Digiqole ad

Rubavu: Abarwanyi ba FDLR bari gutaha ari benshi

Mu byumweru bibiri bishize, abahoze ari abarwanyi  b’umutwe  wa FDLR ukorerera  mashyamba yo muri    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bakomeje gutahuka ari benshi, mu gihe  byari bimenyerewe ko batahuka kabiri mu cyumweru ariko muri iki gihe, batahuka hafi buri munsi.

Abarwanyi ba FDLR bakomeje gutahuka/photo Kayiranga
Abarwanyi ba FDLR bakomeje gutahuka/photo Kayiranga

Kalisa Augustin, umukozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, yavuze ko mu byumweru bibiri bishize, abatahuka biyongereye cyane, kandi noneho bakaba bazana n’imiryango yabo.

Bamwe mu batahutse bavuga ko batashye ku bushake bwabo, abandi bakemeza ko impamvu nyamukuru yatumye batahuka, ari uko bari bamerewe nabi n’umutwe wa  Raia Mutomboki, utifuza umuntu wese uvuga Ikinyarwanda ku butaka bwa Congo.

Kaporali Niyibizi, yatahutse aturuka i Walikale, yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutaha kuko umutwe wa Raia Mutomboki, bishatse kuvuga abenegihugu nyabo ba Congo, wahoraga ubahiga ngo ubice urubozo.

Uyu mu Kaporali avuga ko n’ubwo we yari umusirikari, yahoranaga impungenge z’uko abarwanyi b’uyu mutwe bazamumarira umuryango, nkuko yabonaga uko barimo bica abandi.

N’ubwo benshi bemeza ko batahutse kubera uyu mutwe, hari n’abandi bavuga ko ubu buri wese mu bagize FDLR, asigaye yibaza icyo yagezeho mu myaka yose amaze mu mashyamba ya Congo, bigatuma benshi bafata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda.

Irankunda Josephine, ni umukecuru ariko yari akikiye akana k’amezi atatu, abereye nyirakuru, kuko nyina ukabyara bamwiciye muri Kongo, ako kana kakaza gutoragurwa  n’umwe mu barwanyi ba FDLR, ariko nako bagateye icumu mu rubavu, yavuze ko abona uriya mutwe wa Raia Mutomboki, ari nk’imperuka y’Abanyarwanda baba muri ako gace.
Kaporali zigama Simon uzwi ku izina rya Mwami, nkuko abivuga ngo akomoka i Gitarama muri Nyamabuye, akaba yarinjiye muri FDLR mu mwaka wa 1994, yavuze ko nta ruhare na ruto rw’intambara rwabaye kugira ngo afate icyemezo cyo gutahuka, kuko we yemeza ko yarwanye intambara nyinshi, iriya atariyo yari gutuma atahuka.

Ati:  “Kuba nariho mbyarira mu mashyamba, byatumye ndeba ahazaza h’abana banjye simpabone, niyo mpamvu nafashe icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda, kugira ngo byibuze ndebe ko abo ndimo mbyara, hari icyo bazimarira mu gihe kizaza”.

Abaherutse gutaha ni abasirikare 9 harimo babiri bafite amapeti ya  Premier Sergent,  Sergent umwe, n’abakaporali 6, ndetse n’imiryango yabo igizwe n’abagore n’abana 22.

Abaje bahita bajyanwa mu Kigo cya Mutobo gishinzwe kubakira, nyuma bagahabwa uruhushya rwo kujya mu miryango yabo, nyuma yo guhabwa   ibizabatunga mu minsi ya mbere, ariko nyuma y’icyumweru abari abasirikari bakagaruka mu kigo, aho bigishwa imyuga itandukanye izabafasha kwibeshaho, ndetse bakabaha n’amafaranga y’imperekeza angana  180.000 y’Amanyarwanda.
Source:Izuba rirashe

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Amafaranga 180,000 ahabwa izi mbwebwe nta kindi Leta yayakoresha ? ese ni ukubahembera ubugizi bwa nabi bakoze na n’ubu bagikomeje gukora? nyamara umusirikare ubakorera akazi umunsi ku wundi niyo bayamuhaye ayishyura n’inyungu rugeretse ! sha!

  • nanjye nunge mu rya Bigabiro, nanjye siniyumvisa ukuntu baha aba ba FDLR aya mafranga arenga ku byo kubatunga, kubigisha imyuga… Ni akarengamuhunzi kabisa kandi wa mugani hari abavuye ku rugerero (ndavuga izamarere zaryrwaniye ureke abarushenye) badafite imibereho, abacikacumu basizwe iheruheru n’izi mburagasani, ubu bakaba bicira isazi ku jisho… Niyo aba mvuga bose nta kibazo baba bafite, ari jye ufata icyemezo, aya mfr nayafashisha abandi baturage bari mu gihugu! Ngo akumiro ni amavunja kwer kweri!

  • Kuri njye ndumva n’ubwo abenshi bamaze abantu bari muri fdlr, twe ntago twabimenya ni ukubiharira ubutabera, ariko amfr bahabwa ndumva ntacyo atwaye niba byaranyuze mu mucyo igihe cyo kuyemeza. ikindi abanyamakuru badusobanurira ni uko niba buri muntu abarirwa 180, cg yose ahabwa umuryango. kuko ubwo ufite benshi niwe wahabwa menshi!

  • jye ndashigikiye ko bayabaha ,kugirango nabasigaye mu mashamba bose bazatahe erega umwanzi wawe uramwiyegereza mu gahangana,kandi ni byo yapangaga biraga banuka,ni byiza ko banabatoza imyuga, burya impanvu abantu bigomeka ku butegetsi kenshi aba ari nzara ibavugisho rero nibiga bakibeshaho ,bagatera imbere ntawuzongera kugira igitekerezo cyo gusenya ibyo yaruhiye murakoze

  • Ni ibyagaciro, ibi ni ibihinyuza abakoze Jenoside bakiri hanze iburaya nahandi bihishahisha babuza abere gutaha ngo mu Rwanda kujyayo ni ukwiyahura.Twiteguye kubakira karibu dufatanye kubaka urwatubyaye

Comments are closed.

en_USEnglish