Arusha: Nizeyimana yakatiwe burundu kubera kwicisha Gicanda Rozaliya
Kuri uyu wa kabiri urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha rwakatiye igifungo cya burundu Ildephonse Nizeyimana kubera gutanga amabwiriza yo kwica umwamikazi Rozaliya Gicanda wari utuye i Butare.
Nizeyimana w’imyaka 48 si icyo cyaha kimuhama gusa kuko anahamwa n’uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu cyahoze ari Butare, ibyaha byo gufata ku ngufu abagore n’ibindi.
Uyu mugabo wari ufite ipeti rya captain mu ngabo za FAR yari ashinzwe ibikorwa by’ubutasi anungirije umuyobozi w’ishuri rya Gisirikare ryitwaga ESO ryari mu mujyi wa Butare.
Uyu mugabo yahamijwe n’itsinda ry’abacamanza riyobowe na Lee Muthoga, ko yatanze amabwiriza yo kwica umwamikazi Rosalie Gicanda wari ufite imyaka 80 itariki 21/04/1994, iyicwa rya Pierre Claver Karenzi wari umwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda wiciwe kuri bariyeri yari kuri Hotel Faucon ndetse n’abatutsi benshi bari bahungiye kuri kiliziya i Cyahinda.
“ Urukiko ruhereye ku bimenyetso bifatika bihamya ibyaha Ildephonse Nizeyimana rumuhanishije igifungo cya burundu nkuko yari yagisabiwe n’ubushinjacyaha” ni ibiri mu itangazo ryasohowe n’urukiko rwa Arusha.
Nizeyimana yavukiye mu cyahoze ari prefegitura ya Gisenyi, yari yungirije Tharcisse Muvunyi ku buyobozi bw’ishuri rya gisirikare rya ESO.
Tariki 6/10/2009 yafatiwe i Kampala ari mu rugendo ava muri DRCongo yerekeza muri Kenya agendera ku mpampuro z’impimbano.
Source: hirondelle news
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
imana izabikubaza ntacyo.ubuse wimajije iki 80ans yumureka kweli.
nizeyimana we n,ubwo uri bazina ariko ibyowakoze nti bibereye umunyarwanda ukunda igihugu cye, ahubwo ndi wowe nahita nsaba imbabazi nti nkomeze gutsimbarara kumakosa.
uru se ko ari urukoko ubundi rwaratekerezaga? impyisi nubundi ntitekereza
Ukuntu wari ukiri muto ariko ufite ubugome bushaje, kandi ntugakore ibisa nuko usa ni ubundi urasa n’umwaku! jya ugerageza ukore ibyiza birunge iyo sura yawe! Nizere ko nta bana ufite uraze uwo muvumo n’agahinda ko guhora bagusura burundu n’aho abo wishe bo bariruhukiye! Ba intwari rero nubwo gusaba imbabazi bitabuza uburyozwacyaha wisabire imbabazi byibuze byatuma nawe wibabarira!
Nshuti yanjye se ko umubwira ubu arabibona yo kaburira aho abandi baboneye, nako ngo na Television barayireba bakarya ninkoko, igihe abiciwe nibijumba kubibona ari ikibazo gikomeye
MANA UMWAMIKAZI KWINCWA N’IMPYISI NKIYI! BIRANSHENGUYE PEE. Harabashakashatsi babivuze ukuri na complex z’uko asa zamuteye courage yo kwicha Gicanda, Mana ntuzabababarire kabisa kwica umuntu wari wisaziye kuriya.
Amaraso y’impfura z’urwanda muzayaryozwa mpaka nababakomokaho bizababera infunwe ubuzira herezo.
ABANTU JYE BARANYOBEYE;
Kumva “CAPTAIN” aba icyamamare mu bwicanyi nyamara hari ba “COLONEL”, “GENERAL”,… bari bacishije make (?)
Duga ku ijambo mugabo wa mugani wa Ndayihurume mbere yuko atabaruka. Guma ye
Umuryango wa Munyeshyaka Faustin Bitaga Ruhutinyanya yishe kuwa 20/04/1994 amaraso yi izo nzirakarengane azamuhame ingoma ijana.
bazashyireho n’umunsi wokwibuka impyisi nkizi.Nazo zijye zirata ubutwari buzatera ipfunwe abana bazo iteka n’iteka.
Ngaho uwo munsi wushakire izina Sonia we! aho ntuhubutse buriya?
Que pense ce type ?
On pourrait te décerner un prix pour ta cruauté. Tout se paie ici bas. Tu le comprendras un jour quand bien même le prix que tu paies aujourd’hui est loi d’avoisiner tes dégâts. Tu n’as été qu’un lâche pour pouvoir commettre de telles ignominies.
Moi je ne pardonnerais jamais ce cruel. Tuer la dernière Reine du Rwanda c’était la pure cruauté que j’ai jamais entendu. Moi j’ai eu la chance de connaître la Reine Gicanda, yari imfura y’u Rwanda kabisa, yatangaga inama kandi akakira buri wese uje amugana. Ari mu bantu ntashobora kuzibagirwa mu buzima bwange.
Wowe wiyise ngo DD ko uvuga ngo amaraso y’inzirakarengane azagumya atere ipfunwe abazabakomokaho, nibyo koko ariko ugomba nawe kurenga aho nk’umuntu ushaka kubaka u Rwanda ruzima! ahubwo abo babakomokaho ukabibutsa kutazagwa mu makosa nk’ayo abasekuruza bacu (TWESE!!!) baguyemo thx
ariko namwe mwiyita abatutsi , mujye mujye mugabanya kwirata!! ngo nimubi, nimbyisi,…..ubu se uyu mugabo ni mubihe???imbyisi??
icyo nshatse kuvuga aha niki: ndi umuhutu, ngasoma inkuru ivuga ngo Nizeyimana yarishe, nunva nyine ko yahemutse, ariko iyo utangiye kuzana ibyububi,ibyabana ngo bazagira ipfunwe…. namwe ntimugakabye!! urwango ruri hagati yanyu mwese murufitemo uruhare, nimubishaka ruzarangira!! ariko rero ntuzanyanga kubera ko ndi umuhutu ngo njye ngukunde!??urwango uzanyanga uzambibaho nirwo uzasarura! numwana wibyariye iyo umwanze ari muto nawe akwanga urunuka iyo akuze kandi usibye no guhuza ubwoko muba muhuje namaraso
treat others like you want to be treated!!
Hahhh noneho wowe urandangije. ubu se urashaka kuvuga ko urwango abatutsi babangaga arirwo watumye bene wanyu bicana (sinzi wowe icyo wakoze). Seriously ntibyari ngombwa gu complaining ko bamwise impyisi kuko arayirenze. wigeze ubona impyisi yica indi? kuki we yishe abantu bagenzi be ntacyo bapfa. ahubwo wowe ufite ingengabitekerezo mbi cyane ukurikije ibyo wandika hano
nuburenganzira bwanjye!! mfite ingengabitekerezo mbi kuko ntashyigikiye ko utukana!!?? kuko ntafite ibitekerezo byubutindi nkubwawe??? wakabimenye se ko imbyisi zitishe!!
sinzi imyaka ufite ariko rero ugomba kumenya ko urwango rwabahutu nabatutsi rutatangiye muri 1994!! reba kuri facebook ya Kagame urebe umubare wabatutsi bapfuye muri 1959 urebe nuwabahutu bapfuye!! mwagiye mureka kwirata!!ko namwe mutari shyashya!!!
@ego! urakoze ku bitekerezo byawe!!
Wowe wiyise Rwakana biragaragara ko ufite ubugome burenze ubwa mwene wanyu. Buriya se urabona Nizeyimana atarenze kuba inyamaswa, wigeze wumva aho inyamaswa yica mugenzi wayo? Ariko we yarabikoze, none tumwite iki? Nge mwise igikoko nyuma y’ibindi bikoko.
kuki se ugomba kumwitirira ibikoko kandi ibikoko bitica bigenzi byabyo??
yaa,nta muntu uvuka ari umugome, buri wese aba umugome abitewe nabandi cyane cyane abamukikije!!!! namahoro niba wowe utari umugome!! icyo nzi cyo nuko wanga umuntu, akakwanga urukubye kabiri!!umuntu numuntu ntabwo ari wowe ugira urwango gusa cg uzi gutukana gusa!!
ntacyo mfana nawe!!! ariko ntibivuze ko ngomba kuvugira abo mu muryango wanjye gusa!!ntiwibaze kandi ko abo muhuje ubwoko bose bafite ibitekerezo bybucucu nkibyawe!! ahubwo ikibazo cyacu nuko abantu babi aribo baba bafite umunwa mureure !!
Yesu yapfiriye abanyabyaha,aje gutwara itorero agasanga ndimo gutukana naba nsigaye,muijuru nihohonyine hari amakamba naho gehenomu imibabaro nimwe,aruwatukanye,uwibye,uwasambanye,uwishe,njye ndasaba Immana ngo imbabalire icyaha gito ni kinini.ndasaba n’imbaraga zo kuba maso no kwirinda.
ARIKO MWATUKANA MWATUKANA , NUBUNDI UBWIRASI BWANYU NTI BUZATUMA MWUBAKA URWANDA, NIBA ARI IMPYSI WOWE URI IKI? USHAKA KUGARURA WARUNYENZI SE , MWARETSE GUKABYA , URABONA UMUNTU NGO NI IMPYISI , NTASONI. WASANGA AKURUTA UBWIZA TU
DODOS burya ngo inshuti y’inshuti yawe aba ari inshuti yawe, Ummwanzi wumukunzi wawe aba ari umwanzi wawe, none nawe rero turumva uri inshuti yumwanzi wacu, ubwo ahubwo nawe uri impyisi nka mushuti wawe
Dodos, ntabwo ari impyisi arenze kuba yo. Impyisi ntizicana hagati yazo. kdi we yishe abantu nkawe b’inzirakarengane. Birakabije kuba mudashobora no kunenga bene wanyu bakoze ubugome.
muri kumunenga uburanga bwe ariko ntabwo muri kumunenga ko yishe?? so niba nanjye ntari ikizungerezi, ntimwibaze ko nabashyigikira!!nizere ko ariko muri ibitego!! kandi mubishyira kumeza mukarya!!
Remember icyaha ni gatozi kikishyuzwa nyiracyo. mwabana mwe mwibuke ko abakomoka kubicanyi necessarily atari abicanyi. Abitandukanije nabucanyi nabere. Kwangira umuntu inkomoko ye nibyo ngegabitekerezo. Ntimukagwe muri uwo mutego. inshuti yawe nuwo muhuje ibitekerezo musangiye nintego. Abashaka kubaka urwanda ubwo nibwo bury bwo kubaka kubufatanye. Indeed bagenerali ko badahamwa nicyaha ari bo batanga amabwiriza y’ubwicanyi. That is international justice. Bagenerali bari basanguye icyaha na banyirabayazana who are running international justice and they are protecting them.
Uriya mukapiteni niwe wishe umugore wa Perefe wa Butare bitaga Sacre na abana be babiri ba abakobwa.Rwose nakanirwe urumukwiye kandi yarabikoze.
Uwakoze amabi agomba kuhihanirwa, ikindi nuko iyaba yafungirwa mu Gihugu yakoreyemo ayo mahano byaba byiza rwose.
Nshuti zange dukeneye comments zubaka igihugu, ubwo bunyamanswa bwanyu, amoko n’ibindi byose nabonye mwanditse aha nta cyubaka kibirimo; ari abiyita abatutsi ar abahutu mwese ndabona mufite imitekekerereze itakujyanye n’igihe kabisa, nimuve i buzimu mugaruke i buntu twiyubakire igihugu abo bakoze amahano bayaryozwe kuko babikoze ntawabatumye. bamwe mwirinde kuvuga ngo bene wanyu bararengana alors que bari kuryozwa ibyo bakoze, ariko abandi namwe mwirinde guca imanza kuko hari inkiko zibishinzwe. Mugire amahoro banyarwanda.
MANA y’u Rwanda hembura imitima yabantu wiremeye kuko,biragaragarako imitima myinshi ibuze umutekano………….ntacyo narenzaho kuko ndabona birenze ubumwe nubwiyunge burihe ?icyo mbona ni uko tworosaho tukarenzaho naho ubundi ibikomere ni byose .
Comments are closed.