Digiqole ad

Abavuye muri Rayon Sports batsindiye APR FC umukino wa mbere wa CECAFA

 Abavuye muri Rayon Sports batsindiye APR FC umukino wa mbere wa CECAFA

Kuri uyu wa Gatandatu irishanwa rya CECAFA Kagame Cup ryatangiye kuri Stade Kigali,  umukino urifungura wahuje APR FC na Proline FC yo muri Uganda, uwari Kapiteni wa Rayon Sports, Manzi Thierry ni we watsinze igitego (1-0) cyabonetse ku munota wa nyuma ngo ni ubutumwa yahaye abafana.

Igitego cya APR FC cyavuye ku buryo bwaremwe n’abakinnyi bakiniraga Rayon Sports. Aha ni Mutsinzi Ange, Manzi Thierry na Mananishimwe Djaber bagaragaza ko bishimye

Umukino wasifuwe n’abo muri Kenya, Komiseri w’umukino yari uwo muri Djibouti.

Umukino watangiye amakipe yombi asatira, APR FC yagize amahirwe menshi yo kubona ibitego ariko ba rutahizamu bagatera ku mapoto cyagwa mu kirere.

Jimmy Mulisa ni we watozaga uyu mukino ku ruhande rwa APR FC, Manzi Thierry wavuye muri Rayon Sports ari Kapiteni n’ubundi ni we wari uyoboye ikipe ya APR FC.

Amasura mashya mu bakinnyi 11 babanza, batanu ni bashya mu ikipe ya APR FC abandi batandatu bari bayisanzwemo.

Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier (Sefu ) Mananishimwe Djabel abo bose bahoze muri Rayon Sports babanje mu kibuga, undi ni Rwabugiri  Omar  wahawe nimero (1) yahoze muri Mukura VS.

Sugira Erneste nimero 16 wari wagiriwe ikizere n’umutoza Jimmy Mulisa yabonye amahirwe menshi yo gutsinda ariko biranga, ku munota wa 60 w’umukino umutoza yakoze impinduka amukuramo abafana ba APR FC bakoma amashyi.

Yamusimbuje Mugunga Yves nimero 9, na we ni umukinnyi APR FC yakuye mu ikipe ya Intare FC yo mu kiciro cya kabiri.

APR FC yakomeje gusatira cyane ariko biranga, gusa mu minota itau y’inyongera abafana ba APR FC imitima yahagaze ku munota wa 93, Coup frank yatewe neza na Mutsinzi Ange wahoze muri Rayon Sports, umupira ukubita ipoto uragaruka mu kavuyo Manzi Thierry na we wavuye muri Rayon Sports nk’umukinnyi mukuru umupira awutera neza ujya mu rushundura.

Manzi Thierry akimara gutsinda igitegp ke cya mbere muri APR FC,  ati “Iki gitego ntsinze gicecekesheje abantu benshi, amagambo yari menshi cyane.”

Yavuze ko iki gitego atsinze mu mukino wa mbere w’irushanwa CECAFA Kagane Cup 2019 kimurutira ibitego 20 yatsinda muri Shampiona.

Mu kiganiro n’abanyamakuru umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yavuze ko umukino wa mbere iyo uwutsinze biguha ishusho y’uko mu irushanwa uzitwara.

Yavuze ko akurikije uko abakinnyi be bakinnye bamaranye icyumweru kimwe bakorana imyitoza, ngo bakinnye nk’abamaranye amezi bakinana.

Yaba Jimmy Mulisa na Manzi Thiery babwiye abanyamakuru ko bafite ikizere kuri APR FC y’ejo hazaza

Ati “Nibamenyerana neza APR FC izagira umukino mwiza.”

Manzi Thierry we yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi ba APR FC umukino bakinnye ari mwiza. Yavuze ko APR FC ifite abakinnyi bakuru bafite ubunararibonye mu kibuga.

Yashimiye Rayon Sports kuko ari yo yamuhaye umwanya wo gukina kugira ngo APR FC ibe yamukoresheje ikamugirira ikizere cyo kuyikinira no gukomeza kuyobora bagenzi be.

Abakinnyi babanjemo Kumpande zombie

APR FC ababanjemo

  1. Rwabugiri Omar ( GK )
  2. Omberenga Fitina
  3. Mutsinzi Ange
  4. Manzi Thierry ( C )
  5. Imanishimwe Emmanuel
  6. Niyonzima Ally
  7. Niyonzima Olivier ( Sefu )
  8. Butera Andrew
  9. Usengimana Danny
  10. Sugira Erneste

Ababanjemo muri PROLINE FC

  1. Matovu Hassan ( GK )
  2. Noordin Jagwe Bunjo ( C )
  3. Mujuzi Mustafa
  4. Ajuna Richard
  5. Begisa James
  6. Bernard Muwanga
  7. Kintu Samu
  8. Bright Akunani
  9. Ibrahim Wamannah
  10. Ivan Bogere
  11. Bongo Ibrahim

Umutoza wa PROLINE FC yitwa Bisaso Shafiq. Ni umukino witabiriwe n’umuyobozi wa CECAFA Nicholas Musonye, umutoza mushya utarasinyira Rayon Sports ushobora gutoza umukino Rayon Sports iza gukinamo na Mazambe kuri Stade Amahoro i Remera.

Uyu mutoza yitwa  Mathurin OVAMBE mumagambo macye yabwiye umuseke ko yaje kumvikana na Rayorts ko kandi ibiganiro ni bigenda neza azayitoza nta kabuza yavuze ko yavukiye Mubutariyani ariko akazi ke kubutoza yagakoreraga Mubwongereza gusa uyu mugabo yabwiye umuseke ko afite amamuko muri Cameroune

APR FC yatangiye mu kibuga
Manishimwe Djabel yigaragaje cyane kuri uyu mukino
Proline FC nubwo ari ikipe yavutse vuba yagaragaje kwihagararaho imbere ya APR FC
Abasifuzi bo muri Kenya na Komiseri wo muri Djibouti ni bo bayoboye uyu mukino
Proline FC yo muri Uganda
Abafana ba Rayon Sports bari bahari n’ubwo ikipe yabo itakinnye kuri uyu munsi
Visi Perezida wa Ferwafa Habyarimana Marcel yakurikiye uyu mukino
Abafana ba APR FC batashye babyina intsinzi bari na benshi ku kibuga
Rtd. Lt.Gen Siza Kayizari ari kumwe na Kazungu Edmond Perezida w’abafana ba APR FC na bo igitego kitaraboneka bari bafite impungenge
Abafana ba APR FC bari bumiwe ikipe yabo itaratsinda, nta kizere bari bafite kugera ku munota wa 90
Nicholas Musonye Umunyamabanga Mukuru wa CECAFA ari kumwe n’umuyobozi wa AZAM RWANDA
Umugabo Rayon Sports yazanye ushobora kuyibera umutoza mushya ku ruhande ruhera iburyo yitwa Mathurin Ovambe akurikiye umukino
Aba ni abayobozi ba Proline bareba niba ikipe yabo yahangara APR FC iri mu rugo
Sugira Erneste yavuye mu kibuga adashimishije abafana ba APR FC

Amafoto@NKUNDINEZA JP

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Urakoze kumvikanisha amarangamutima yawe, gusa nagirango nkubwire ko ubu ari abakinnyi ba GITINYIRO noneho wiyahure

  • Uyu se wiyita MANUCO utukana bite bye?

    Wagize discipline mu kanwa no mubyo wandika ukarindira abo bakinnyi bakagira icyo bamarira ikipe ukunda?
    Ba Savio se na Sugira ntibaguzwe akayabo?!!!

  • Uwanditse inkuru nawe amenye ko Ceasar Kayizari ari Rtd Lt General aho kuba Maj General…

Comments are closed.

en_USEnglish