Digiqole ad

Umusomyi: Ari Ruhago na Muzika ni iki Leta ikwiye gushyiramo imbaraga?

Mukomere basomyi b’uru rubuga dukunda. Mfite icyo nshaka gusangiza bagenzi banje niba bene uru rubuga munyemereye. Icyo ni iki? Kuki muzika yo idahabwa imbaraga (amafaranga) nk’izo ruhago ihabwa ko akamaro kabyo kenda kungana?

Ababishinzwe baba bashyira imbaraga muri kimwe kurusha ikindi nyamara umumaro wabyo wenda kungana/photoshopped
Ababishinzwe bashyira imbaraga muri kimwe kurusha ikindi nyamara umumaro wabyo wenda kungana/photoshopped

Abafana ba Muzika n’abafana b’umupira hari ibyo batagihuza, nubwo benshi usanga babikunda byombi kuko akenshi bijyana, ariko nyuma y’umusaruro umupira w’amaguru ku rwego rw’igihugu uri gutanga utuma hari benshi dusigara twibaza icyo za miliyoni zishyirwamo zakora igihe zaba zishowe muri Muzika.

Mpereye ku kayabo kagomba kuba karagiye ku ikipe y’igihugu Amavubi ubwo yariho itegurwa muri Africa y’amajyaruguru, tiket ijya mu gikombe cya Africa 2013 ikabura, ndetse n’amahirwe yo kujya mu cy’Isi 2014 muri Brazil akaba ari ntayo ukurikije uko ibintu byifashe, nsaga abakunzi ba Muzika baba bafite ishingiro bavuze bati ashorwa hariya nagabanywe ashorwe muri Muzika.

Uti kuki?

Umupira w’amaguru wahuruzaga imbaga, kuri stade Rayon yakinnye na Kiyovu cyangwa na Mukura uruvunganzoka rw’abantu rwarahururaga, ubu siko biri. Ahubwo imbaga iri guhuruzwa n’abahanzi bahatanira irushanwa rya Guma Guma cyangwa mu bitaramo bitegurirwa ahatarabugenewe. Muri Guma Guma si uko binjirira ubuntu cyangwa banywa Primus kuri macye ahubwo banagaragaza cyane gukunda Jay Polly n’abandi kurusha gukunda Haruna Niyonzima cyangwa Olivier Karekezi.

Mu gihe mu Rwanda umupira usa n’ufite amateka yavuzwe cyane kurusha aya muzika yacu, muzika mu Rwanda ubu njye mbona iri mu mpinduramatwara ikomeye ukurikije uko abanyarwanda bagenda biyumva cyane mu bahanzi nyarwanda yaba abagezweho ubu yewe n’abo bita “Karatunyuze”.

Ibi bingaragariza ko muri Muzika, Lata idashyirwamo akayabo nk’agashyirwa muri ruhago, hashobora kuba hava umusaruro ku mibereho y’igihugu n’abanyarwanda muri rusange, mu kubaka umuryango nyarwanda no gutanga isura y’igihugu cyacu kurusha uko  Muhanga FC mfana, Rayon, APR, Etincelles ndetse n’Amavubi ziri kubikora ubu.

Wiganirira bisanzwe n’abanyamuzika cyangwa abafana bayo usanga bishimira urwego iyo mu Rwanda igezeho kandi ikomeje urugendo izamuka. Ariko iyo uganiriye n’abafana b’umupira abenshi uzabasangana agahinda, umwe ati: “Rayon barayanga” undi ati: “Amavubi yaturwaje imitima” undi ati: “Umupira wacu ntaho ugana”, ndetse na President Kagame ubwe yigeze gusaba ati: “ Iyo kipe imeze nk’ishati yuzuye ibiremo bayiretse bagategura inshyashya?” ngiryo itandukaniro ubu rihari.

Amafaranga ashorwa muri football n’ashorwa mu muziki benshi bahamyako itandukaniro ritagereranywa, n’ubwo nta mibare ifatika nshingiyeho navanye muri Ministeri zibishinzwe ariko k’umuntu udafite ikibazo cyo kubara abona ko amafaranga agenda mu gutegura n’ingendo z’Amavubi, z’amakipe yaserukiye u Rwanda, agenda ku bibuga biri kubakwa (ikintu cyiza cyane) ukagera no kuyatanzwe ku bakunze kwitwa “Abahashyi” baje gushakira intsinzi amakipe ntaho ahuriye namba n’atangwa mu gutegura abahanzi, kubafasha mu bikorwa byabo, ndetse imishinga yo kubaka inzu z’imyidagaduro zigezweho, dore ko ntayo ubu dufite mu Rwanda yabugenewe, ntivugwa cyane cyangwa ngo ibikorwa byayo bitangire.

Ikindi ni uko iyo uraranganyije amaso mu tugari mu gihugu usanga abana batakibanga imipira ngo bakore udukipe bahiganwe nkatwe ku gihe cyacu, ahubwo abenshi uzasanga nyuma y’amasomo bakora udukungu bagahengeka ingofero bakagenda bateruye mu ntoki ibipantaro binini bambaye buri wese ngo ni “umusani” (msanii/ umuhanzi). Umupira umenya utakiri umuco nkuko byari mbere?

Sinshyigikiye ko abana batangira kurarukira mu buhanzi bakiri bato cyane, ariko bikozwe neza Leta ikagira gahunda yo gutangiza amashuri yigisha muzika, nkuko ayigisha ruhago ubu ari inkubiri, umenya byazagira icyo bimara, mu mimaro ya muzika twavuze hejuru.

Muri iki gitekerezo ntanze, singambiriye ko ruhago icibwa Intege kuko Amavubi yatsinzwe ejo bundi, kuko si ubwanyuma cyangwa ubwa mbere bibayeho, kandi nayo ntazahora atsindwa gusa. Ahubwo ndagirango ngaragaze ko kuba Leta ishyira imbaraga nyinshi muri kimwe ikindi nacyo gishobora kugirira igihugu akamaro gakomeye ntigihambwe imbaraga nk’izo gikeneye njye mbibona nko gufunga ijisho rimwe kandi ufite abiri areba neza, kandi uyafungura yose warushaho kubona neza, waba ugenda ukagera kure.

Nsoza ndagira nti: “ Leta nirebe uko akayabo gashyirwa mu mupira w’amaguru kavungurwaho duke tugashyirwa no muri muzika, kuko byombi bifite akamaro kanakomeye hafi muzika kuganza, hanyuma u Rwanda rube nka wamugabo BAGARIRAYOSE kuko burya ashobora no kwera yombi

Umusomyi w’Umuseke.com
NDAMAGE J. w’ i Rubengera

0 Comment

  • Jye ndi umu musicien, ariko mbona Leta y’u Rwanda ikwiye gushira imbaraga zidasanzwe muri ruhago kuko ruhago ntabwo ari siporo gusa ahubwo ni n’ururimi ruvugwa n’isi yose. ALUTA CONTINUA!!

  • Kubwanjye ndumva ntampamvu nimwe yo kugereranya ruhago numuziki kuko first of all umuziki 90% uba wamamaza ubusambanyi cg ibiyobyabwenge kandi outcome yabyo ni umubare munini wurubyiruko rwandura VHI nurusara kubera ibimogi byinshi bashaka kumera nka ariya ma devils Lilywine,Gaga, etc… Mugihe Ruhago ari ibindibindi kuko itwikiriye byinshi uhereye muripolitike ukageza mumibanire uzarebe nkiyo Amavubi yahuye na Uganda cg Ubwongereza bwahuye na U.S.A Ruhago ihita yihindura isura! murimake reta ni ishiremo imbaraga ariko ishingiye kubana bakiri bato muri ruhago. Thanks

  • muri byose ntanakimwe cyera ibigori cg ibirayi this is holly chit

  • Have have ntukagereranye ibidahuye, kandi ubyitondere cyane.
    Iyo Muzika uvuga sinzi niba hari aho igaragaza umwimerere nyarwanda, abo bahanzi buri wese akora ku giti cye cg itsinda ry’abantu; ndetse rero uzambwire bahagararira igihugu hehe?
    Ni he habamo amarushanwa y’ibihugu kuko ushobora kwibwira ko gutsindwa ari ishyano ryaguye ariko uzabanze umenye ngo iyo ikipe ihagurutse ari gihugu bitandukanye nabo baririmbyi uvuga birirwa bigana abanyamerika kandi batazanabigezaho.
    Iyo Guma Guma abantu barebera ubuntu ihuriyehe na Ruhago abantu binjira bishyuye, naho uwo Jay Poly n’abandi uzabaze iyo bisaba kubatora na sms abo bantu uvuga ko ababakunda bananirwa kwigomwa na sms itegejeje ku mafaranga ijana ariko iyo ari ubuntu bazaza nyine.

  • ariko rwose nibake barengeje imyaka 45 bemera uyu musiki wubu nyamara nibo bayobozi dufite urumva ko ntawashyigikira music keretse hagarutse uwabanyakwigendera nka rugamba , sebanani, impara…… naho ruhago yo irakurwa yewe ikanatagwaho byinshi ariko ibyayo n’agahinda ariko reka twe gutera ibuye ruhago nawe se nibwo tukirikuzamura academy ka mbere ibindi bihugu nka nigera,egypte,cameroun, tunisie,cote d’ivoire ……. bamaze no kugira abatoza bakinnye umupira kugeza bashaje kandi barazamukiye muri za academy nka stiven kesh , tete , obiyassi okwi…… dutuze duhe umwanya bariya bana twe kwinubira ko twatsizwe na algerie ,nigera …baradusize ahubwo mistère na ferwafa bongere imyiteguro yabariya bana hitaweho kubashakira aho bajya gukora test hanze kuko championant yacu ntabakinnyi bakwigiraho dufite thanks

  • Ruhogo oyeeeeeeeeeeeee! Uretse no mu Rwanda ruhago iruta umuziki ku isi nzima. Mbikunda byose ariko ruhago ifata umwanya wa mbere

  • Leta ni yite kuri ruhago kuko umuziki wo winywera Primus kandi birawutunze.

  • Ariko uno musomyi iyo agereranya ibintu bihabanye gutya nta soni bimutera?wari wumva amarushanwa y’ibihugu mu muziki?si umuntu ku giti cye urushanwa?yatsinda bakavuga ko aturuka muri icyo gihugu.uribuka muri tusker Alpha azana igihembo uko byagenze ko no gusora byabaye ikibazo ariko ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru icyo yinjije kitwa iki igihugu kandi si umupira w’amaguru gusa ni indi mikino barayifasha ihagarariye igihugu uretse ko bitavugwa kuko football irakunzwe na benshi.kuvuga ngo baza ari benshi muri guma guma uzarebe abahaza imyaka bafite,ni abana baracyabona ko ba jay polly ari abas star kandi nta mafaranga yo kwinjira ku mupira baba bafite noneho bazavuge ko kwinjira ari ubuntu rayon na APR urebe ko babona aho bajya nako ubuntu niburorere babigire 500 ,ahubwo leta nishake umutoza imuhe igihe ategure ikipe tureke bino bajya kurushanwa bakigerageza abakinnyi

  • ngo leta nibafashe? ahubwo ni muyifashe kuko niba mudafite cash se urumva leta yayikurahe kandi nayo ifite ari imisoro yabaturage。niyo ruhago uvuga ahandi hari amakipe akize niyo atunga za Federation ndetse na sport y’igihugu.Niba muri abahanzi koko ni mukoreshe ibitaramo abantu bishyure ubundi mutange imisoro dufashe abamugayen’abandi bafite ibibazo
    UMUHANZI NYAWE NTAGO AKENERA AMAFARANGA YA LETA AHUBWO NIWE UFASHA LETA KUKO IYO AKUNZWE AKORA IGITARAMO KIMWE AGAHITA YIRUKANA UBUKENE!!!!!!!!
    .Hindura imyumvire ujyane n’igihe!!!

  • Umuziki umuziki umuziki.
    Na Christiano ava vestiaire yumva umuziki.
    Bareke umuziki witambukire ayo bakoresha ibibuga bayagure ibyuma babihe abahanzi udakoze live arye igiti maze abo basaza batawayimvamo turebe ko bose batava hasi.
    Ubundi se uhera uvuga ko batawiyumvamo!!!
    Uzajye kubyina muri VIP yA NEW cADILLAC wikure 5000 uyatange wihere ijisho ukuntu bawuconga!!!!
    Sibo babaye ba tonton mu7ganio wa Binny Relax.
    turabazi sha ni abo kuwubyina batwitsimbye bagerta aho tubabona bakawiyambura.

  • ahubwo ni musore murebe ko igihugu kidatera imbere!! mwirirwa mubeshya abanyarda mubaha play back!! nta kintu muha na lata basi ngo izayabasubize ayo mwibye kko abantu bazi ubwenge ntawukiza kureba playback zanyu!! niyo mpamvu kidumu azajya aza ino tukajya kumwihera ayo twakagomye kumuha! nimukosore umuziki wanyu then urebe ko na football uvuga mutayica amazi!! kora ndebe iruta vuga ndebe.

  • Ubundi habaho ibintu 2 bitandukanye aribyo: Imikino hafimo football hamwe n’imyidagaduro harimo umuziki. Urumva rero kugereranya ibintu bidahuye sibyo. Ubundi football ahandi ni uruganda rubyazwa umusaruro kurusha ibyiciro byinshi. Ikibabaje mu Rwanda, football aho kwinjiza amafaranga usanga ahubwo ariyo isohora n’ayagakoreshejwe ibindi. Byonyine muzarebe abantu basigaye bajya kureba imipira kuri stade; umenya n’amafaranga ahemba abasifuzi atabonekamo.
    Amafaranga ahembwa umutoza w’amavubi ni menshi(arenze uwa APR) utabaze ibindi agenerwa, amafaranga ahembwa abakinnyi babanyamahanga nayo ntabwo ari make!!! Ahubwo nkuko Leta ikangurira abantu kwihangira imirimo, ntiyakagombye gushobora amafarana mu football kandi ahandi ariho bakura amafaranga; yakagombye kubyaza umusaruro z’amafaranga football ahubwo iyo nyungu ivuye muri football igakoreshwa mu bindi.
    Bidakunze numva aho gushora amafaranga mu bitunguka, bakayashoye mu bindi nko mu bikorwa remezo (amashuri y’imyuga, amavuriro, umuriro z’amashanyarazi, amazi meza, imihanda n’amateme,…) bityo abaturage bakabibyaza umusaruro. Erega hari byinshi bikiza abandi kandi twe tukabisuzugura nko (gukina filme, muzika, imikino ngororamubiri, …)
    FOOTBALL ni nziza, ni umukino uhatse iyindi ku isi; ariko nibyazwe umusaruro w’amafaranga aho kuba ariyo itwara amafaranga yagakoreshejwe mu bindi.

  • sha ndabarahiye uyu mutype arasekeje cyane ruhago ni iya mbere nako ni ubuzima ngira ngo muribuka umugore wasubitse ubukwe kuko ikipe yafanaga yari ifite umukino,ibaze nawe ? naho umuziki nyarwanda wo ni ukubura icyo umuntu akora akigira umuhanzi kungufu ngewe nanga playback urunuka si ugusebanya umuziki wacu ni urwiganya gusa,cyakora umuziki wari uwakera ,uribuka Lodrigue sha,Byumvuhore,Impala na Sebanani,Ami des jeunes y’i Cyangugu mundirimbo yabo uri umutesi,ab’ubu bo ntibakadushushanye baraza ukibaza ibyo barimo bikakuyobera ahubwo ni bakosore bokore music nyarwanda y’umwimerere bakore music live bareke gupigapiga bigira abasitari b’inzara gusa basabiriza,ninde muhanzi bumvise wazamuwe n’imfashanyo za Leta nibakore ibikorwa byabo bizatwemeza tubayoboke nk’uko ruhago umwami w’isi twayiyobotse .ahubwo reka ntahe nge kwihera akajisho kuri ecran naho abavuga ntibazi ibyo bavuga.Inama ntanga murwanda bubake ruhago ishingiye kubana bato kdi bab’abanyagihugu bubake umuco w’amarushanwa kuva mu mudugudu kugera munzego z’intara,bitegurwe abashinzwe urubyiruko mu midugudu kugera ku rwego rw’igihugu bakore tubone umusaruro wa bimwe mubyo twabatoreye kuko ruhago ni urwego rukomeye ruhuza abantu,hatangwe imipira mu midugudu,ayomarushanwa agire abayakurikirana kdi bishyirwe mumihigo ya buri rwego nk’uko bahigira ibindi kdi bakayesa,bityo impano z’abana babanyarwanda zizagaragara ku buryo byazatanga umusaruro mu gihe kizaza kuko ntavuka ngo ahite yiruka hari etapes zigomba kugira umuntu abe umuntu nyamuntu,amavubi rero murayarenganya cyane kuko ni ikivange gusa.ruhago rero muyireka yishakira abafana.murakoze basomyi.

  • Jye nshyigikiye ko umuziki watezwa imbere kurusha ruhago ariko umuziki w’ iki gihe ntibakawuteze imbere kuko nta buhanga burimo uretse kwigana abanyamahanga kandi batanicurangira nk’ abakera. mperutse kubona ikiganiro cya Mwitenawe Augustin ankumbuza abahanzi ba kera. Rwose leta nirebe uko yashyigikira bariya bahanzi ba kera bakiriho ndetse bongere amashuli yigisha umuziki kuko twayiga turi benshi. Umuntu ajye acuranga guitar ubone ko ari umuhanzi wujuje ibyangombwa. Naho ibya Jay Polly n’ abandi b’ iki gihe mubireke.

  • reka mbabwize ukuri.music ni iyambere ariko football nubusanzwe ni politique nikimenyimenyi iyo bagiye kuyikina baririmba indirimbo yubahiriza igihugu.ariko ikintu utakwibagirwa nuko n’abakinnyi bava mukibuga bahita bajya muri night club

  • NONEHO UBUTAHA MUZABAZE ABANTU NGO ARI HAGATI YA music NA football NI IKI GIKUNZWE CYANE KWISI kandi ugatanga n’impavu kandi icyo nzi nuko MUSIC izatsinda.murakoze

  • kuki utavuze sport na music, ukavuga ruhago numuziki?
    Sport ni politike niba utarubizi. umuziki ni ukwishimisha bikarangirira mubusambanyi

  • Umva ibyo mwese muvuga n’amaranga mutima ya buri muntu. Gusa ku bwanjye,umuziki w’ikigihe ukwiranye n’ikigihe. Abawurwanya bo n’ibyo twa kwita ‘generation conflicts’ ibyo ni nabyo Byumvuhore, yavuzeho ko mu gihe cyabo nabo n’ubwo ntabo har’abavugaga ko umuziki wabo bawukopera muri Congo. Ibyo rero bivuzeko n’umwana w’imyaka 18 igihe azaba afite 60, nawe azaba avuga ngo:’Yewe!! ng’abahanzi bari ba Bull dog, Knowless, Mico…’ nk’uko n’ubundi muvuga ngo abakobwa,abize, abantu ngo bose bari abo hambere. Mujye mushyira mugaciro.Buri wese akunde icyo ashaka ntakwangisha abandi.Ngw’ibyo ukunda abe aribyo nabo bakunda kuko ibyo mwavuga byose ntibizabuza abahanzi kugir’ababakunda kandi n’ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza………………

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish