Joe Barton yakubitiwe amakofe i Liverpool
Uyu mukinnyi wa ruhago uzwiho amahane mu kibuga no hanze yacyo, kuri uyu wa mbere yakubiswe n’insoresore hanze y’urubyiniro mu mujyi wa Liverpool.
Police ya Merseyside yatabajwe nyuma y’uko uyu mukinnyi akubiswe amakofe mu maso n’abasore babiri bari bamaze kumuririmbira indirimbo zo kumushotora.
Aba basore babiri bahise batabwa muri yombi, bakubise Joe Barton mu gihe yari asohotse mu rubyiniro n’umukunzi we batashye.
Uyu musore ntabwo yigeze ashaka gukomeza ibintu ngo arege abamukubise, kuko yahise yitahanira n’inshuti ye acishije macye.
Kuri twitter ye uyu musore yaje nawe gushimangira ko yakubiswe mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ubwo yandikaga ati: “‘I got sucker punched in the back of the head. Not injured as reported just a…Small bruise on rear of head/ear. I’ve had worse. Life goes on
!”
Barton w’imyaka 29 yahagaritswe imikino 12 ya shampionat itaha y’ubwongereza kubera gukubita umukinnyi Sergio Aguero wa Manchester City mu mukino wa nyuma wa Shampionat iherutse gusozwa.
Iki gihano Barton yahawe cyaherukaga gutangwa mu 1994, cyatumye ikipe ye ya Queens Park Rangers iri kugaragaza ko itakimukeneye, kubera bene iriya myitwarire.
Barton wavukiye muri Merseyside aho yakubitiwe, yaje mu ikipe ya QPR mukwa munani umwaka ushize avuye muri Newcastle, ahita anagirwa captain w’abandi.
Joe Barton akunda kugaragara mu mirwano yaba mu kibuga no hanze yacyo, ni inshuti ikomeye y’umuteramakofe Ricky Hatton, ndetse bigeze kujya bakorana imyitozo yo gutera amakofe.
Murumuna wa Joe Barton witwa Michael Barton yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’uruhare mu rupfu rwa Anthony Walker mu 2005, nubwo yaje kujurira agakatirwa imyaka 17 nubu ari gukora.
UM– USEKE.COM
0 Comment
ntabwo azize ubusa
Nibamudihe nawe ajya adiha abandi,ndibuka akubita umukinnyi akajya mu bitaro.
KUBERA DISCIPLINE YE NTAZATERA IMBERE AHUBWO AZAVETERA KUKO BYERI NA BOITE NO GUKINA NTIBIJYANA NANGE NUKO NAVETEYE NKINA MURI LE CALME DE GIKONDO
rimwe bazamutera ingumi yingusho.
Comments are closed.