Digiqole ad

Manchester United izaba iri muri South Africa ku isabukuru ya Mandela

Tariki 18/07 uyu mwaka ubwo Nelson Mandela azaba yizihiza isabukuru y’imyaka 94 ikipe ya Manchester United izaba iri muri Africa y’epfo ikina umukino wa gicuti na AmaZulu FC itozwa na Roger Palmgren wahoze atoza Amavubi.

Nelson Mandela ku myaka 94 Manchester izaza kwifatanya nawe/photo AP
Nelson Mandela ku myaka 94 Manchester izaza kwifatanya nawe/photo AP

Manchester United izasubira muri Africa y’epfo mu ruzinduko rwatewe inkunga na MTN, mu rwego rwo kwitegura shampionat y’Ubwongereza ya 2012/2013 no kwifatanya n’umukambwe Mandela mu isabukuru ye.

David Gill umuyobozi wa Manchester United yavuze ko gusubira kwitegurira shampionat muri Africa y’epfo bizabafasha no gutsura umubano n’abafana bayo bo muri kiriya gihugu.

David Gill yavuze ko buri wese muri Manchester yibuka ibihe byiza bagiranye n’umukambwe Mandela mu 2006 no mu 2008, ndetse n’uburyo igikombe cy’Isi cya 2010 cyagenze neza hariya.

Abakinnyi ba Manchester United n’ubwo ngo batazitabira isabukuru ya Mandela izabera ku ivuko ngo birashoboka ko bazagirana umubonano wihariye nawe nyuma yabwo, n’ubwo itariki bazahurira itaramenyekana.

Mu 2008, Nelson Mandela yasuwe n’ikipe ya Manchster United ndetse mu mwaka wakurikiyeho Manchester City nayo imusanga Johannesburg iramusura.

Mu 2008 ubwo Manchester yasuraga Mandela Ronaldo yamwifotorejeho
Mu 2008 ubwo Manchester yasuraga Mandela Ronaldo yamwifotorejeho
Mu 2009 Robinho na Adebayor ubwo Manchester City nayo yasuraga Mandela
Mu 2009 Robinho na Adebayor ubwo Manchester City nayo yasuraga Mandela

Source: Mancunian Matters

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Murabona ko abastars barutanwa. Mugihe Christiano nabagenzi be abantu baba barwanira kubifotorezaho, nabo hari abandi baba bifuza kwifotorezaho.

    • I like this comment!!

  • igikuru kinshimishije n akamaro ke mur afrika yacu kubona baje kumusura nabyo ndabishyima

  • Ibi rero ni ibigaragaza imiyoborere myiza yu Umuntu nka Mandela wavuye kubuyobozi akabuha abagifite agatege. Kadafi, Mubarak,Ben Ali…basuwe nade!!! uB– USE BARI HE!!!. Bayobozi Mandela ni ababere ikitegererezo.Mukunde abo muyobora kandi mwo kugundira ubutegetsi kandi amategeko atabyemera. Mushyireho system zikomeye kandi zubatse kurukundo rwi Ibihugu byanye nadetse na Rubanda yabubahaye.

  • Uyu mzee nitwari ya africa IMANA ihorane nawe natwe tuzahora tumusengera kandi yagaragaje ko african ishoye,kuko benshi bibwiraga ko afr igizwe nabayobozi babi kandi bikubira we yagaragaje itandukaniro donc we nishema rya africa.kandi mwiki kinyejana ntawe umusumba?

  • Uyu musaza yabaye intwari turamwemera.iyaba abayobozi ba Africa bamufatiragaho urugero.

  • HAPPY BIRTHDAY MANDELA,YOU ARE FATHER OF AFRICA.GOD BLESS YOU AND YOUR FAMILY

  • ibi nibyo bita gukora amateka buri muyobozi wa Africa akwiye ku mwigiraho intambara zikaba amateka, tugatera imbere.Mandela Imana iguhe umugisha, ariko bazagutumire mu Rwagasabo

  • really Mandera is a different person

  • oyeeeeeeee Bwana Mandela
    uri urugero rw’Africa nibakurebereho ikibabaje afrika ifite aba presidant abenshi baba barabaye inyeshyamba bagafata intwaro bakarwana bagafata igihugu kubera ubuswa,ubujinga,bagashaka kwishora muri politique aho bakaretse bagakomeza umwuga wabo wagisirikare wogucunga umutekano ugasanga yanda yabo binjiye politiqwe ibinyu byose barabisenye yewe nibyinshi uwafata inyeshyamba zoze akazambura ubuyobozi bugafatwa narubanda!!!!! ariko nivubaha!!!burya IMANA ihora ihoze byose irabireba umunsi ukaba umwe!!!! Mandella we BAHO,BAHO wakoze amateka meza kdi wararenganye Imana izakwibuke

    • URIYA MUKABWE TURAMUKUNDA TWESE NUMUYOBOZI BWIZA NUKO ARUBUSHO BOZI BUKE TWAKA MUSUYE

  • Ndagusabira Imana ngo izaguhe iherezo ryiza, ibindi byo warabirangije mzee.
    Ushaje neza, warakoze, umuyobozi uzi ubwenge azakwigireho.

  • really mandera is totally different with other african leaders

  • birantunguye kandi biranshimishije kubona umugabo ufatwa nkintwari Nelson Mandela twizihiriza isabukuru yamavuko itariki imwe najye ngiye guharanira kuba intwari nkawe IMANA IBIMFASHEMO………….

Comments are closed.

en_USEnglish