MUKURA VS yongeye gutereranwa mu irushanwa itegura ryo kwibuka
Irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka abayobozi abafana n’abakinnyi barenga 100 ikipe ya Mukura yatakarije muri Genocide ryari riteganyijwe kuba kuwa 16/06 uyu mwaka rishobora kutaba nyuma y’uko amakipe ya APR, Rayon Sport na Police zari zatumiwe zanze kwitabira.
Uku gutereranwa kwa Mukura mu kwibuka abo yabuze bisa n’ibitunguranye kuko kuri iyi nshuro Mukura yari yanyuze kuri FERWAFA mu kugirango aya makipe atumirwe kandi azitabire iri rushanwa ryagomba kubera kuri Stade Amahoro.
Olivier Mulindahabi umuvugizi wa Mukura yatangaje ko Ikipe ya APR yabahakaniye kuzitabira ngo kuko abakinnyi bayo benshi bari mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Ikipe ya Police FC yo ngo ntiyiriwe inabasubiza ku butumire bwabo naho ikipe ya Rayon Sport yo ngo yabasabye amafaranga yo gutegura abakinnyi bayo mbere.
Mulindahabi ati: “ APR yaraduhakaniye, Police yo ntiyanadusubije naho Rayon Sport yo yadusabye amafaranga ngo yo gutegura abakinnyi, tugerageza kubumvisha ko ntayo twabona mu itegura ko ahubwo ko azava mu irushanwa tuzabahaho ariko ntacyo byagezeho”.
Mulindahabi yavuze ko nubwo iri rushanwa rishobora kutaba muri iyi week end cyangwa uyu mwaka ntiribe kubera uku gutereranwa, ariko ko bakomeje kugerageza barebe ikizashoboka mbere y’uko iyi minsi 100 y’icyunamo irangira.
Irushanwa ngo niritanaba ariko Mukura ntizabura gukora ibikorwa byo kwibuka abayo yabuze muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uku gutereranwa Mulindahabi ati: “ Ntituzi impamvu dutereranywa, dusaba inzego zibishinzwe nka Ministeri ifite imikino mu nshingano na FERWAFA ariko ntibikorwe, cyakora umwaka utaha FERWAFA yatwemereye ko izabifata mu nshingano”
Irushanwa ryo kwibuka ritegurwa si ubwa mbere amakipe yo mu Rwanda agaragaje ubushake bucye mu kuryitabira, mu myaka ishize usanga ryaragiye ryitabirwa n’amakipe yo mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi nka Vital’o kurusha uko ryitabiriwe na APR cyangwa Rayon Sport.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
0 Comment
Nimwicecekere buriya hari impamvu. Ntibizababuze kwiyibukira abanyu nshuti zanjye muzatumire UNR , Amagaju nizindi nka ebyiri kuko nubundi ni umuhango
Eh Bwana! Iyi foto ndayemeye! Inyibukije Katama Kamarondo Christophe Seigneur. Mbonyemo Runuya, Rutayisire na Ngiruwonsanga! Ndabibuka muri 1986. Juste!
mukura nayo iba ishaka kwicururiza,nonese rayon police apr,zitabonetse mwabura izindi mutumira mudateje ubwega ahantu hose ngo mubigire byacitse?murwanda hari amakipe make?mwatumiye isonga,mugatumira kiyovu,la jeunnesse?
Dore sha bifotozaga uko ari 11. abasimbura ntibazagamo! Mu kwibuka ntihabura ibicantege. Gusa mukore uko mushoboye mutavuga ngo tubyeguriye undi mwaka, ni mutegure bike bishoboka ariko rwose ikintu ngaruka mwaka ntigisubikwe. Thx
ngayo nguko
Dore inama iruta izindi niba babatereranye nimukorea amakipe 2 , Mukura A na Mukura B, maze muzakine , nukuri sinkunda umupira ariko kubwo kwibuka uwo mukino nzaza kuwureba njye kandi ntabwo nzishyura itike ahubwo nzabatera inkunga mbafasha kwibuka , byaba byiza na Kizito Mihigo mumutumiye , mbaye mbashimiye ubwitange mugira, kizito nataboneka muzabwire Mibirizi cyangwa Senderi
ihorere sunyine utereranwe wibukeko nayesu mwana wimana ariwe babaanje,amazi atagushaka yabwire ko ntambeho ufite ndumufana