Digiqole ad

Inyandiko kuri politiki nshya y’imishahara y’abakozi ba Leta

Iyi ni inyandiko yasohowe kuri uyu wa 14/06/2012 kuri politiki nshya y’imishahara no gucunga abakozi ba Leta yemejwe n’inama y’abaminisitiri tariki ya 13 Mutarama 2012.

1. Muri gahunda yayo yo kuvugurura ubukungu bw’Igihugu kugira ngo kibe Igihugu gifite Ubukungu buringaniye (middle income economy), Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Imirongo Ngenderwaho mu kugena imishahara y’Abakozi ba Leta guhera mu mwaka wa 2006.

Iyo Mirongo Ngenderwaho ni nayo yakomeje gushingirwaho mu kugena imishahara y’Abakozi ba Leta. Cyakora, ishyirwa mu bikorwa ry’iyo Mirongo Ngenderwaho yo muri 2006 ryagaragaje ibikenewe gukosorwa birimo ibi bikurikira :

a) Ubusumbane mu mishahara hagati y’Abakozi ba za Minisiteri n’ab’Ibigo bya Leta ;

b) Ijanisha riri hejuru (18%) ryo kugenda kw’Abakozi (turnover) bo mu Butegetsi Bwite bwa Leta no mu Nzego z’Ibanze ;

c) Kutiyongera kw’Imishahara (pay stagnation) y’Abakozi ba Leta kuva mu mwaka wa 2006 kugeza ubu.

2. Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo bimaze kuvugwa haruguru, Guverinoma y’ u Rwanda yashyizeho kandi yemeza Politiki Nshya y’Imishahara no Gucunga Abakozi ba Leta kugira ngo bakomeze kuyikorera batanga umusaruro ushimishije (pay and retention policy).

Iyo Politiki igamije gufasha Igihugu kugira Abakozi bashoboye kandi bahembwa neza (hatirengagijwe ubushobozi bw’Igihugu) kugira ngo bafashe Igihugu kugera ku Ntego z’Icyerekezo 2020, Ingamba zo Kongera Ubukungu no Kurwanya Ubukene (EDPRS) ndetse n’Inkingi z’Icyinyagihumbi (MDGs).

Iyi Politiki ikaba yaremejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 13 Mutarama 2012.

3. Politiki Nshya y’Imishahara no Gucunga Abakozi ba Leta ishingiye ku mahame y’ingenzi akurikira :

a) Kuringaniza Imishahara ku Bakozi bakora akazi kangana ;

b) Kugira uburyo bunoze bwo gushyiraho no gucunga imishahara n’ibindi bihembo ;

c) Kugendana kw’imishahara n’ubukungu bw’Igihugu ;

d) Gushimira Abakozi ba Leta b’Indashyikirwa ;

d) Igenwa ry’Ingengo y’Imari igenewe imishahara mu gihe kirambye hashingiwe ku bushobozi bw’Igihugu.

4. Iby’ingenzi bikubiye muri iyi Politiki :

a) Imishahara y’Abakozi ba Leta izajya igenda yiyongera uko imyaka ihita hashingiwe ku buryo ubukungu bw’Igihugu nabwo bwiyongera ;

b) Ivugurura n’itunganywa ry’Imishahara mu Nzego zose za Leta ;

c) Uburyo bwo gucunga neza ibirebana n’amafaranga n’ibindi bigenerwa Abakozi ba Leta ;

d) Uburyo bunoze bwo gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iyi Politiki (implementation strategies).

6. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Politiki Nshya y’Imishahara no Gucunga Abakozi ba Leta kugira ngo bakomeze kuyikorera batanga umusaruro ushimishije, hateganyijwe ibikorwa bikurikira :

a) Abakozi ba Leta basanzwe bafite umushahara uri hejuru, ni ukuvuga Abakozi bakora mu Bigo bya Leta basanzwe bahemberwa kuri index value ya 400 na 500 bazaguma ku mushahara wabo, ariko bajye bazamuka mu ntera ku nganzi ntambike (horizontal step promotion) hashingiwe ku musaruro bagaragaje mu isuzumabushobozi kugeza igihe Abakozi ba Leta basanzwe bahemberwa kuri index value ntoya bakagera kuri index value ya 400.

b) Abakozi ba Leta bari mu byiciro bizamurirwa imishahara bazava kuri index value 250, 270, 280 bashyirwe kuri index value ya 300 muri Nyakanga 2012.

c) Gushyiraho uburyo bwo guhemba neza Abakozi bo mu Nzego Nkuru z’Igihugu na za Minisiteri no kubongerera ubushobozi kubera ko ariho hakorerwa Politiki zinyuranye z’Igihugu, hagamijwe kuziba icyuho no kugabanya umubare w’Abanyamahanga bafite ubumenyi bwihariye baza gukora muri izo Nzego bikomeje guhenda Leta bikabije.

d) Uko umushahara uzagenda wiyongera ni nako uduhimbazamusyi (top up na primes) byahabwaga bamwe mu Bakozi ba Leta kubera imiterere y’Akazi bakora bizagenda bigabanuka kugeza ubwo bivuyeho burundu mu mwaka wa 2016/2017.

7. Guhera mu kwezi kwa Mutarama 2012, Abarimu bafite Impamyabumenyi ya A2 bongerewe 10% by’ umushahara wabo mbumbe. Usibye Abarimu bafite Impamyabumenyi ya A2 bongerewe 10% by’umushahara mbumbe guhera mu kwezi kwa Mutarama 2012, Politiki Nshya y’Imishahara y’Abakozi ba Leta izatangira gushyirwa mu bikorwa ku Bakozi bose guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2012.

Bikorewe i Kigali, kuwa 14/06/2012.


MULINDWA Samuel
Umunyamabanga Uhoraho muri MIFOTRA

0 Comment

  • twishimiye gahunda yivuguruwra ryimishahara y’abakozi ba leta dutegereranyije ubwuzu twizarako mwabikoranye ubushishozi buhagije kuburyo bitazateza igindi kibazo cy’ubusumbane cyane bwimishahara.murakoze

  • Murakoze kutugezaho iyi nkuru, dufite icyo twayivugaho, urebye uburyo imishahara yakozwe, bigaragara ko harimo ibibazo MIFOTRA ikwiye kurebaho, Reka wenda mvuge nko kuri ba ACCOUNTANT ( ababaruramari) INTERNAL AUDITORS (abagenzuzi) hakurikijwe igihe bamaze kukazi ubu umushahara wari ugeze kuri 230.000Frw hakiyongeraho PRIME ya 70.000 Yose hamwe akaba 300.000Frw, none ubu umushahara bagenewe mu mishahara mishya ni 241.000frw, ubwo murumva ntakarengane kabayemo?

    Rwose hari abongerewe kuburyo bugaragara nka Directors bongerewe 100.000frw n’abandi nka Procurement officers bongerewe 80.000frw ariko abo navuze haruguru bagiriwe akarengane.

    MURAKOZE KO MUDUTANGIRA IGITEKEREZO.

  • kwasama kubi n’ukurira ariko n’igitonyanga mu nyanja

  • yes mwihangane kurushaho kuzamura imibereho y’abakozi bizatuma n’abaturage muri rusange bagira imibereho isobanutse, uretse ko hari aho mutasobanuye neza kubirebana n’ibigenerwa abayobozi.

  • Buriya twese tubona ibintu mu buryo butanduknye, ariko jye ikibazo ntabwo nkibona mu kongera imishara gusa, kuko bashobora kukongerera umushahara, ariko ntugire icyo ukumarira!!

    Nkubu wambwira ngo umuntu uhembwa 50.000 mu mujyi wa Kigali akodesha inzu akeneye nibindi byangombwa mu buzima, ukambwirako uyu mushahara wamumarira iki koko? Jye mbona Leta yarikwiye kureba uburyo ubuzima buhenduka, buri wese akibona abasha kubaho mu buzima buringaniye butarimo kwiheba!!

  • Ntabwo twasobanukiwe n’ibyo Minisiri w’Uburezi yatangaje Ubwo yari mu Ntara y’Uburengerazuba avuga ko aho kongerera abarimu umushahara wa 5,000Frw ku mwarimu ko ayo bakabongereye ku mushahara bazayashyira muri UMWARIMU SACCO kugirango bajye bayafatamo inguzanyo.
    Ibibazo umuntu yakwibaza:
    1. Ese abarimu bo mu Rwanda bose ni ko bakeneye inguzanyo nta n’umwe ubuzemo?
    2. Ese ayo 5,000Frw bazajya bayashyira kuri konti zabo ( saving) cyangwa azaba ari aya UMWARIMU SACCO?
    Ese bazajya ba

  • Ese ko mbona hari kuvugwa gusa abasanzwe bafite iyo bavugira,nyakabyizi we azavugirwa nande?Ndetse3 n

  • iyo bavuze index baba bavuga iki mutubwire ababizi

  • ntacyo navuga gusa birababaje rubanda rugufi nirwo rwahashiriye!!!! minister ahembwa angahe??? gereranya na mwarimu umbwire difference?????? n’amafaranga yatelephone ahabwa aruta salaire ya mwalimu??

  • jye mfite ikibazo bajya kungera imishahara2006 ntibongeye kureba uburambe kukazi abantu banganya umushahare ute batanganya imyaka y’uburambe niyo baba bakora akazi kamwe hagomba kubamo difference ntoya,nahandi hose kwisi birahari ,iryo kosa bazarrebe.

  • index ya 400cga iya 250 ni ukuvuga iki mujye mudusobanurira.ubundi rino yongezwa ndabona ntacyo rimarira nubundi uwahembwaga urusenda kuko nubundi ni urundi rusenda yongezwa kuko 10% yumushahara wa mwarimu ntarenze 5000frw ubwose bitanu bitakikuvana ikigali ngo ujye gisenyi ugaruke bitahaha 2jrs bakagombye gufunga roho abahembwa millioni ntibiyongeze abarimu bakabakubira kabiri ayo basanzwe bahembwa naho kwitwaza ngo bongereye imishahara aribo biyongereye oya.abandi biragera muri 100000frw koko

  • umuseke muzi gushushanya pe amanota 100% ndabona hariya bitangiriye a

  • LETA IZIBUKE YEMERERE ABAKOZI GUHABWA BACHELOR’S NA MASTER’S HASHINGIWE KU BURAMBE MU KAZI

    IBYO BITA LIFE EXPERIENCE DEGREES cyangwa VALIDATION DES ACQUIS.

  • umuseke muzi gushushsnya pe ndabona hariya fleche itangiriye ari kwa mwarimu peeeeeeeeeee

  • Ariko ngo inzego zumutekano bazikujeho! bivuga se ko bahembwa ahagije buriya?

  • Kongera umushahara ni byiza,ariko se uko wiyongera n’ibicuruzwa biriyongera cyane ugasanga na none nta kibazo nakimwe cyakemutse ahubwo baracyari muri negatif

  • Ngo minisante ntizongezwa, ngo binagwaho yabwiye ministeri yabakozi ko minisante idakeneye kongerwa koko?ubwo murumva aribyo koko!!nyamara abaganga baravunika cyane!!

  • mifotra izareba noneho uburambe ku kazi. ntibyumvikana ko umuntu amara imyaka 20 ku kazi agahembwa kimwe n’ugitangira akazi.izige no kubusumbane bw’imishahara.

  • Yewe ndabona ahubwo arimwe mwiyoreye gusa,mureke kujijisha rubanda rugufi,iyo mubona abantu bakora mugahembwa mwumva nta soni koko,reba nawe exec. W’akagali imirimo agira udufaranga mu muhemba twamutunga tukagira nikindi yigezaho,umuntu ukora amasaha yose Minaloc niyo yabatangira ubuhamya,abakora muri local gvts bose baravunika centrale gvts nireke kubarya baravunika,abaforomo bo si navuga wagirango nabakorera bushake,yemwe uzi iyo batangiye kuvuga ngo abakozi ba Leta bazatahira guhanagura agakweto gusa kandi ngo bashoboye guhaha imigati gusa kuko amagi ntibayashobora

  • Inzego z’umutekano kuki zo zitavuzwe? barabona amafaranga bahembwa ahagije? kabisa baravunika bakwiriye kuzamurirwa umushahara.

  • yeah murakoze, nanjye numva hari icyo nakongeraho, kubyo bagenzi banjye bavuze haruguru, mubyukuri ntanarimwe abakozi bazareka kugenda hirya nohino gushaka akazi keza kurushaho mugihe, hatitabwa kuburambe, mugihe azumvako nava mu kigorunaka, yahembwaga 300$ kdi aziko nagera ahandi azahembwa disons 400$ angana nawawundi uhasaziye, ariko hahandi yarari burimwaka bagiye bamushyiriraho 5% salaire brute, yanjya akorana ishyaka kdi yumvako agomba kongera uburambe than yo kuva muri ako kazi.
    thx

  • mwakoze pe .reta niyige no kubikorera kugiti cyabo bahemba nabi pe .*inganda ,…*

  • Ndabaramikije mwese,
    None Banyamakuru buriya nimwe ba depites dufite batuba hafi nibi bikurikiranwe.
    rekambasetse ariko kdi birababaje bidasubirwaho njye maze kumva byukuri ahantu muri ministere imwe aho abakozi bohejuru bagombaga gushyira mubikarwa imyanzuro yo kuzamura abakozi babo, nyuma bagatangira gushyiraho proposed y’imishahara noneho bigatangira kubabibi aho kugirango bumvikane hagati yobo, ubwabo bagatangira gusubiranamo kuberako babandi bohasi baba bagiye kubasatira mumafaranga kuko ubundi kuko ubundi A2 yarushaga na A0 FRW amukubye inshuro 10 cyangwa zirenga ukibaza aho bigana ukahabura.

    • Ibi nibyo bituma bamwe batangira gukora nabi kdi abayobozi ntibabibone, bagatanga service mbi kubera ukugusumbana, kandi aribo baba babikoze,barangiza ngo bahize da! iyo mihigo rero kurinjye ntifatika nagato munyamaku niba ubishaka nyandikira kuriyo e-mail nguhe nizina ryik’ikigo

      Murakoze

  • birababaje kuba abayobozi bakuru batarebwa n”ivugurura ry”imishahara barimo barwanya abo bayobora babyungukiyemo.niba barimo bangako bajya bahurira mukari kamwe simbizi. mubavuganire

  • yewe yewe,ufite byinshi niwe nyiri kongererwa naho udafite ntafite nyine,ubwo se murabaza iki urwo babakunda si urwo!!!

  • Njye mbona Leta ikwiye gushaka uko yagabanya umubare w,amadolari agenda ku banyamahanga, irebere nawe nta kigo cya leta kidafite umuconsultant kandi uhembwa menshi.Ikibabaje ni uko umunational banganya level cg baniganye leta itamuha ayo mafaranga. The government should invest in training nationals kandi mu myaka itatu umusaruro waba utangiye kuboneka noneho ya mafaranga dutanga kubanyakenya akagabanuka cyane cyane bari banyamahanga ntacyo bakora. Tekereza niba uriya muntu ahabwa $12.000 ku kwezi, ubwo se urumva turi kwerekeza he?

  • salaire ni salaire niyo wahembwa 8 million uhora urira so my position ni uko dufashwa kwihangira imirimo kuko ku isi nzima les hommes des projets nibo bakira.Leta ivuga gufasha urubyiruko kkwikorera ariko still ni amagambo nta bikorwa bigaragara nko kuba leta yabera caution la jeunesse mu ma banques.Naho salaire n’ibiciro ku masoko i hatari cyeretse leta nizajya yongeza buri kwezi(which is impossible).

  • Murasahuranwa nande ra? Mwatuje mugakorera igihugu cyababyaye aho gukorera inda, nzabandora ni umwanya w’umunyarwanda!

  • Umushahara ntujya uhaza, kandi abantu ntibashobora guhembwa kimwe. Jyewe nshyigikiye ko Leta yakwiga uburyo abakozi bakoroherezwa kugira utundi tu activités twabafasha kwibeshahotukunganira agashahara, ahubwo noneho Leta ikareba by’umwihariko uburyo izamura imishahara y’ababandi bakora iminsi yose n’amasaha yose (batagira umunsi n’umwe wo kuruhuka) kubera ko bo batashobora kubona uwo mwanya wo gukora icyakunganira umushahara. Murakoze.

  • Mubareke barye n’ubundi ibya MIFOTRA ni ibyo nyine, twavuga iki se ko ufite ariwe wongerwa.

  • Ariko iryocumi ku ijana rya mwrimu mwari muzi ko ari 2500 vbaba bavuga ?bazi kuduteza abantu ngo baratwongeje.

  • ni bon,

    Imana izabidufashemo.

  • ariko iyo muvuze ngo ubusumbane bw’imishahara, mwarangiza bamwe mukabaha 10% abandi 40% ibwo aho bidasumbana ni hehe?
    ikindi kandi uwo wa 40% akanongerwa ngo ay’urugendo ayo kwakira abashyitsi ay’inzu,
    yewe ntibisobanutse, ahubwo ndabona nubundi LETA ITEZA IMBERE IGICE KIMWE CY’ABANYARWANDA.

  • leta nishyire mu bikorwa gahunda yo kwihangira umurimo ishyiremo amafaranga abantu bikorere ku giti cyabo nibwo leta izabona amafaranga ihemba abakozi kdi kuko azaba yavuye mu misoro y’abo bahawe ubushobozi bakihangira imirimo. nasabaga abashyiraho gahunda muri leta kujya bareba kure muri planning bakora nibwo tuzubakira kubukungu burambye.

  • Leta niba ibivugwa ko iba ariumubyeyi w’abanyagihugu ari ukuri kw’impamo,nishake uko ubuzima bwo mu Rwanda bwahenduka naho ibindi byose ayo wabona yose n’uburyo tubona uko ibintu bimeze hanze aha !!!!!!!!!!wapi kabisa! niba iri byo bisobanuye iterambere sinjye sibyumva gutyo pe.

  • Njye ndemeranywa nabandi benshi ko igihugu cyacu kivuye kure ariko imishahara imwe nimwe irababaje cyane ariko icyo nisabira leta yacu surtout abafite ama poste ya responsabilités nibareke kwikunda kuko bo abana babo biga ahantu heza za green hills nahandi ntabwo mpanya ko ayo bahembwa ariyo yishyurira abana babo nuko hari izindi avantages nka ma mission nibindi bya primes,etc.Icyo nsaba niki mbabajwe na Education duha abana bacu mu mashuri yibnze ntabwo mwalimu yahembwa ariya mafr ngo azigishe neza ntabwo bibaho nibwo uzabona umwana agera muri kaminuza akenera calculator ngo agabanye nka 150 kugabanya gatatu yayibura ubwo umubare ukaba uranze birababaje cyane ikindi abasirikre baducungira umutekano je veux bien amikoro yigihugu ni make ariko nibafashe abana babo bige neza batishyura ikindi babashakire aho imiryango yabo itura mu gihe baba bari kutuvunikira.

  • Ndabona mwarimu baramwongeje ikiro kimwe kinyama kingana 2500frw(10%),none se azazirisha iki?Harya abandi bazahembwa we uguze SACCO?Nzaba ndeba iryo reme ry’uburezi.Icyo nzicyo abarimu ntibakigisha!Mushatse mwaha agaciro igihugu mwita kuri ababana barimo kurerwa mwarimu ababaye!Murakoze Imana ibibafashemo………..

Comments are closed.

en_USEnglish