Digiqole ad

Ingabo za Danemark zemeranyije n’iz’u Rwanda gushyiraho umutwe w’ingabo

Kimihurura – kuri uyu wa kabiri nibwo abahagarariye ingabo z’igihugu cya Danemark n’iz’u Rwanda basinye amasezerano y’ubufatanye mu gushyiraho umutwe w’ingabo zo gutabarana mu gihe cy’ibiza cyangwa umutekano mucye mu karere.

na Maj Gen Mushyo Kamanzi
Major Gen. Kurt Mosgaro na Maj Gen Mushyo Kamanzi nyuma yo gusinya amasezerano

Major Gen. Frank Mushyo Kamanzi uzaba ayoboye izo ngabo no gushyirwaho ibikorwa remezo bizazifasha mu kazi, yasobanuye ko aya masezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2014.

Maj Gen Mushyo yavuze ko muri aya masezerano hakubiyemo kubona ibikoresho bya gisirikare bizafasha uyu mutwe mu kazi kawo ndetse n’aho zakorera akazi k’ubutabazi.

Umutwe w’izi ngabo ngo ushobora gutangira vuba bitarinze kugera muri uriya mwaka bitewe n’uko ngo ucyenewe, cyane cyane mu bijyanye n’ubutabazi n’umutekano mucye. Uyu mutwe ku bufatanye n’igisirikare cya Danemark ukazaba ukorera mu kigo cya gisirikare cya Gako.

Uyu mutwe uzaba ugizwe n’abasirikare buzuye batayo imwe, uzaza wunganira ingamba ibihugu byo muri aka karere byafashe zo gushyiraho umutwe w’ubutabazi uzajya utabara mu gihe kimwe mu bihugu bigize aka karere kigize ikibazo cy’umutekano.

Igisirikare cy’u Rwanda kiremeza ko uwo mutwe uzaza kunganira ibindi bikorwa ingabo z’u Rwanda zagiragamo uruhare nk’ubutumwa b’Umuryango w’Abibumbye n’ubwa Afurika, ubutabazi bwihuse ahatandukanye mu gihugu n’ibindi.

Muri Kenya na Uganda ni hamwe mu bindi bihugu bya Africa hari imitwe y’ingabo nk’iyi.

Major Gen. Kurt Mosgaro wari uhagarariye igisirikare cya Danemark, igihugu cyo mu burayi bw’amajyaruguru, yavuze ko nubwo bazafasha ingabo z’u Rwanda kubaka uyu mutwe w’ingabo nabo bafite inyungu kuko hari byinshi bazigira ku ngabo z’u Rwanda kuko ngo biri muri gahunda yabo kwigira ku bisirikare byo muri Africa.

Ministre w'Ingabo Gen James Kabarebe mu kiganiro n'abahagarariye Ingabo za Danemark
Ministre w’Ingabo Gen James Kabarebe mu kiganiro n’abahagarariye Ingabo za Danemark

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • KABISA NDEMEYE PEE

  • Bravo ngabo zacu, mukomeze muharanire ishema ry’igihugu mwerekana ko mushoboye. Turabashyigikiye.

  • ibi bintu bizadufasha bitumi n’igisirikare cyacu gitera imbere, bakomereze aho

  • RDF KOMERA MU MIHIGO

  • ok

  • abazungu basigaye baza kutwigiraho , H.E imana izakurinde kuko wakoze akazi gakomeye nabagufshije bose

  • Ibi ni kagaciro muzehe wetu ababwira. Bazaza n’abandi

Comments are closed.

en_USEnglish