Digiqole ad

Inkiko Gacaca zerekanye icyo abanyarwanda bashoboye – President Kagame

Mu muhango wo gusoza kumugaragaro inkiko Gacaca, President Kagame mu ijambo rye yavuze ko Inkiko Gacaca zagaragaje ko abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo bivuye mu muco gakondo wabo.

President Kagame mu muhango wo gufunga ku mugaragaro inkiko Gacaca/Photo B Byukusenge
President Kagame mu muhango wo gufunga ku mugaragaro inkiko Gacaca/Photo B Byukusenge

Muri uyu muhango waberaga mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa mbere, President Kagame yashimiye abanyarwanda bose bagize uruhare mu nkiko gacaca, cyane cyane Inyangamugayo 169,442 zagize uruhare rukomeye muri ubu butabera.

Ministre w’Ubutabera Karugarama Tharcisse we yavuze ko nyuma ya Genocide cyari ikibazo gikomeye kumenya niba abanyarwanda bazongera guturana mu mahoro.

Karugarama yavuze ko Amahanga yatereranye u Rwanda ku butabera bwa nyuma ya Genocide, ariko ko inkiko Gacaca ari icyemeza ko abanyarwanda ubwabo bashoboye kwishakira ibisubizo ku bibazo byabo.

Karugarama ariko yashimiye imwe mu miryango mpuzamahanga ndetse n’ibihugu bimwe byafashije u Rwanda kugirango ubu butabera butangwe neza.

Nyuma y’imyaka icumi inkiko Gacaca zikora izi nkiko zaburanishije imanza 1,951,388 muri izi abagera kuri 65% bahamwe n’ibyaha bashinjwaga.

President Kagame akaba yavuze ko u Rwanda n’abanyarwanda bishimiye ubushobozi izi nkiko zaberetse mu gukemura ibibazo byari byugarije u Rwanda.

Umuhango wabereye mu ngoro y'Inteko ishinga Amategeko
Umuhango wabereye mu ngoro y’Inteko ishinga Amategeko
 Prof Jan Pronk wakoze ubushakashatsi ku Nkiko Gacaca yavuze ko izi nkiko ari umwihariko u Rwanda rwagaragaje mu kwikemurira ibibazo
Prof Jan Pronk wakoze ubushakashatsi ku Nkiko Gacaca yavuze ko izi nkiko ari umwihariko u Rwanda rwagaragaje mu kwikemurira ibibazo

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Njyewe nkeka ko no bindi bibazo abanyarwanda duhura nabyo GACACA yahabwa agaciro mbere yuko Abantu biyambaza Inkiko zisanzwe, kandi ibi byahozeho yewe hari ni Ibihugu bikoresha ubwo buryo mugukemura ibibazo biba byugarije ababituye. Dukomeze twiyubakire Igihugu rero

  • Njye mbona MUKANTAGANZWA akwiye ishimwe ryihariye

  • wowe ngombwa, igikenewe ntabwo ari ugushimira umuntu umwe runaka kuko abagize uruhare muri ziriya manza za gacaca ni benshi cyane, ahubwo jye mbona ari buri munyarwanda yarakwiye gushimirwa kuko igihugu cyose cyabigizemo uruhare, yaba abacitse kwicumu, inyangamugayo, abagororwa batanze ubuhamya bwibyo bakoze, abayobozi b’igihugu cyacu bo mu nzego zose, yemwe u Rwanda nk’igihugu rwari rukwiye gushimirwa kuko tweretse amahanga ko atari ngombwea ko ibisubizo ku bibazo by’ugarije africa batakagombye guturuka mu bazungu igihe cyose.

  • Icyi nicyo gihe cy’abanyarwanda bose kubaka igihugu cyabo ntavangura, keep it up Rwanda.

  • ok not bad aliko mfite akabazo kamatsiko kwemera icyaho ok kwirega ugasaba imbabazi ok jye narababariye nabaze abanjye bose aliko se ko zirangiye batampaye indishyi y’akababaro mumazu ane nkeneye imwe gusa nibyari muri izo enye cyangwase umudugudu tuzishyuza nde reponse.svp.

  • Ndayizeye Bea,icyo kibazo tugifite turi benshi.Ariko uko mbibona Imana yonyine niyo izaduha igisubizo!

Comments are closed.

en_USEnglish