Ingengo y’imari izakoreshwa mu 2012/2013 ni Miliyali 1,385.3
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, John Rwangombwa kuri uyu wa kane yari imbere y’inteko ishinga amategeko aho yavuze ko amafaranga yose hamwe Leta iteganya kuzabona no gukoresha angana na Miliyali 1,385.3 akaba yariyongeyeho 16% ugereranije nayari yateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2011/2012 angana na Miliyali 1,194.2.
Ministre Rwangombwa yavuze ko muri aya mafaranga agera kuri Miliyali 745.3 angana na 54% by’ingengo y’imari azava imbere mu gihugu, ibi ngo bivuze ko kwihaza ku ngengo y’Imari byiyongereyeho 21,8% ugereranyije n’ingengo y’imari ya 2011/2012.
Muri aya mafaranga, agera kuri miliyali 641.3 azava mu misoro n’amahooro, naho azava mubindi ni agera kuri miliyari 104.1. Ibi ngo biratanga icyizere ko politiki ya Leta yo kugabanya gutungwa n’inkunga z’amahanga igenda igerwaho nkuko byemezwa na Ministre Rwangombwa.
Amahoro yakwa ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga azagera kuri Miliyali 42.5 ugereranyije na Miliyali 41 yinjiye mu 2011/2012. Bigaragara ko haziyongeraho amafaranga macye cyane bitewe no kwiyongera kw’ibicuruzwa bituruka muri EAC na COMESA bidatanga amahooro.
Ministre w’Imari yavuze ko nta mpinduka nyinshi ziteganijwe uyu mwaka mu buryo imisoro yakwaga. Abasora bato n’abaciririste bakaba barashyizwe mu byiciro bibiri bikurikira:
Icyiciro cya mbere kigizwe n’abasora binjiza ku mwaka hagati y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 12 kugeza kuri Miliyoni 50. Aba bazajya bishyura amafaranga 3% yayo bacuruje, mugihe bishyuraga 4% ku mwaka.
Icyicyiro cya kabiri kigizwe n’abasora binjiza amafaranga ari hasi ya miliyoni 12. Aba bazajya basora ku buryo bukurikira:
Abinjiza kuva kuri Miliyoni 10,000,001 kugeza kuri Miliyoni 12 bazajya bishyura ibihumbi 300 ku mwaka;
Abinjiza kuva kuri Miliyoni 7,000,001 kugeza kuri Miliyoni 10 bazajya bishyura ibihumbi 210 ku mwaka
Abinjiza kuva kuri Miliyoni 4.000.001 kugeza kuri Miliyoni 7 bazajya bishyura ibihumbi 120 ku mwaka
Abinjiza kuva kuri Miliyoni 2.000.001 kugeza kuri Miliyoni 4 bazajya bishyura ibihumbi 60 ku mwaka.
Ministre Rwangombwa yavuze ko u Rwanda rwageze ku rugero rushimishije mu kuzamura ubukungu n’ imibereho myiza y’abaturage no kugabanya ubukene ku muvuduko udakunze kugaragara henshi ku Isi, hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe ku mibereho myiza y’abaturage no ku bwiyongere bw’ubuzima bwiza ku baturage.
Ministre Rwangombwa yavuze ko ingengo y’imari ishingiye y’uyu mwaka nayo izakomeza ku kwibanda kuzamura ubukungu n’ imibereho myiza y’abaturage no kugabanya ubukene cyane ko ngo hakiri ibibazo byo kwitabwaho.
Urugero ngo mu rwego rwo kwita ku iterambere rya mwalimu uretse kongererwa umushahara nk’abandi bakoziba Leta, hatewe inkunga ikigo cy’imari cya Mwalimu SACCO kugirango kirusheho korohereza aba kubona inguzanyo yo kwiteza imbere.
Muri iyi ngengo y’imari yatangajwe hateganijwe miliyari eshanu azajya kunganira ibikorwa bya MWALIMU SACCO.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi, n’amashanyara zi, bikwiye gushyirwa imbere kimwe no kuzamura imihara kubahembwa munsi ya 300.000frs
Comments are closed.