Hosni Mubarak wayoboye Misiri bugufi y'urupfu
Uyu mukambwe w’imyaka 84 amerewe nabi cyane (clinically dead) nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri nijoro nyuma yo kwihutishwa mu bitaro avanywe muri gereza kubera guhagarara k’umutima nkuko byemezwa na n’ibiro ntaramakuru bya Misiri, MENA
Uyu mugabo ari hagati y’urupfu n’umupfumu kuko byatangajwe ko ari “clinically dead” aho umutima n’itembera ry’amaraso byose biba byahagaze, ariko ataranogoka.
Mubarak yayoboye Misiri imyaka igera kuri 30 kugeza ahiritswe n’imyigaragambyo y’abaturage yamaze iminsi 18 muri Gashyantare 2011.
Uyu mugabo wazamukiye mu ngabo zirwanira mu kirere za Misiri akagera aho aba President mu 1981 asimbuye Anwar Sadat wari umaze kwicwa, apfuye nyuma y’uko tariki 2 z’uku kwezi akatiwe gufungwa burundu ahamijwe ibyaha byo kugira uruhare mu rupfu rw’abaturage mu ntangiriro za 2011 .
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ingabo ziri kumuvura mu bitaro bya gisirikare zatangaje ko Mubarak ari muri Coma nyuma yo kurwana n’ubuzima ubwo yavanwaga muri gereza ya Tora muri “hericopter” ajyanwa ku bitaro bya gisirikare bya Maadi mu ijoro ryakeye.
Tariki 11 z’uku kwezi, abaganga bo mu bitaro bya gereza yari afungiyemo kuva tariki 2 z’uku kwezi bakoresheje uburyo bwo gushitura (guhagurutsa) umutima hakoreshejwe ibyitwa “defibrillator”, ibi bikaba byanakoreshejwe uyu munsi inshuro nyinshi bagerageza kumugarura mu buzima.
Ubuzima bwa Mubarak, witabaga urukiko arwaye, bwatangiye kuba nabi cyane kuva igihe yatabwaga muri yombi.
Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, Hosni Mubarak yarokotse inshuro esheshatu abashakaga kumuhitana. Mu gihe kandi yari ayoboye Misiri yabaye inshuti cyane ya Leta z’unze ubumwe za Amerika, anagira uruhare mu gushakira amahoro Israel na Palestine.
Abo mu muryango wa Mubarak basabye ko nibirangira bamubaha bakamwishyingurira mugihe ingabo nazo zivuga ko apfuye yashyingurwa mu muhango wa gisirikare.
Source:MENA
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Yooo!pole sana!urugendo ararusoje.ok
There is a diff between being “dead” and being “crinically dead”
What MENA reported was that he was crinically dead not dead.
Crincally dead mean ubwonko ntibukora arko ntibivuga ko wapfuye. kuko uba uhumeka n’umutima utera
mukosore
Nawe niyejyendere abantu ukora ibyiza ijana ikibi kimwe cyikabisiba byose niyo Si dutuyemo
Nagende yagambaniye abayisilamu
None se niwowe yagambaniye? ubwo ngo uravuze.
imana imwakire mu bayo
Umuryango we nigihugucye mwese mwihangane kugera kure siko gupfa kand naramuka apfuye ni bisanzwe we araba ashoje ikivi;ni iwabo wa twese.
Birababaje! Kuyobora igihugu imyaka 30 amasaziro yawe aho kuba muri SENAT akaba gereza! Ibyo muri Africa ntibyoroshye!!!!
Ndabona abantu batangiye kwihanganisha umuryango we n’Abanya misiri ariko mubanze musome neza ” He is clinically dead” ntabwo aravamo umwuka. Nemeranya n’uwavuze ko kugera kure atariko gupfa. Personnaly i don’t agree with the title: Kuba hafi y’urupfu what does it mean? wowe se wanditse iyi nkuru how far or near are u with the death? Ese ubundi urupfu ruba hehe?
Ariko kuki abayobozi b’ibihugu byabaye inshuti z’abanyamerika nabanyaburayi babakuraho nbi ni ukubera iki? Abazungu ni abagome cyaneeeeeeeeeeeeee gusa ikiza ni uko nabo bazapfa bakumva ntawe utura nk’umusozi.Dusengere muzehe wacu doreko bamwanga barangiza bakamuryarya Muzehe wacu Imana ikwitayeho turagusengera abazungu ntibazakwigambe hejuru
uwoguwo uvuga ko yahemukiye abayisalamu abikurarehe ko nawe ariwe cga urashaka kugaragaza ko urumunyakuri kuburyo wakwifuriza umuntu gupfa
Muraho basomyi!! Jyewe iyo nsomye amakuru avuga kuri former president mubarak birambabaza. Koko yayoboye igihugu igihe kinini. Ariko mumiyoborere ye ntitwavugako byose ari bibi. Mugihe gishize Misiri cyari igihugu gikomeye economically, politically and in militarily. Ubwo imyigaragambyo yatangiraga ya arab spring Mubarak yasabye abaturageko bategereza nyuma y’amezi 9 mandate ye ikarangira. Byakomeje kuba nabi noneho inshuti ze zimusabako yakwegura igihugu akagishyira mumaboko y’abasilikare nabo bakamuprotectinga. Ariko baramubeshyaga nibwo yavaga m’umujyi wa cairo akajya kuba k’umujyi uri hafi y’inyanja itukura …ntibiteye kabiri babandi bari bavuzeko bamuprotectinga baba baramuhindutse. Mubyukuri abo baturage bamushinja ko yishe koko birababaje ariko bibukeko iyo Mubarak ashaka yari kuguma kubutegetsi akarwana nka Assad wo muri Syria…kwegura kwe yabikoze kugirango hadakomeza kumeneka amaraso menshi..abaturage bari bakwiye kubitekereza.Mubarak yagaruye amahoro hagati ya Israel na Egypte..uku kuba muro coma nuko yamaze guta ibyiringiro ariheba none ubuzima bwe bugeze aho umwanzi ashaka. Murakoze
Ibyo uvuga ni ukuri, gusa abanyagihugu barapfuye kandi amaraso yabo ntiyagakwiye guteshwa agaciro.
Kuko Mubarak nubwo yayoboye igihe kinini yagiye agira intege nke agakora amahano runaka ari nabyo byatumye abaturage bahaguruka bakavuza induru. gusa ikibabaje ahubwo ni uburyo abitwako bamusimbuye ntakintu kizima bari gukora. ahubwo bakaba bagiye kumurusha igitugu.
Reka mbabwire ntabwo ndi Umuhanga mubya Politiki cg se mubindi byose uko mbibona: Abaturage bi Ibihugu bya Abarabu ntabwo bazatinda kubona ko bahubutse uretse ko ni ubundi Abarabu ari Ibihubutsi aho bava bakajyera. Misiri, Lybia,Tunisia….ibyo bihugu byose byari bihagaze neza kandi abaturage bakize kuko byose nabibayemwo. Nyamara aho mvugira aha Abaturage batari bacye bibyo bihugu batangiye kubona ko Abazungu babashutse kandi ntagaruriro. Banyafurika rero murabe maso kandi dukangurire Abayobozi bacu kutagundira ubutegetsi ahubwo batere ikirenge mu cya Nyerere, Mandela, Arap Moi…batanze ubutegetsi neza kandi Ibihugu byabo bikaba byemye ntubwo ntabyera ngo de. ABAZUNGU ntarukundo bagira bagira inyungu, iyo ubanye nabo ugomba kwitonda cyane. Mobutu, Mubarak,…bari bazi ko ari inshuti za USA,ubu barihe!!!
muze icyo wakora ni ugusaba imbabazi kandi imana ni inyembabazi
gusa njyewe icyo nakwisabira abanu bashyiraho coment yuko bajya bandika ibyo bahagazeho kandi basobanukiwe neza,kandi banakoreye ubushakashatsi.muri make kuriyi nkuru yuyu wahoze ayabora misiri ngo ameze nabi ubundi ngo yapfuye babeshya ,ibi byose nibinyoma byabanya politic ababikora banabitangaza bafite icyo bashaka kugeraho.ok njyewe ndi muri egypte ariko aya makuru natwe turi mugihugu nurujijo ndetse nabanyamisiri nabo ubwabo nibayasobanukiwe nkubu uyu mubarak ba maze gutangaza yuko yapfuye iminsi ibiri yose ariko babeshya gusa .gusa iyo ubikurikiranye neza harimo ikinu bashaka kugeraho ,nyuma nyuma yo gutegerza ibyavuye mumatora yumukuru w’igihugu nanubu ataratangazwa ibyavuyemo ukibaza impamvu bari kubitinza,na nyuma y’igisirikare kwiha ububasha badafite muguhindura itegeko nshinga ry’igihugu ngo president uzaza azasange bararihinduye na nyuma yo gusesa comite yabdepite maze ibyo bigatuma abaturage bakajya mumyigarangambyo yo kubyamaganira kure ari benshi nanubu bakiyongera,nyuma rero yibyo byose niko gutangira gutangaza ngo mubarak yapfuye babeshya kugirango abanyamisiri batuze babe bahugiye kubyurupfu rwe kuko banazi yuko benshi bifuza yuko bamunyonga.so bavandimwe ibiri aka kanya hano misiri nukubitega amaso kuko birimo urujijo .kuko abanyapolitic aka kanya nakuri bari kugaragaza.
kurinjyewe
kurinjye numvagako namuntu numwe wakwifuriza mungenzi,ikyibi kubera yuko twese turikyimwe ku mana
Bavandimwe, icyampa buriwese akagira ubwishingizi kumana. honyine, naho ahandi twese turubusa. Imana yonyine niyo igufite mubiganza, nomubihe byanyuma aho isiyose ntacyo yakumarira. Amafaranga, amashuli nabyo nubusa.
jyewe mbonako kuyoborwa nabanyagitugu byabaye ihame muri africa.none se uti mubaraka yayoboye nigitugu kinshi.nanubu sindumwa icyo igitugu bivuga,numva ko ari ugtegeka abantu gukora ibyo badashaka cyangwa batemera cg batatekerejeho,uko wowe ubishaka.burya rero niyo byaba byiza iyi utagishije umuntu inama ntibyumvikana neza.harya woweuyoborwa ute?
sorr!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Comments are closed.