Digiqole ad

Abafana Arsenal bashima uburyo yamamaza ‘Visit Rwanda’

 Abafana Arsenal bashima uburyo yamamaza ‘Visit Rwanda’

Perezida w’Ihuriro nyarwanda ry’abafana ba Arsenal, (Rwanda Arsenal Fans Club, RAFC), Appolo Munanura avuga ko kuva hatangira ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza inyungu zavuyemo zitagirira akamaro abafana b’ikipe gusa ahubwo ngo zigera no ku bandi Banyarwanda.

Munanura uyobora abafana ba Arsenal mu Rwanda

Munanura avuga ko ubusanzwe mu Rwanda Arsenal ifite abafana kuva kera kandi bakomeza kwiyongera.

Ati: “Ubwo Leta yinjiye mu gufasha Arsenal kumenyakana mu Bwongereza ni amata yabyaye amavuta. Ni ubufatanye bwo kwishimira.”

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse guha Televiziyo France 24 yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal bwatumye ba mukerarugendo biyongera ndetse inshuro nyinshi.

Abafana ba Arsenal kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Nyakanga bahuriye mu Kagari ka Gasharu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bafasha abaturage bari muri Koperative Twubakane Kinyinya bagizwe n’abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ubu bageze mu zabukuru.

Baturuka mu miryango 28. Umuyobozi w’iyi Koperative Jean Belchmas Sezibera yavuze ko kuba bahawe inzu izabafasha gukuza ibihumyo ari ingenzi ku iterambere ryabo.

Ati: “Inzu twakoreragamo yari ishaje kandi dukeneye iyagutse kurushaho. Ubwo tubonye imeze neza bizadufasha gusarura neza tugurishe.”

Munanura ukuriye abafana ba Arsenal mu Rwanda, avuga ko bazakomeza gufasha abagize iriya Koperative binyuze mu kubaha amazi kugira ngo babone ahagije yo kuhira.

Abafana ba Arsenal bakoze igikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya gatanu.

Ku nshuro ya mbere bakoreye mu Karere ka Nyanza, bakurikizaho Kayonza, Gasabo mu murenge wa Ruhanga, bakurikizaho Bugesera, ubu bakoreye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya.

Kugeza ubu abafana ba Arsenal bari muri ihuriro ry’abayifana mu Rwanda bagera kuri 5300 banditswe.

Abagize iri huriro ngo ni bo batumirwa iyo habaye igikorwa cya Visit Rwanda.

Ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na Arsenal mu bijyanye no kumenyekanisha igihugu no kongera abakerarugendo binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Visit Rwanda”, bwatangiye muri Kanama 2018 buzamara imyaka itatu.

Bamwe mu babyeyi bagize iriya Koperative bifotoranya n’abafana Arsenal
Sezibera Belchmas ukuriye iriya Koperative
Iyi niyo nzu abafana Arsenal bubakiye iriya Koperative, ni iyo guhingiramo ibihumyo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Iyo bavuga byibura Visit Arsenal(nubwo nziko itabakeneye) nibyo byari kuba aribyo???!

  • Arsenal, abafana,ibihumyo,leta, cooperative,abarokotse, bla bla igisupusupu

    • Ibibera mu Rwanda hari igihe usanga ari isupu ibishye ukibaza niba hari umuntu uha gahunda aya mashyirahamwe doreko usanga ari udutsiko twibera i Kigali ukibaza niba u Rwanda rwarahindutse Kigali.

    • Kuku! Ubonye ijambo nyalyo rwose: “igisupusupu”! Wavanga ute jenoside na Arsenal, ibihumyo na leta, koperative n’abafana, …? Mbese ni igisupusupu. Gusa abafana ntibatubwira icyo Urwanda rwungutse mu gihe hatarasubizwa ibibazo z’inzira isoko lyo kwamamaza igihugu lyatanzwe. Ese abatanze isoko baribabifitiye ububasha? Hasohotse angahe, hazinjizwa angahe? Habayeho se inyigo y’ilyo shoramari?

Comments are closed.

en_USEnglish