Abakoresha 97.4% bashima umurimo ukorwa n’abarangije muri Tumba College of Technology
Kigali, Serena Hotel – Mu muhango wo kumurikira abafatanyabikorwa ba Tumba College of Technology ibyo bagezeho kuva mu 2007 iri shuri ritangiye, hagaragajwe ko 97.4% by’abakoresha abize muri ririya shuri babajijwe bishimira servisi bahabwa n’abo barangije i Tumba.
Kuri uyu wa kane ubwo iki kigo cyashimiraga abafatanyabikorwa nk’umuryango w’abayapani wa JICA na Leta y’u Rwanda, cyatangaje ko 77.5% by’abanyeshuri baharangije babonye akazi hatarimo abakomeje amashuri, naho abanyeshuri 75.8% bavuga ko banyuzwe n’ubumenyi baherewe muri iri shuri riherereye mu majyaruguru y’u Rwanda.
Pascal Gatabazi
Nubwo iri shuri ubusanzwe ritanga impamyabumenyi y’imyaka ibiri idafite agaciro nk’akabarangije Kaminuza abakoresha babajijwe bemeza ko abana barangiza muri iki kigo ntawubahiga mu bumenyingiro yemwe n’abarangije za Kaminuza.
Abanyeshuri barangiza muri Tumba College of Technology bavuga ko ubumenyi bahabwa bubangamirwa gusa n’urupapuro bahabwa.
Mutsindashyaka Marcel umwe mu baharangije muri mwaka wa 2010 ubu wikorera ku giti cye yagize ati: “ Ubumenyi turabufite ariko impamyabumenyi duhabwa ntiyizerwa n’abantu bose, abarangije mu yandi makaminuza icyo baturusha ni urupapuro, kugirango duhangane n’iki kibazo twaraharangije tuyoboka izindi kaminuza zitanga impamyabumenyi twivuzaga.”
Leta muri gahunda yayo yo guteza imbere ubumenyi ngiro mu ikoranabuhanga igaragaza ko yishimiye ko iri kugera ku ntego zayo nyuma yo kubaka ibindi bigo nk’ibi bigera kuri birindwi.
Wison Mugenzi uyobora umushinga wo guteza imbere ubumenyingiro (WDA) muri uyu muhango yatangaje ko Tumba College of Technology ari intangarugero mu bigo byigisha ikoranabuhanga.
“urugero ni uburyo abaharangiza bakirwa ku isoko ry’umurimo hano hanze ndetse n’ibitangazwa n’ababakoresha. Ni ibyo kwishimira urebye n’uburyo iri shuri ryakoze ubushakashatsi ngo barebe uko ubumenyi batanga buhagaze hanze” Wilson Mugenzi.
Muri uyu muhango hashimiwe ikigo cy’abayapani cya JICA ku nkunga yacyo y’ibikoresho n’abarimi b’inzobere gitanga ngo abanyeshuri biga i Tumba barusheho kugira ubumenyingiro buri hejuru.
Abanyeshuri bamaze kurangiza kwiga muri Tumba College of Technology bagera kuri 900 naho inkunga imaze gutangwa kuri icyo kigo igera kuri Miliyoni 8 y’amadolari.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
bigisha iki?
icyo kigo ko numva ngikunze ra!mundangire neza abanyeshuri bahize mbihere akazi! my phone ni 07881022368
Nanjye ndabihamya pe ngewe ndi umukoresha ariko Abana barantunguye cyane ukuntu bakora bigaragaza ko bias neza.
Courage Ahubwo mwongererwe ubushobozi mwigishe b benshi.
Kuwabazaga icyo bigisha TUMBA COLLEGE OF TECHNOLOGY yigisha amasomo yikoranabuhanga mumashami atatu ifite ariyo :ELECTRONIC AND TELECOMMUNICATION (ET) INFORMATION TECHNOLOGY (IT) ,na ALTERNATIVE ENERGY(AE)
nange ndongeraho ko ubumenyi umunyeshuri akura muri TCT ntaho buba buhuriye n’urupapuro ahakura ! ikifuzo nuka bakagura bakagera no kurwego rwo gutanga A0
good!!
Muri TCT hari departments 3 arizo: INFORMATION TECHNOLOGY (IT) ,ELECTRONIC AND TELECOMMUNICATION (ET)na ALTERNATIVE ENERGY(AE). Ariko hari ishami riri Iremera ritanga short courses, harimo: COMPUTER HARDWARE MAINTENANCE, ADVANCED NETWORKING, SOFTWARE DEVELOPMENT na CCNA. Nanje nishimira ubumenyi n’ubushobozi abanyeshuli barangizanya. Ahubwo hari abakoresha bataramenya ubushobozi bwabanyeshuli baho.
ndi mubarangije tct nibongerere abana babahe urupapuro rwa A0 nk,abandi
umva muvandi bigisha amasomo yose ajyanye nayo ma departement wabonye hejuru gusa wumveko batanga ubumenyi buhambaye abanyeshuri baho barakora ukemera nshuti ?????????????
bigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga harimo INFORMATION TECHNOLOGY,ALTERNATIVE ENERGY,ELECTRONICS & TELECOMMUNICATION
BAGATANGA DIPLOMA(A1)NIBONGERE URUPAPURO
IBYO BIGISHA BYO BIRI KURWEGO RUSHIMISHIJE
Nanjye ndi umwe mubanyeshuri biga muri ‘TUMBA COLLEGE OF TECHNOLOGY’ ndahamya ko iki kigo cyacu kiri kuduha ubumenyingiro nkuko namwe mugenda mubibona.
Nanjye nd’umwe mubarangije i Tumba 2011 ariko ndakeka kumurimo tumba iradomina cyane nko muma organisation cg companies usanga Abanyeshuri b’i Tumba aribo bakora ibintu by’ikoranabuhanga.Ahubwo abikorera bashaka abakozi nababwira iki mubifashishe.
TOTO! nkawe se uretse kubeshya uratanga akazi nyabaki koko!! utanga akazi se uruwu he?hahahahahahaha!!
Mubere abandi urugero, nka ulk ishaka fr gusa nta bumenyi. Nayigiyemo nyikunze, nyirangijemo ndira, yiziritse ku basaza batagishoboye kwigisha, mbega akavuyo mu masomo, mu mikorere,abayobora memoire bo ni ukurya cashi bakazagaragaza amakosa y’igitabo ugeze muri july kandi ngo baragufashije. Muzehe sinkwanga ariko ndababaye pe!
Wivuga ulk, iheruka ikiza kubwa Ngagi naho ubu wagirango ntigifite ubuyobozi. ni akavuyo sinzi aho ministeri y’uburezi ireba. Tumba college of tech courage!
Comments are closed.