Human Rights Watch yasohoye ya Raporo ishinja u Rwanda gufasha Ntaganda
Byakomojweho mu cyumweru gishize na Ministre Louise Mushikiwabo ko Human Rights Watch igiye gusohora raporo ishinja u Rwanda gufasha abigometse ku butegetsi bwa DRCongo, Ministre Mushikiwabo akaba yaravuze ko izaba ari ibinyoma.
Iyi raporo yasohowe na Human Rights Watch kuri uyu wa mbere tariki 04/06 ishingiye ahanini ku buhamya bw’abantu batavugwa, bavuga ko biboneye igisirikare cy’u Rwanda gifasha abigometse muri DRCongo.
Human Rights Watch yabanje gukusanya amafaranga yo gusohora iyo raporo, ihereye ku buhamya yahawe n’abantu bari cyangwa batorotse ingabo za Gen Ntaganda, bavuga ko hari abantu bari hagati ya 200 na 300 n’ibikoresho bya gisirikare byagenewe ziriya ngabo biva mu Rwanda.
Iyi raporo ya HRW ivuga ko inkunga izi ngabo zahawe ariyo yazifashije kugumana imbaraga ku misozi ya Runyoni, Tshanzu na Mbuzi, aho ngo ingabo za Leta ya Congo zitabasha gutsimbura abarwanyi ba M23.
Human Rights Watch muri iyi raporo ivuga ko u Rwanda rufasha Ntaganda kuko ngo tariki 26 Gicurasi uyu mwaka, Gen Ntaganda Bosco yari mu Kinigi mu karere ka Musanze mu kabari kitwa Bushokoro Bar, nkuko ngo babibwiwe mu bushakashatsi bavuga ko batangiye muri Gicurasi uyu mwaka.
Muri iyi raporo bashimangira amakuru yatanzwe na BBC ko yabonye raporo y’ingabo za MONUSCO ishinja u Rwanda gufasha Gen Ntaganda, nubwo iyi yo itigeze ijya hanze.
Tariki 31/05 uyu mwaka Ministre Louise Mushikiwabo yari yavuze ku isohoka ry’iyi raporo yise ko Human Rights Watch izaba igamije guteranya ibihugu byombi (Rwanda, DRC) ishingiye ku bihuha n’amarangamutima kugirango ibintu birusheho kumera nabi.
Ministre Mushikiwabo yari yavuze ko “u Rwanda rutazacika intege kubera ubushotoranyi bw’amaraporo bavuga ko yabonetse ariko ngo agamije guteza ubwumvikane bucye hagati y’ibihugu. Ko u Rwanda na DRCongo ubu byariho bikorana cyane kurusha ikindi gihe cyose, mu gushaka amahoro muri kariya karere.”
Iki gihe Ministre Mushikiwabo akaba yari yavuze ko abaturage b’u Rwanda yemwe n’abanyecongo ubwabo nta nyungu bafite mu mutekano mucye uri hariya, ko ahubwo “ababifitemo inyungu ari FDLR yabonyeho kwisuganya, ndetse n’imiryango nka Human Rights Watch yaboneyeho gukusanya miliyoni z’amadorari kugirango isohore raporo zishingiye ku bihuha”.
Kugeza ubu Leta ya Congo na Leta y’u Rwanda ndetse n’Umuryango w’abibumbye ntacyi baratangaza kuri iyi raporo yasohowe na HRW kuri uyu wa 04/06/2012.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
imana iturinde iyintambara yomuburasira zuba bwa congo
Bushokoro ni bar ya murumuna wa ntaganda,
abazungu bafite ishyari ry’uRwanda kuko rudahwema gushakira umuti ibibazo byarwo rutarinze gukoresha inzira zabo, aha ndavuga nka za gacaca, n’ibindi. Icyo bashaka rero ntabwo ari ntaganda ahubwo barashaka gushotora u rwanda. Asyii, izo mbwa z’abera
Nabivuze kuvacyera abera ntibazadukunda kabone niyo twabahakwaho cyeretse tubaye ingaruzamuheto zabo,ngo inka,vision 2020,ntibabyishimira iyobigerwaho ntamwenda tubatse utuma batugira ingaruzamuheto.
Mze Paul Kagame barashaka kumwicira izina.NYAGASANI RINDA U RWANDA NDETSE NABAGITUYE NABA2YOBORA kdi utilinde kwicwa nkintwali Qaddafi.
Abera bararengana sha.Muri iyo ntambara hari izo barwana si twe dupfa inda nini yo gushaka kwikubira tukitwaza ibidafite agaciro nk’amoko,aho tuvuka,twaturutse duhunguka,…..?
abirabura bakwiye kureba kure, kuko nitwe tuziteza imbere kuruta uko abakeneye inyungu zabo baturebera.
aliko kose mutinya iki we aba ashaka amakuru kugirango ahembwe niyo twabafasha turamaze bazaturege aho bashaka nibafate inerahamwe bazigize hirya zatumariye abacu ko batatanze rapport se naho ubundi nta mahoro azigera aboneka hariya hantu mba mbaroga.bazatanga report baruhe babauze akazi un yabo se imaze iki nukurebera gusa bari fatigues
numvise kuri Radio….. ngo hari undi mutwe wabanyarwanda witwa(ARL)niba ntibeshye uri DRC muri WARUNGU, mukurikirane abo. naho Human Rights watch, MONUSCO barashaka ko dukomeza kuryana bakabona ibiraka.
U rwanda rwihaye kuba ba gashozantambara mu karere ngo kubera dushyigikiwe n’ibihugu bikomeye ariko ikigaragara ni uko agahararo karagenda gashira kuko hari igihe iyi leta yakoraga ibintu ariko ntibivugwe ariko none aho bigeze nta banga bakirugirira.nibyiza cyane
Nawe uravuga ibihugu bikomeye! Bariya n’abahanga cyane kuko inyungu bagushakamo iyo zirangiye bagusuka hanze!Uzabaririze neza Bush pere yageze aho afata umwe mubana ba Mombutu nk’uwe kubera diamond of course!None se mombutu yagiye batamureba? Niba ari nibyo bagenderaho bafite amaso ariko ntibabona! Kdi erega baba banazwi nonese iyo ujya no kwicira abandi banyarwanda muri ibyo bihugu uvuga bibafasha aho uba abahishe nihe?Ubu barazwi nta n’impamvu yo kwihisha! erega nta kintu kiza gishobora mu maraso!Niyo wakuba izo etage z’umweru n’ibindi ariko warabigezeho umenye amaraso ndetse ukaba unakomeje kuyamena ntabwo izigera ishimisha abayibona cyane noneho iyo banayibona baburaye kdi wowe ukomeje urugamba rwo kwerekana ko bahaze ndetse hafi yo kurengwa! Kuko abana basigaye bahabwa amata kw’ishuri,… n’ibindi bibeshyo
NJYE mbona HRW, ntacyo imaze peee ni bagateranya, bari aho gusa kugirango bishakire imibereho yo kubaho, ese ubundi bagiye iwabo mu burayi aho bakomoka bakanjya kuahshakira amahoro, ubwo rereo bazi ko aribo batekenye, mugihe aribo banyirabayazana mu ntambara zose zibera muri Africa, kuko bazi neza ko africa iramutse igize amahoro arabye akabo kaba karangiye bakwicwa n’izara. HRW Baraga puuuuu n’ibicucu nk’inda zabo ndende!
Ndabona hari abigize abavugizi b’ingoma y’igitugu!Gusa ubuhanuzi n’ubuhanuzi kdi ntibutuma umutima winangiye wisubiraho! Abo muriho muvugira nabo barabuzi!Nonese ko mubarengera murabona batariho basahuranwa umutungo w’igihugu nkabatazakibamo ukagirango n’ukubera iki? Iyo umuntu yiyongeza umushahara 320% cyangwa 400%, warangiza ukongeza abandi 10%! mu gihugu nk’u rwanda n’ababatera inkunga barimo bagabanya imishahara ubyumva ute? Wenda impamvu mubavugira muri muuri bamwe bayaryaho atari uko mushoboye ahubwo uruko ari bene wanyu!Gusa nta mvura idahita, ikizere n’uko bizarangira kdi niyo ntazabibona byibuze abana banjye bazagira igihe babaho batabona ibyo mbona ubu!Ubwo nibakomeze bakore ubwo bukozi bw’ibi bwabo bwo gufasha utwo twa ntaganda n’utundi ntazi kuko bizatuma ubuhanuzi bwuzuzwa!Kdi abo muvugira barabuzi kubarusha kuko bwabagezeho bakanagerageza kwica ababuvuga kdi ibi si ibyubu gusa nino kuva na kera!Ubwo rero mukomeze umurego musahure igihugu murenganye kdi mwikubire ibya abakene, nimurangiza mugume mubeshye ko u Rwanda rugeze mu bushorishori mu bukungu, ko nta nzara! ko nta mwana wirukanwa mw’ishuri n’ibindi binyoma bikomeje kubahesha ibikombe!!!Ariko nta narimwe amakara azigera abyara amata (ndavuga umweru).
Uwiyise Manzi, nubwo wakwanga urukwavu ntugahakane ko rutazikwiruka, Iyireta iriho, ibyo yagezeho ntanarimwe iyo wabagamo yabigezeho,ibyo ukangisha ngo nta mvura idahita, twe ntiduhinduka ahubwo ingufu zigenda ziyongera nabadukomokaho baratozwa bihagije, ibyo utekereza forget. Ntituza subira inyuma kuko dufite imbaraga dukura mu mateka generation to generation turibabandi, wowe komezanya amagambo, twe turajy’imbere.
Manzi we , Kwanga urwakubyaye ntacyo nawe ukunda, aho u Rwanda rugeze ntirukeneye abantu nkawe,kuko ibyabandi bashimakand babona wowe sibyo utabibona, ariko menya ngo: kuvuga kwawe ntibica intege abakunda urwababyaye,kandi bashaka ko Rutera imbere, komeza wishingikirize k’ubuhanuzi
uzasa n’ikirondwe cyaheze kuruhu inka yarariwe cyera, sisi tutasonga mbere.
ndarambiwe kubagenda kurwanda ndumva nashyiramo akange nkarwanya adui aho arihose.
Comments are closed.