Digiqole ad

China: Havutse umwana upima inshuro ebyiri abasanzwe

Mu ntara ya Anhui muri Chine, havutse umwana udasanzwe watunguye abaganga ubwo yashyirwaga ku munzani. Uyu mwana w’umuhungu yavukanye ibiro bitandatu na garama 22 (6.08kg).

Umwana w'ikibonge wavutse kuri uyu wa mbere
Umwana w’ikibonge wavutse kuri uyu wa mbere

Ibi biro yavukanye urebye ni inshuro ebyiri z’ibiro umwana usanzwe avukana ubundi udakunze kurenza ibiro bitatu na garama 62 (3.62kg).

Uyu mwana wavutse aremereye bidasanzwe yabyawe n’umugore w’imyaka 41.

Mu bushinwa ariko bene ibi si ubwambere bihabaye, mu mwaka ushize umugore waho yabyaye umwana wapimaga ibiro birindwi byuzuye.

Nyina mu byishimo byo kubyara umuhungu ungana utyo
Nyina mu byishimo byo kubyara umuhungu ungana utyo
Uyu muhungu wavutse umugereranyije n'umukobwa bavukiye rimwe
Uyu muhungu wavutse umugereranyije n’umukobwa bavukiye rimwe

Xinhua news

UM– USEKE.COM

en_USEnglish