FC ibonye igitego kuri penalty yatewe na Kagere Meddy wari ukorewe ikosa na Ngabo Albert mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ikipe ya APR yakinnye ishaka nibura kwishyura.
Ibi yaje kubigeraho ku munota wa 74 ku mupira watewe n’umutwe na Karekezi Olivier agaruriye Mugiraneza Jean Baptiste maze nawe ashyiramo neza umukino urangira ari 1 – 1.
Kuri uyu mukino wa nyuma wa MTN Peace cup hongeweho iminota 30 yo kwisobanura, cyangwa hagaterwa za Penality, nkuko byari bimaze kugenda ku mukino wari wabanje hagati ya Rayon Sport na AS Kigali zakijijwe na Penalty 4 kuri 5 za Rayon yegukanye umwanya wa gatatu muri iri rushanwa.
Mu gace ka kabiri k’iminota 15 ya nyuma, kuwa 11 nibwo Olivier Karekezi yatsinze igitego cyiza cy’umutwe cyahise kirangiza amahirwe Police yari isigaranye, umukino urinda urangira dore ko Police nta mahirwe yo gutsinda yariho ikora mu mukino hagati.
APR FC yegukanye ibikombe byombi bikinirwa mu mwaka umwe mu Rwanda, ikaba kandi ari ku nshuro ya kabiri yikurikiranya itsinze Police ku mukino wa nyuma dore uw’umwaka ushize yari yayitsinze 4 – 2.
Photos/P Muzogeye
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM