Digiqole ad

Mukura VS yatumiye Rayon, APR na Police mu irushanwa ryo kwibuka

Tariki ya 16/6/2012, ikipe ya Mukura Victory Sport izakora igikorwa cyo kwibuka abari abakunzi b’umupira w’amaguru bazize Gonoside yakorewe abatutsi mu 1994 yifashishije amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2012 nkuko byemejwe na Olivier Mulindahabi umunyamabanga mukuru wa Mukura.

Mukura iri mu makipe yatakaje benshi muri Genicide yakorewe Abatutsi mu 1994
Mukura iri mu makipe yatakaje benshi muri Genicide yakorewe Abatutsi mu 1994

Mulindahabi yemeje ko babinyujije kuri FERWAFA, batumiye amakipe ya APR FC yabaye iya mbere, Police FC ya kabiri na Rayon Sport yabaye iya kane ndetse ubwo na Mukura yabaye iya gatatu.

Mukura VS ni ikipe yibuka abari abakinnyi abafana n’abayobozi bayo barenga 100 biciwe muri Genocide, gusa iri rushanwa ryo kwibuka ntabwo ryagiye rihabwa imbaraga n’agaciro ku makipe yatumirwaga yo mu Rwanda kuko adakunda kuryitabira, ndetse na FERWAFA nta mbaraga yagaragazaga yashyiragamo.

Mulindahabi ati: “ Ubu noneho twizeyeko abo twatumiye bazitabira kuko twanabinyujije kuri FERWAFA. Twahisemo guhindura izina ry’iki gikorwa kugirango buri munyarwanda akibonemo maze tubivane kuri Mukura gusa, tubishyire ku rwego rw’igihugu

Imikino iteganyijwe kuzatangira tariki ya 16//6/2012 kuri Stade Amahoro i Remera, hakinwa umikino wa ½ cy’irangiza, tariki 17/6 hakazakinwa umukino wa nyuma uzahuza amakipe azaba yatsinze.

Ikipe ya Mukura ku bufatanye na FERWAFA bateguye igikombe n’amafaranga azagenerwa ikipe izaba iya mbere, gusa umubare w’ayo mafaranga nturashyirwa ahagaragara kuko akanama kabishizwe karacyari kwiga ku ngano yayo.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ibi ni byiza cyane n’aya makipe akwiye kwitabira iyi mikino yo kwibuka abasiporutif bazize genocide cyane ko APR na Police ari amakipe y’abaharitse genocide nde rayon nayo ikaba iri mu makipe agira abafana benshi birumvakana ko nayo yatakaje abantu benshi meme si nta barura ryakozwe ariko abasportif twabuze ni benshi cyane bityo numva iki gikorwa Mukura yatangiye cyahabwa ingufu haba kurwego rwa Leta,Ferwafa ndetse n’andi makipe yose akaba yakwitabira nabyo bigashakirwa umuterankunga ariko hababa kwibuka ku rwego rwa sporo biri rusange aho kugira ngo buri kipe ipange ukwayo,ibi bishobora no kugira impinduka nziza mu mikino yacu mugihugu cyacu.

  • APR na Police ni amakipe y’abahagaritse genocide si abaharitse nk’uko nibeshye hejuru.

  • IBUKA , FARG ,AERG , N` ABANDI BANYARWANDA MUFASHE MUKURA GUTEGURA NEZA IRI RUSHANWA

  • MUKURA Oyeeee turagushyigikiye kuri icyo gikorwa.

  • Kuki RAYONS BAYIBAGIWe? OH Rayon bakuziza iki ?

    • Ariko se Alexis ninde wakubwiye ko Rayon Sport bayibagiwe. Subira inyuma urebe neza amakipe yatumiwe ureke kugaragaza amarangamutima adafite ishingiro.

  • Icyo ni igitekerezo cyiza cyane cyiyo Ikipe ya Mukura Victor sport, kuko kwibuka abayo , kandi nokwibuka nabandi murirusange bazize akarengane bagatakaza ubuzima bwabo. cyane nkatwe twari tugize uruhare muri iyo kipe ya Mukura tuyikinira. iyo twibutse abavandimwe bacu batuvuyemo kandi tuzineza, nuko twa tangiranye tukiri batoya cyane na bandi bari bakuru bacu banatwigishaga guconga ruhago , ni akababaro kivanze nigihombo gikomeye cyane. natwe aho turi hose twifatanyije ni Ikipe yacu na bavandimwe kandi nimiryango yabigendeye kandi nabarokotse, abo batuvuyemo kandi Imana ibakire mu bwami bwayo , kandi ibahe iruhuko ridashira Amen.

Comments are closed.

en_USEnglish