Haïti: Biyemeje gushyira mu bikorwa ibyo bigiye ku Rwanda
Ministeri y’Ubuzima n’abaturage muri Haïti yatangaje ko igiye gushyira mu bikorwa zimwe mu ngamba n’inama zavanywe mu Rwanda n’intumwa zari zoherejwe mu butumwa bwo kwiga uko urwego rw’Ubuzima rukora mu Rwanda.
Intumwa umunani za Ministeri y’Ubuzima n’abaturage ya Haïti zari mu Rwanda kuva tariki 6 kugeza kuri 12/05/2012, zarimo Mme Guilaine Raymond ushinzwe ubuzima bw’imiryango, Dr. Francisco Delacruz ukuriye komisiyo y’ubuzima muri Senat na Dr. Bertrand Sinal wo muri iyo komisiyo mu nteko ya kiriya gihugu kiri mu nyanja ya Pacifique muri Amerika yo hagati.
Aba, nyuma yo kuganira n’abakuriye inzego z’ubuzima muri Leta y’u Rwanda no kwitegereza uko urwego rw’ubuzima rukora n’imirongo rugenderaho mu Rwanda bavuze ko Haïti nayo igiye gushyira cyane cyane mu bikorwa gahunda yo kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana babyara ngo kuko babonye mu Rwanda ari umwihariko.
Kuva ubu kugeza mu 2016 muri Haïti ngo bagiye gushyira muri gahunda kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana mu gihe cyo kubyara ku kigero nibura cya 70%. Izi ntumwa ngo zerekanye ko bishoboka muri raporo zatanze igaragaza ko mu Rwanda mu myaka 10 bagabanyije bene izi mfu kuva kuri 27 kugeza kuri 75%.
Muri gahunda bihaye, bagaragaza ko bishoboka ngo cyane ko ingengo y’imari (budget) y’ubuzima y’u Rwanda iri munsi y’iya Haïti.
Mme Florence Guillaume Ministre w’Ubuzima muri Haïti yagize ati: “ Tugiye gukora ivugurura mu buzima, tugiye gufata urugero rw’u Rwanda mu gukora ishusho nshya y’Ubuzima, ariko tugomba kubikorana ubwitonzi kugirango tugere ku musaruro mwiza”
Mu bindi intumwa zatanze nk’inama bakuye ku Rwanda harimo; gusubiramo imiterere shingiro y’ibitaro n’ibigo nderabuzima, no gusaba Police y’igihugu kwinjira mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore na gahunda y’ubwisungane mu kwivuza bw’abaturage.
Source: hpnhaiti.com
UM– USEKE.COM
0 Comment
nabandi baze barebe icyo bakorera abaturage babo tuvunge nka DRC,Tanzania,why not Uganda and both Soudan thanks.
Comments are closed.