Abanyonzi batatu bavuye mu Bwongereza bagera i Kigali banyonga
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 2/7/2012 abagabo batatu b’Abongereza nibwo bageze muri Kigali baturutse mu mujyi wa Bury St. Edmunds mu Bwongereza, baje ku magare mu rwego rwo gukusanya inkunga yo kugura ibikoresho by’imikino byo mu mashuri y’abana babana n’ubumuga.
Abagize iryo tsinda ,ari Peter White, Peter Godwin na Julian Claxton bakaba bahagaze ahakorera High Commission y’Abongereza ku Kacyiru.
Kugirango bagere mu Rwanda ku magare baturutse mu Ubwongereza, bamaze iminsi 70 mu nzira bakaba baranyuze mu bihugu 14 mbere yo kurangiriza urugendo rwabo ku magare i Kigali.
Saa cyenda n’igice (15h30’) nibwo aba banyonzi baherekejwe n’imodoka za Polisi bageze ku Kacyiru bakirwa na Samuel Paice, umukozi mukuru muri High Commission y’Ubwongereza mu Rwanda, nyuma berekeje kuri Stade Amahoro ku Kicaro cya Komite Olympic, aho bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.
Peter White, umwe muri aba bagabo, yadutangarije ko kuba barangije iki gikorwa ari iby’icyubahiro kandi bibanejeje kuba barangirije mu Rwanda ari naho bifuzaga kuzarangiriza.
Peter White ati: “ Iki gikorwa twagitekereje nyuma y’uko umujyi duturukamo wa Bury St. Edmunds tumenye ko ariwo uzakira ikipe y’u Rwanda izaba iri mu mikino Paralympic muri uku kwezi. Kuva umujyi wacu wakwiyemeza gutera inkunga abamugaye mu Rwanda bazaza i London natwe twatekereje icyo twakora none tukigezeho”.
Aba bagabo bashimiwe cyane n’ Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo bagize umutima wo gufasha mu buryo bukomeye kuriya, bakaba ariko ngo banasigiye umurage mwiza abanyarwanda n’urwibutso rukomeye.
Kugeza ubu, aba bagabo bavuze ko bamaze gukusanya ibihumbi 10 by’amapound (hafi 10 000 000 Rwf) ariko ko ari intangiriro kuko ubu aribwo bagiye gukusanya inkunga yo gufasha abamugaye bazajya mu mikino paralympic, cyane ko ngo bari bitwaje abantu bafata amashusho urugendo rwabo rw’igare ruva mu Bwongereza rukagera mu Rwanda mu minsi 70.
Mu rugendo rwa 10 000 km bakoze, mu mvune nyinshi bahuye nazo bavuga ko ibirometero birindwi bakoze binjira muri Kigali ngo byabibagije izo mvune zose bagize, cyane ko ngo bashimishijwe n’uburyo bakiriwe mu Rwanda.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM