Updates: umurambo w'umukinnyi wa Basketball Jonathan Rutare wazanywe mu Rwanda
Uyu musore w’imyaka 18 yitabye Imana mu ijoro ryo kuri iki cyumweru i Florida muri Leta z’unze ubumwe za Amerika azize indwara y’umutima.
Ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku cyumweru nibwo inkuru mbi yatashye mu Rwanda ko ku buryo butunguranye Jonathan Rutare yitabye Imana bitunguranye kubera umutima. Uyu musore ngo yagiye kuryama kimwe n’abandi ariko bigeze mu ijoro atangira guhumeka nabi, baje gutabaza abaganga ariko bahagera uyu musore yamaze kuvamo umwuka.
Jonathan yitabye Imana mu gihe yiteguraga kuza mu Rwanda gukinira ikipe y’igihugu cye mu mikino y’abatarengeje imyaka 18 y’Akarere ka Gatanu izaba mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.
Uyu musore watangiriye gukina Basketball iwabo i Rubavu ubu yakinaga Basketball muri Tampa Bay Christian muri Leta ya Florida mu majyepfo y’uburasirazuba bwa USA.
Uyu musore ubuhanga bwe muri Basketball bwatangiye kugaragara ubwo yari muto cyane mu ikipe ya Marines BBC y’i RUbavu, mu 2010 nubwo yari muto cyane yatoranyijwe mu bana bakinnye mu ikipe y’igihugu U18 mu mikino ya AFROBASKET U18, mu 2011 yatwawe n’ikipe ya CSK BBC y’i Kigali.
Nyuma ya stage bagiriye mu gihugu cya USA nk’abatarengeje imyaka 18 bo mu ikipe y’igihugu, Jonathan yaje gushimwa n’abatoza bo muri Amerika maze mu mpera z’umwaka ushize yerekeza muri Florida mu ikipe ya Tampa Bay Christian.
Uyu musore witabye Imana yari mu bakinnyi u Rwanda rutezeho byinshi mu mukino wa Basketball kuko yari mu basore bato b’abanyarwanda bake nka mugenzi we bakinanaga Dan Manzi, bari kubona amasomo meza muri uyu mukino muri USA.
Muri abo bana bagenzi ba nyakwigendera Jonathan Rutare, bamwe bari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 barimo nka; RWABIGWI Adonis (Tampa Florida), TWAGIRAYEZU Placide (Candles, North Carolina), ISHIMWE Norbert (North Carolina), SHYAKA Scifon (California), Jonas (North Carolina), NGENZI Eric (Florida), Gatete Djuma (Long Beach State University, California) na mushiki wabo ISHIMWE Nancy (Tampa, Florida).
Updates (2/07/2012, 23h): Ku bufatanye na Ministeri ifite sport mu nshingano na Federation y’umupira w’intoki wa Basketball umurambo w’uyu musore wavanywe i Miami ugezwa mu Rwanda kuwa mbere tariki 2 Nyakanaga 2012 ashyingurwa n’umuryango we iwabo i Rubavu tariki ya 3 Nyakanga ahari umuryango munini w’abakina, abakinnye n’abatoza Basketball mu Rwanda.
Imana imwakire mu bayo.
Ubwanditsi
UM– USEKE.Com
0 Comment
RIP et condoléance à la famille de Jonathan.
RIP
Imana imwakire mu bayo
pole sana
imana ikwakire mu bayo
sorry , may his soul RIP
RIP jonathan,twari tumwitezeho byinshi cyanee,gusa condoleance ,imana ikwakire mu bayo
Isi niko imeze nubundi abeza nibo idutwara kandi nukuri harigihe tuzabonana Imana niyo ibikora.Gusa umuryango we twifatanije mukababaro
pole sana kuri famille …and RIP to the departed
yooo bambi, may his soul rest in peace!
So young!!!! Imana yihanganishe umuryango w’uyu mujeune. Mbega inkuru mbi! Twabuze gakondo muri iyi si kweli!
Ahaaaaaaaa,turongeye turababaye nyuma ya Mafisango
Requiescat in Pace
Tubababajwe n’urupfu rw’umwana muto Jonathan ariko umuryango we wihangane turi mwisi itagira imbabazi ,igihe kimwe byose bizashira . MWIHANGANE .
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
IMANA iKWAKIRE MU BAYO GUSA TO NTAKINDI DUSABWA URETSEW KU BYAKIRA NO KUNEZEZWA N’IBYIZA YASIZE AKOZE
Imana imuhe iruhuko ridashira kandi imwakire mubayo.Abenshi irubavu turamuzi ndetse no muri college Inyemeramihigo turamuzi ntaribirye
may his soul rest in peace.
twe nk’abana b’abantu ntacyo twakora ngo agaruke, ariko Nyagasani uzi byose niwe wagira icyo akora??????? ntakundi ijyendere ubeho mu mahoro iteka ryose Amen
gusa ndababaye uyumwana twarabanye biga inyuma yacu yaritondaga cyane mbabajwe nurumutwaye yari umwana muto nihanganishije umuryango we babuze umwana wari ufite akazoza???????????? pole babyeyi biragoye kubwiyumvasha???????? ariko iyi si weeeeeeeeeee??????
RIP to jonathan imana ikwakire mu bayo, i appreciated the way you palyed
Mwakoze ikipe ya UM– USEKE,na mwe bavandimwe mwatanze comments.thk u.Peace to jonathan.
Imana imuhe iruhuko ridashira ndetse na babyeyi be bakomeze kwihangana..
Nyagasani akwakire mube kdi akomeze kwihanganisha abasigaye
Birababaj cane kubona igihugu kibura umuntu nkuwoariko ntakundi umuryango n,igihugu mwihangane.Imana imwakire mu bwami bwayo
Imana yakire aka kaziranenge
IYABA ABATOYA BATAPFAGA RWOSE SINABURA KUVUGA KO MBAMBAYE RWOSE,ARIKO NYINE,LA VIE EST UNE CHANSON DONT LA MORT EST LE REFRAIN.