Digiqole ad

Mu Kiganiro n’abanyamakuru President Kagame yagarutse kuri DRC, Gacaca, UN…

Mu kignairo n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 19 Kamena president Kagame mu bibazo yabajijwe n’abanyamakuru, byagarutse ahanini ku cy’ibazo cy’intambara iri muri DRCongo, imibanire y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Inkiko Gacaca ziherutse kurangiza imirimo yazo.

President Kagame mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri
President Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri

UN – Rwanda (Kuki mubana na UN muhora mushinjanya?)

President Kagame yasobanuye ko ibibazo hagati y’u Rwanda na UN atari ibya none ahubwo byahozeho.

Yagize ati: “ UN ibona ko nk’ibibazo byo muri Congo u Rwanda arirwo nyirabayazana, ariko na mbere y’uko njyewe mvuka ibibazo hagati y’u Rwanda, Congo na UN byahozeho. UN n’u Rwanda kandi dufitanye amateka mabi arebana na Genocide. UN yabigizemo uruhare, ntiyishe abantu, ariko iyo hari icyo utakoze kandi wagombaga kugikora unabishoboye uba ubifite uruhare mu byabaye”.

Ati: “Ariko nanone UN cyangwa Umuryango Mpuzamahanga ni urwego ruhurije hamwe Isi, ariko iyo urebye rimwe na rimwe ubona ko UN ari Isi yose, ubundi wareba ukabona UN ntacyo ari cyo”.

Kuri iki kibazo na UN, President Kagame yavuze ko bagomba kubana nacyo kuko bari muri UN, ariko ko u Rwanda rugomba kureba cyane ibirureba kurusha uko rureba ibireba UN.

 

Ku kibazo cy’intambara DRC

Ibi ati: “Ni birebire, sinzi aho nahera naho nasoreza”.

President Kagame yavuze ko atumva impamvu ikibazo cya Congo kireberwa k’u Rwanda, nkaho Congo ubwayo itibashije.

Ngo ntiyumva impamvu ibibazo bya Congo iyo binaniranye bashakira impamvu  k’u Rwanda. Hagakorwa amaperereza n’amaraporo ku Rwanda kandi ibibazo biri kubera muri DRCongo.

Ibiri kubera ubu muri DRC Kagame avuga ko atari ibya none, ati: “mu 2009 twagerageje gufasha mu gushaka amahoro hariya.ku bwumvikane bwacu, Congo na UN, dufata Laurent Nkunda kugirango dufashe mu gukemura ibibazo, nk’igisubizo kandi ku mutekano w’u Rwanda kubera abarwanyi ba FDLR bari hariya, nyuma ndetse UN yoherezayo ingabo, ingabo zihenze cyane (zikoresha USD 1.2 biliion/kumwaka), ariko nta musaruro wazo ugaragara ubu, ahubwo ikibazo gishakirwa k’u Rwanda

Nyuma yo gushimirwana n’uwo muryango mpuzamahanga ko u Rwanda rwafashe Nkunda rukamuvana mu kibazo, ubu uwo muryango niwo uri kugaya ngo u Rwanda rwafashe Nkunda n’ibindi” Paul Kagame

President Kagame asobanura uko abibona yagize ati: “ abagize uwo muryango mpuzamahanga bakunda DRCongo ariko ntibakunda Abaturage ba Congo. Niba babakundaga ntibakaretse bapfa kuriya buri munsi bagaceceka, bakavuga ari uko ingabo zavuye mu gisirikare cya Leta ngo zifashwa n’u Rwanda

Ubu uwitwa Bosco Ntaganda, umuryango mpuzamahanga uti: “Agomba gufatwa” natwe tuti: “Nimugende nyine mumufate” bo bati: “Hoya urabona ntitwamufata u Rwanda rutabishakaaa”. President Kagame akaba avuga ko aya ari amacenga y’uwo muryango adafite ishingiro.

President Kagame yavuze kandi ko nta ruhare afite ndetse ko nta n’undi ufite uruhare kuba hari abaturage ba Congo bavuga ikinyarwanda bari muri Congo kandi ari abacongomani.

Ko kandi bo nk’abacongomani icyo bakora cyose kidakwiye kureberwa k’u Rwanda cyangwa ko u Rwanda rugifitemo uruhare, ko abo ari abacongomani nkuko nabo babyiyemerera, ibi rero ngo nta ruhare u Rwanda rubifitemo nta n’icyo rwabikoraho.

President Kagame yavuze ko abantu bagomba kwibagirwa ibyo kuba u Rwanda hari aho ruhuriye n’ibiri muri DRCongo, n’uwo (Nkunda Laurent) u Rwanda rufite ngo bazaze bamujyane. Ko u Rwanda ruri kurebana n’ibibazo byarwo, ibyo rukora ku cyibazo cya Congo ari ugushaka uko amahoro yahagaruka.

Umunyamakuru abaza ikibazo president Kagame
Umunyamakuru abaza ikibazo president Kagame

 

Gacaca

Ku kibazo yari abajijwe ku kurangira kw’inkiko Gacaca kandi haba hari ibitaragenze neza, Paul Kagame  yabanje kugaragaza ashima uruhare izi nkiko zagize mu gusubiranya umuryango nyarwanda wari waciwemo kabiri na Genocide.

Kagame yavuze ko gukoresha inkiko Gacaca ari uko byabonekaga ko ubutabera busanzwe butazashobora kurangiza imanza zingana nizaciwe na Gacaca mu gihe kingana n’icyo izo nkiko zamaze.

Naho ku bijyanye no kubyaba bitaragenze neza mu Nkiko Gacaca, President Kagame yavuze ko kuba hari ibitaragenze neza ibi ntaho bitaba, ko igihugu buri gihe kigenda kirwana n’ibitagenda neza.

President Paul Kagame atega amatwi ikibazo cy'umunyamakuru
President Paul Kagame atega amatwi ikibazo cy’umunyamakuru
umunyamakuru wa France 24 abaza ikibazo President Kagame
umunyamakuru wa France 24 abaza ikibazo President Kagame
Yasubije ibibazo ahanini byerekeranye na Gacaca, Intambara muri Congo n'imibanire y'u Rwanda na UN
Yasubije ibibazo ahanini byerekeranye na Gacaca, Intambara muri Congo n’imibanire y’u Rwanda na UN

Photos/PPU

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • yeah ibi bigaragaza uko byagenda kose imvugo y’umuntu ufite imigambi myiza yekerereje igihugu, uyu niwe munyapolitique muzima ushobora kugeza igihugu aheza atavangiwe n’abiyita ko bize muri havard, jésuites formation n’ibindi bubakiraho bica isi. Erega si ngombwa gusoma ibitabo ngo wumve ibibazo by’igihugu ahubwo icya ngombwa ni ugukunda igihugu ukababazwa n’abaturage barengana batagira amashuli, amavuriro, batarya ngo bahage, batarara heza, banywa amazi mabi n’ibindi by’ibanze. Humura Nyakubahwa tuli kumwe nubwo bakuvangira nzabagufasha ahakomeye nzaba mpari baraharanira kugwiza ibintu aho kugwiza ubumuntu. Ni ba kasiya.

  • MUZEHE WACU OYEEE, CONGO NIMENYE IBIBAZO BYAYO HANYUMA ITUREKA TWICYEMURIRE IBYACU IREKE KUTUVANGA MU BYAYO, KANDI NYIFURIJE KUBIKEMURA NEZA IKAGIRA AMAHORO IKAVA MUBYO IRIMO KUBERA KO BITAYIHESHA AGACIRO, UN NAYO NIREKE AMARANGAMUTIMA YAYO KUBERA KO MURI 1994 YARAGARAGAYE KANDI NUBU IRI KUGARAGARA IDUTERANYA N’ABATURANYI BACU, ESE ABATURANYI BACU BAREBYE KURE BAKIBUKA OPERATION ZOSE TWAFATANYIJE ZO KURWANYA FDRL BAKAVA MU MATIKU. THANKS.

  • muri make aba nya RWANDA tuzi aho tuva tuzi aho tujya,ntagihe cyokudutesha umutwe
    nyakubahwa PRESIDENT wacyu udufitiye gahunda nyinshi nkabanya RWANDA abo banyamahanga ntibaguteshe umutwe.nimba CONGO ishaka umusada nibawake kuneza nka ba NYARWANDA tuzabafasha,na DARFOUR tujyayo ariko kuvuga amagambo gusa nibayareke.naho iyo UN twarapfuye muri GENOCIDE bahari ubu twariyubatse bihagije barashaka kudusubiza inyuma,baribesha cyane kuko IMANA ntizabyemera.naho ayo amahanga yitwaza ngo azahagarika inkunga nibayireke tuzarya duke turyame kare nabahe muzehe wacyu amahoro naba nya rwanda muri rusange.

  • erega rwose UN yarananiwe ni yo mpanvu bashaka kwiyambaza kagame wacu, byabateye isoni kuvuga ko bananiwe bapanga kuvuga ko u rwanda ruri muri congo,bataveho ahubwo ni bahe president wacu ayobore u rwanda ,u burundi , congo kuko abandi bananiwe ntabyo bashoboye,imana yo mwijuru ikomeze irinde president wacu, turagukunda ,abatangukunda bazitwike ni bicucu komera komera komera

  • In fact muzehe numugabo.ndi muto aliko nshyira mugaciro kubwinyungu zigihugu Nzafatanya nabandi dukubite tutababaliye uwaliwe wese u rwanya i byiza byurwatubyaye,so kumbunda nditeguye mubiganiro nahandi ahaliho hose nzifashishwa.MUZEHE WACU SONGA MBERE.Aliko twibaze muzehe kabicyemura navaho ntibazatubonerana nta wise man tuzabona selon moi!

  • H.E njye nakwisabiraga kutajya wogosha ubwo bwanwa kuko burakubera cyane.uzanarebe kuri yafoto ya matora ya 2010 ukuntu arinziza.ntukabwogoshe

  • UN & RWANDA AHAAA NTIBYOROSHYE

  • Ngire DRC inama: Biragaragara ko abanyekongo bavuga ikinyarda babangamiwe cyane kdi ntibazareka guharanira uburenganzira bwabo. None DRC izasabe UN uburasirazuba bwose bwomekwe ku Rda n’abahatuye bibere abanyarda nabo bumve uko amahoro, umutekano, ubumwe n’iterambere bimera; cyane ko ubushobozi our President afite burenze ubwo kuyobora agahugu gato nk’ u Rda! Mfite inzozi zo kuzamubona ayoboye EAC mugihe political federation izaba yagezweho! Mzee wetu Oye!!!

  • erega nubundi ntiwabaye icyo muricyo bamwe muribo babyishimiye Mubyeyi wu Rwanda nkwifuriza kuramba Imana ikongerere ubushobozi,njyubabwira ntibakadukinireho twararambiwe.Ahubwo bakugishe inama icyo wafasha kongo igire umutekano.kuko nzi ko ushoboye uwashoboye abanyarwanda bari hanzaha!

    • Yego nshuti kandi ikimbabaza nuko abamuvuga nabi ari abo yarengeye, ariko se ngo babyumve!!! nzabandora ni umwana wumunyarwanda ukomoka i Gitarama

  • ndabona ibyo kagame avuga aribyo ariko nimba ntaruhare urwanda rufite rwafashije UN bagafata ntaganda? nonese koyavuzengo urwanda narwo ruri muri UN kandi akaba afite mandat d’arret nabo nifatikanye bamufate impamvu Urwanda twanga nuko ruziko rufitemo uruhare.

    • voila!!

    • uzabe uwambere kuyifasha (UN)

    • Verite nta kigenda cyawe nukuri

  • igitekerezo .ndasaba urubyiruko ko rwajya rutega. Amatwi ibiganiro byanyakubahwa president wa repuburika nicyokizatuma bashobora .kuyobora urwanda rwejo hazaza. mugire amahoro.

  • MUZEHE WACU ABANYARWANDA NTIBAKAGUSHUKE, IYO UGIYE HEJURU UMUNYARWANDA AKOMA AMASHYI, WAMANUKA UMUNYARWANDA AGATABA. ABAGUSINGIZA NGO UZAMARE IMYAKA IJANA BARAGUSHUKA NTAYO UZAMARA, ABAVUGA NGO N UVAHO NTAWUNDI WATEGEKA URWANDA BARABESHYA KUKO UTARABAHO NABWO RWARATEGEKWAGA. ABAKOMA MU MASHYI NGO UN WAYIHAMIJE, NTIBAZI URWO CHARLES TAILOR NA KADAFI NA HUSSEIN NA MBARAKA UN YABACIRIYE, EREGA NABO BARAYIBWIRAGA NDETSE KURENZA UKO UYIBWIRA. NYAKUBAHWA PEREZIDA WANJYE REKA NKWIBWIRIRE UKURI, GERAGEZA GUHUZA ABANYARWANDA, UBIBE IMBUTO Y AMAHORO, UBURINGANIRE N UBW UMVIKANE MURI BENE KANYARWANDA, WIGE GUKORA NKA MANDERA WASHYIZEHO GACACA IBURANISHA ABAZUNGU BATSINZWE N ABIRABURA BATSINZE, MAZE NGO WIREBERE UKO UHINDUKA INTWARI NKA MANDELA,ABANYARWANDA BAKAGUKINGIRA IKIBABA, BA RUTUKU BAKABURA UKO BAZAGUSHYIKIRA.NIBITABA IBYO NYAKUBAHWA,ABANTU BAZARUSHAHO KUGUTINYA ARIKO BATAGUKUNDA MAZE UZISANGE UFITE ABANZI BENSHI KURUSHA ABAKUNZI.KANDI IMANA YAREMYE IJURU N ISI IZAGUKURAHO AMABOKO N UTUNGA ABANYARWANDA, MAZE ISHYIREHO UNDI UZABUNGA, ARIKO NIWAKORA IBYO ISHAKA: KURENGANURA ABARENGANA NO KUDAHOHOTERA UTARIHO URUBANZA ,NYAKUBAHWA, IMANA IZAKUBABARIRA AHO WAKOSHEJE HOSE MAZE IKUREHO CYANGWA IGABANYE IBIHANO BYARI BIGUTEGEREJE. UKU NI UKURI

    • Rwema utangiye nabi ugeze hagati uragoriora urongera usoza ubinnyamo, hanyuma umushinja iki?

  • Kabira agomba ku menya ko natwe aba kongo man tuvuga ikinya rwanda du keneye amahoro.
    Inama na mugira n’ukudutega amatwi nta tangire gushaka inkunga zo ku tumara, muribyo bihugu yirirwa ashakamo inkunga.

  • Twumve ibyo bavuga,dukore ibiduteza imbere.

  • reka mbisuhurize,abapagasi ba un bari muri congo rero,ukuri ntako bagira kuko ntawuvugan’inrya mu kanwa aka wa murundi.kuko agataka kari aho nakuriye kadateze no gushira, ntikatuma un yifuza amahoro never.IMANA ariko IGIYE KUBIKEMURA BIDATINZE

  • njye uko mbibona congo ,kabila ningaboze ntabushobozi bafite bwo kugenzura congo yose,congo yabaye nkurugo rutagira nyirarwo
    none congo ntiteze kubona amahoro kinshasa itaha agaciro abacongomani bavuga ikinyarwanda nabaturage babo nibabarengere babarinde FDLRnizindinyeshyamba .,bubake igisirikare gifite ubushobozi na discipline atari kiriya mbona buriwese afata imbunda akagikimbiza nkaho atari ingabo za leta.,niba itabishoboye(congo)niyemere ihebe kivu zombi zibe igihugu kigenga murebe ko ibibazo bidakemuka,nahubundi ntibazigea bagira amahoro kuko araharanirwa ntava mumagambo gusahura,kwica gufata abagore kungufu nibindi bibi bikorwa ningabo zaleta bahindure amazi ntakiri yayandi abacongomani mwihangane muharanire uburenganzira bwanyu buraharanirwa hakabaho nibitambo NTACYO IBYABAYE KURWANDA BIBABWIRA

  • Nuko iyi message itageara kuri Muzee ariko namwibwirira ko abanyarwanda besnhi batumva icyongereza kandi baba bakeneye gukurikira kiriya kiganiro ngo bumve uburyo asubiza abanyamakuru dore ko bitunezeza cyane. Naho rwose bizatuma abantu batozongera kugiha agaciro kubera kutagikurikira neza

    • ikinyarwanda cyarazimiye rwose kandi abanyamakuru benshi ni abanyarwanda, abanyamahanga birumviana ariko uzi ko avuga ikinyarwanda akwiye kugikoresha kandi bikaba itegeko

  • Ntampamvu mwakoresha uburakari bwinshi,muvuga amagambo mabi,nkijambo impyisi kubantu bigizinyamaswa Imana izabacira urubakwiye,kandi Imana ntirenganya.

  • umuseke should inform his exllence what peaple think or comments but serious ones!then according to his speech in english may be he wanted to be understood by UN cz they disturb us its better to tell them the truth!we no longer live in fear!

Comments are closed.

en_USEnglish