Nigeria: "Ntituri ba mukerarugendo hano" – Milutin Sredojevic Micho
Byatangajwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi ubwo yari igeze i Lagos muri Nigeria kuri uyu wa gatatu nimugoroba n’indege ya Rwanda Air.
Uyu mutoza uyoboye ikipe igiye gukina umukino wo kwishyura mu guhatanira kujya mu gikombe cy’Isi cya 2013 muri Africa y’epfo, nyuma yo kubuza abakinnyi be kugira n’umwe uvugana n’itangazamakuru ryaho, yavuze ko aje muri Nigeria kuhakura amanota atatu ataje gutembera.
Ikipe y’Amavubi yaraye icumbikiwe muri Hilton Host hotel i Lagos, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ikaba yahagurutse n’indege ya Arik Air kuri Murtala Muhammed Airport yerekeza mu mujyi wa Calabar ahazakinirwa umukino kuwa gatandatu tariki 16/06 saa 18.00 (19.00 i Muhanga).
Ikipe y’Amavubi yahagurutse mu Rwanda isize rutahizamu Elias Uzamukunda bita Baby kubera ikibazo cy’imvune, igiye guhura na Nigeria ya Stephen Keshi wabuze guhitamo hagati yaba rutahizamu be nka Victor Moses, John Utaka, Uche na Ahmed Musa.
Nyuma yo kunganyiriza 0 – 0 i Nyamirambo, kuri uyu mukino Amavubi arasabwa kunganya kuva ku 1-1 kuzamura kugirango abashe gusezerera Nigeria yo isabwa gutsinda kugirango ikomeze urugendo rugana muri Africa y’epfo mu 2013.
U Rwanda na Nigeria bamaze gukina imikino itatu, Nigeria yatsinze umwe (2-0 muri Kanama 2004) zinganya imikino ibiri (1-1 muri Kanama 2005, 0 – 0 muri Gashyantare 2012)
UM– USEKE.COM
0 Comment
uyu mutoza se anubwo in football byose bishoboka ariko afite 1%yo gustinda nigeria
Ariko uymutoA ntava muri DRC kuko ibigambo bye birarenze pepeeee! Agabanye ibigambo please turashaka IBIKORWA. Kandi ndashaka kuburira Reta yacu ko Abana b’Urwanda bamaze kuba banyamwigendaho nta rukundo rw’igihugu bakigira. Nirebe uko yabigenza naho ubundi indaga gaciro z’umwana w’Urwanda zarigiye burundu.
uyu mutoza nagambaye amagamo, imbikorwabyishi curauge AMAVUBI.
Muri football byose birashoboka none kuki Amavubi atanganya na Nigeria,kuriyisi ya Nyagasani ntakidashoboka.