Digiqole ad

Amavubi arerekeza muri Nigeria kwishyura, 18 bagenda.

Kuwa gatatu tariki 13/06 Amavubi arahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Nigeria mu mujyi wa Calabar ahazabera umukino wo kwishyura wo guhatanira kujya mu gikombe cya Africa 2013 nkuko byemezwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Amavubi yanganyije na Benin i Kigali ku cyumweru gishize/photo Ferwafa
Amavubi yanganyije na Benin i Kigali ku cyumweru gishize/photo Ferwafa

Amavubi akaba azahaguruka ajya kwishyura Nigeria byanganiyirije 0 – 0 mu mukino ubanza wabereye i Nyamirambo kuwa 29 Gashyantare uyu mwaka.

Mu mukino Amavubi aheruka kunganya na Benin, abakinnyi Gasana Eric (Mbuyu) na Uzamukunda Elias “Baby” basohotse mu kibuga kubera imvune, ntibiramenyekana neza niba Mbuyu we azajyana n’iyi kipe kubera iriya mvune yagize mu ivi.

Ikipe y’igihugu ikaba yaranganyije na Benin nyuma yo gutsindwa na Algeria 4-0 muri week end yari yabanje, nyamara iherutse mu mikino ya gicuti yo kwitegura iyi mikino. Mu mikino itanu Amavubi aheruka gukina akaba yaratsinzwe itatu anganya 2.

Kuva mu 2004 mu mikino itatu Amavubi amaze gukina na Super Eagles zanganyije inshuro 2 Nigeria itsinda rimwe,  2 – 0 i Abuja tariki 05/06/2004.

Abakinnnyi 18 bajya muri Nigeria

Abanyezamu: Evaritse Mutuyimana (Police FC ) Jean Claude Ndoli ( APR FC ) (Kwizera Olivier yasigaye)

Myugariro: Jean Claude Iranzi ( APR FC ) Steven Godfroid (Royal Olympic Club de Marchienne, Belgium)Salomon Nirisarike ( Atwerp, Belgium) Jonas Nahimana ( FC Leopards,Kenya)Eric Gasana (APR FC) Emery Bayisenge ( Isonga FC)

Abakina hagati: Tumaine Ntamuhanga ( Rayon Sports ) Jean Baptista Mugiraneza ( APR FC ) Fabrice Twagizimana ( Police FC ) Haruna Niyonzima ( Yanga Africa muri Tanzania)

Rutahizamu: Bokota Labama ( Rayon Sports ), Imran Nshimiyimana ( AS Kigali )Meddie Kagere ( Police FC ) Olivier Karekezi ( APR FC) Dady Birori.  (Elias Uzamukunda yasigaye kubera ikibazo cy’imvune)

Imikino Amavubi aheruka:

Libya 2 – 0 Rwanda

Tunisia 5- 1 Rwanda

Tchad 1 – 1 Rwanda

Algeria 4 – 0 Rwanda

Rwanda 1 – 1 Benin

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • amavubi arasabwa gutsinda kandi birashoboka barutahizamu nibikosora kuko niho dusigaye dufite ikibazo.

  • Aya mavubi se bavandimwe azava imbere ya Nigeria??? atabasha gutsindira murugo azabikorera hariya! ahaaaaaaa muzaba mumbwira

  • ahaaaaa,aha ho ndifashe tuyafatiye iry’iburyo.gusa byose birashoboka bashobora no kuwusitaraho kikaba kiranyoye.

  • Amavubi tuyarinyuma kandi twize itsinzi kuva NIGERIA abasenga turasenga ababyeyi nabo bayifatiye iryi buryo.
    Umutoza nagirire ikizere KAMANA hakirikare
    murakoze

  • Ahaaaaaaaaaaaaa!! amavubi? yemwe Muzasya Mvome!! Amavubi afite intege nke peeeeee!!

Comments are closed.

en_USEnglish