Amavubi yasezerewe mu rugendo rugana muri CAN 2013
Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe n’iya Nigeria ibitego 2 – 0 ihita isezererwa ityo mu majonjora yo kujya mu gikombe cya Africa cya 2013 kizabera muri Africa y’epfo.
Umukino waberaga mu majyepfo ya Nigeria mu mujyi wa Calabar Super Eagles yahabwaga amahirwe yo kwitwara neza nyuma yo kunganya n’Amavubi i Kigali mu mukino ubanza. Ikipe y’Amavubi yo nta mahirwe yari afite nyuma yo kugaragaza intege nke mu gutaha izamu no mu mikino yabanje.
Ku munota wa 10 gusa, rutahizamu Ikechukwu Uche wo mu ikipe ya Granada muri Espagne yari amaze gutsinda igitego cya mbere kuri corneri yari itewe maze abasore b’Amavubi arawubaterana ujyamo.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 59 Uche yafungiye umupira Ahmed Musa umukinnyi wa CSKA Mosco, maze uyu nawe arekura urutambi rw’ishoti ritigeze rigarurwa na Ndoli Jean Claude kiba icya kabiri.
Amavubi yagerageje nayo gushaka ibitego ariko amahirwe agera kuri ane babonye ntibayabyaza umusaruro, Kagere Meddie yarase uburyo bwari bwabazwe bwo gutsinda igitego mu gice cya kabiri.
Kuri uyu mukino umutoza Milutin Sredojovic yagerageje guha amahirwe yo kujya mu kibuga abasore nka Imran Nshimiyimana wasimbuye Miggy, Ndaka Freddy wasimbuye Fabrice Twagizimana aba bakaba batari baragaragaye mu mikino iheruka.
Amavubi yongeye gutsindirwa muri Nigeria nyuma y’uko muri Kamena 2004 nabwo yari yatsindiwe i Abuja 2 – 0.
Kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu ku ikipe y’igihugu bikaba bitarongera gushoboka nyuma y’uko yari yabashije kuhagera mu 2004.
Ni ugutegereza mu 2015.
UM– USEKE.COM
0 Comment
Amafaranga yabagiyeho muri Tunisia n’iyo yose yari gusana Stade Huye ubu ikaba yuzuye!!
Niba batazanye abanyamahanga ngo batwereke umukino mwiza.ayo mafaranga batangaga kubaswa bamavubi bayongeze abarimu na brouse.
Izi nzingo se zashoboriki?
gutukana bibi
Ewana kabisa mureke gukomeza gusesa umutungo w’igihugu turambiwe gutsindwa afazari nimuyashyire mubindi bikorwa byo kurwanya ubushomeri bwugarije igihugu cyacu
ikipe yacu ifite intege nke kuko imikino yose imaze ikina irabigaragaza urugero imikino hafi yose bamaze gukina batsinze igitego kimwe rukumbi, gusa barutahizamu ntacyo bakora ubwo team yose yagombye kuvugururwa kuko ijegajega bitabay’ibyo ntamahirwe tubatezeho
Comments are closed.